Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, igihugu gifitanye imikoranire n’u Rwanda, by’umwihariko mu guhangana n’iterabwoba.
Perezida Kagame yageze i Maputo kuri uyu wa Gatanu, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi. Banagiranye ibiganiro byihariye mu biro by’umukuru w’igihugu.
Ni inama yakurikiwe n’iyahuje intumwa z’u Rwanda na Mozambique, haganirwa ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Abayobozi baherekeje Perezida Kagame barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Maj Gen Joseph Nzabamwita n’Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’ubukungu, Francis Gatare.
Mu mwaka ushize nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi, mu butumwa bwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah wari wigaruriye ibice bitandukanye by’intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Abaturage benshi bari bamaze kwicwa baciwe imitwe, ndetse ubwoba bwari bwose ko ubwo bugizi bwa nabi bushobora kwibasira akarere kose.
Ni nyuma yo gutahura ko aba barwanyi bafitanye imikoranire n’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibikorwa by’iterabwoba byahombeje Mozambique cyane, kuko ibyihebe byibasiye cyane agace ka Afungi ikigo TotalEnergies SE cyo mu Bufarasa cyari cyatangiye gukoramo ishoramari rya miliyari $20 ryo gucukura gaz, bituma gihungisha abakozi bacyo igitaraganya.
Nyuma yo kugarura amahoro mu duce u Rwanda rugenzura muri Cabo Delgado, mu bwumvikane bw’u Rwanda na Mozambique harimo gushyirwa imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano z’icyo gihugu binyuze mu myitozo n’amahugurwa, ari nacyo cyiciro gitahiwe.
Kuva ibyihebe byakaza umurego muri Mozambique mu 2017, bibarwa ko abantu basaga 3000 bishwe, naho abagera hafi kuri miliyoni imwe bakava mu byabo.
Kuva Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique, abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo ndetse basubukuye ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.
Perezida Kagame aheruka mu ruzinduko muri Mozambique ku wa 25 Nzeri 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!