Perezida Kagame yahaye umukoro uwamubajije uko afata abavuga ko ayoboza igitugu

25 23-10-2016 - saa 10:30, Philbert Girinema

Perezida Paul Kagame yasabye Umunya-Pologne wamubajije uko afata abamuvuga ko ayoboza igitugu, kwibariza Abanyarwanda icyo batekereza, nyuma akibonera igisubizo.

Uyu Munya-Pologne yaje mu Rwanda hari byinshi bibi asoma ku gihugu, ariko atungurwa n’ibyiza yahasanze.

Wendy Skorupski n’umuryango we bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira, ifoto yashyize kuri Twitter ye igaragaza Hotel des Milles Colllines, yagarutsweho muri filimi Hotel Rwanda, ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Skorupski avuga ko hari amateka n’amakuru mabi menshi yagiye akura kuri internet ubwo yabaga ashaka kumenya u Rwanda, ariko kuhigerera byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye, ari nayo mpamvu yifuje kugira icyo abaza Perezida Kagame.

Skorupski ukora mu ishuri rya British International School mu mujyi wa Kabiri muri Pologne, Kraków, yagaragaje ko nyuma yo kugera muri Kigali, we n’umuryango , banyuzwe n’ibyishimo biharangwa n’ubwiza bwaho.

Nyuma yo gushyira kuri Twitter ifoto igaragaza Ikiyaga cya Kivu yafatiye mu musozi hagati, kuri uyu wa Gatandatu, yahise yandikaho ati ‘‘LakeKivu Rwanda – igihugu cyiza gifite n’abantu beza cyane. Biragoye kwiyumvisha ibintu byaberaga hano mu myaka 22 ishize.’’

Yakomeje abaza Perezida Kagame ati “Paul Kagame twanyuzwe cyane n’igihugu cyanyu. Ni iki mubwira abantu batekereza ko imiyoborere yanyu ari iy’abanyagitugu?’’

Perezida Kagame nawe yahise amusubiza ati “Ntutinye kuzenguruka mu gihugu hose ugenda ubaza… ubundi ufate umwanzuro ku gikwiye kwizerwa! Utekereza iki ku bavuga ibinyuranye nabyo?’’

Muri icyo kiganiro, uwitwa Mbayisha Philemon we yagize ati “niba kuyoboza igitugu bishobora kongera guhuza umuryango wari waracitsemo ibice, bikongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko, ndabishyigikiye.”

Skorupski yahise asubiza ko bemeranya, kuko u “Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ko cyageze ku bintu bifatika nubwo cyari gifite inzitizi zihariye.’’

Abantu banyuranye basabye Wendy M. Skorupski kwitegereza byinshi ku gihugu akajyanira ubutumwa abarwanya uko u Rwanda ruyobowe, nawe ubwe akaza agakorera mu Rwanda nk’igihugu cyorohereje abakora ubucuruzi, kikaba cyiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
bujyingo 2016-10-24 12:17:11

nibyiza.cyane

2
HOVE 2016-10-24 06:53:59

ABATABIZI BICWA NO KUTABIMENYA, UZEZE UREBE URWANDA RW’ABANYRWANDA RURAGENDWA.

3
Jimmy 2016-10-24 06:32:53

Nanjyew umbaye kure KBS.nibyo pe uwari wwese yoba agifite Amakenga kurwa gasabo arahawe ikaze arwirebere

4
Julie M 2016-10-24 01:30:17

Baca umugani mu gifaransa ngo: " on ne jette des pierres qu’àl’arbre qui porte des fruits".
Bakongera ngo: " Les chiens aboient, la caravanne passe".
Mubareke bahogore....

5
che 2016-10-24 01:10:32

cool.

6
Maliza 2016-10-23 23:06:40

@Omar Murekezi
uzamubwireko urugendo rugikomeza.ko ibyiza birimbere. ko aho turi ubu twavuye kuri zero kandi ko byose bidashobora kugera ku bantu icyarimwe. umubwire kandi ko naho avuye hakiri abakene ko no mu bu Faransa muri America no mu bindi bihugu bikize hakiboneka abarara ku mihanda badafite n akazi. maze wongere umubwire uti unyarukire no mu bihugu duturanye n ibyo tudaturanye hano muri Africa uti ubabaze uti mu mashuri bite? uti mwivuza mute mubayeho mute? uti uzagereranye n aho u Rwanda ruvuye. uzahita ubona ibisubizo

7
2016-10-23 21:11:39

Abantu bamwe byarabananiye gutandukanya igitsure n’ igitugu.

8
2016-10-23 21:11:39

Abantu bamwe byarabananiye gutandukanya igitsure n’ igitugu.

9
MBABAZI 2016-10-23 16:44:04

Ese kuyobozwa igitugu n’uguhabwa mituel? Nuguhabwa inka? Nuguhabwa amashanyarazi? Nuguhabwa inka? Nukubakirwa imihanda? Nuguca ruswa se? Nukurwanya akarengane? Nugushiraho uburyo bwitumanaho? Unva banyarwanda, reka abavuga bavuge, twe dukore!!!!! Bazumirwa!!!!!! Uwagira umunyagitugu yagira kagame!!!!!! Igitugu cye kiratwubaka. Kandi aramaze!!!!!! Turamwemera!!!!! C’est un homme de la parôle. Abanyarwanda, turamwemera. Muzabibona muri 2017. Mutapata yote!!!! Maze nzarebe. Banyarwanda. Impuhwe zabo bavuga, n’izabihehe!!!!!

Murakoze.

10
inema 2016-10-23 15:50:16

Kabisa! Rwada rwacu genda uteye ishyari. Bajye baza birebere. Namwe kandi mujye muboherereza ababahagarariye basobanutse. Ndasaba papa kagame guhindura aba secretaires Gustave muri ambarwada burusei. Ntacyo akora kabisa

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza