Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye inama ihuza uyu mugabane n’u Bushinwa (Forum on China–Africa Cooperation) bakiriwe na Perezida Xi Jinping.
Ni umuhango wabereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Wateguwe na Perezida Xi Jinping n’umugore we, Peng Liyuan, mu rwego rwo guha ikaze aba bakuru b’ibihugu mbere y’uko inama nyirizina itangira.
Perezida Paul Kagame yageze i Beijing mu Bushinwa ku wa 3 Nzeri 2024.
Mu ijambo rye, Perezida Xi Jinping yagaragaje ko Afurika n’u Bushinwa bifitanye umubano wubakiye ku mateka akomeye.
Ati “Buri gihe iyo nakiriye inshuti zanjye z’Abanyafurika, inama zacu ziba zikora ku mutima. Bashimangiye ibitekerezo byanjye by’uko sosiyete y’Abashinwa n’Abanyafurika isangiye ahazaza yubakiye ku musingi ukomeye n’intangiriro nziza ndetse n’ibindi byagutse.”
Yakomeje avuga ko “sosiyete y’Abashinwa n’Abanyafurika isangiye ahazaza yubakiye ku bucuti bukomoka muri gakondo, ndetse igakomezwa n’imbaraga z’imikoranire y’inyungu ku mpande zombi, ndetse ikaba ikomeje gukura intambwe ku yindi.”
“U Bushinwa n’ibihugu bya Afurika byarwanyije bifatanyije ba gashakabuhake n’ubukoloni kandi bikomeje gufatana urunana mu nzira y’iterambere.”
Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, iya mbere ikaba yarabaye mu Ukwakira mu 2000 i Beijing. Iheruka yabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by’umwihariko n’ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone. Ni inama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.
Umubano wa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53. Impande zombi zihamya ko watanze umusaruro ufatika kandi mwiza, wagiriye akamaro abo muri ibi bihugu.
Hashingiwe kuri uyu mubano, kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.
Mu 2022 gusa, imishinga y’Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z’Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z’Amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!