IGIHE

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Félix Tshisekedi wa RDC

15 11-02-2019 - saa 19:19, Ishimwe Israel

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubwo bahuriraga muri Ethiopie ku munsi wa kabiri w’Inteko rusange ya 32 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Aba bayobozi bombi bitabiriye Inteko rusange y’iminsi ibiri ya AU, ari nayo Perezida Kagame yashyikirijemo Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri, inshingano zo kuyobora uyu muryango yari amaranye umwaka.

Perezidansi y’u Rwanda ntiyatangaje ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye. Bahuye ku nshuro ya mbere kuva Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC.

Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi witabiriye inama ya AU bwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora RDC, yagizwe umwe mu ba perezida bane bazungiriza El Sisi.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yagiriwe icyizere muri uyu muryango nyuma y’igihe umubano hagati yawo n’igihugu cye urimo agatotsi.

Ku ikubitiro hagitangazwa amajwi y’agateganyo mu matora yamwicaje ku butegetsi, AU yasabye ko itangazwa ry’amajwi ya burundu riba risubitswe.

Ku wa 20 Mutarama 2019, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, rutesha agaciro ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu wavugaga ko ari we watsinze.

Icyo cyemezo cyatangajwe mu gihe AU yari yamaze gukoranya itsinda ryagombaga kujya muri RDC kuganira n’abantu batandukanye mu gukumira imvururu zashoboraga gukurikira amatora. Ubutumwa bwa AU muri RDC bwahise busubikwa.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, ubwo yafunguraga Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize AU ku wa 7 Gashyantare 2019, yashimangiye ko ‘‘Twanyuzwe n’uburyo amatora yakozwe n’ihererekanyabubasha ryabayeho muri Madagascar na RDC.’’

U Rwanda rwiteze byinshi kuri Tshisekedi

Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera za Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 cyangwa RNC, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mbere y’uko ava ku butegetsi, Perezida Joseph Kabila yemeye guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’igihugu cye zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hamwe na RNC.

Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama 2019 yandikiye Monusco asaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera.

Ati "Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose."

Izo ngabo ariko nta cyo zakoze, zivuga ko zasanze harimo n’abagore n’abana b’abasivili.

Muri manda ye y’imyaka itanu, Perezida Tshisekedi yitezweho kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda by’umwihariko ku kongera imbaraga zo kwambura intwaro aba barwanyi no gutanga umusanzu mu gucogoza ibikorwa by’abashaka kuruhungabanya banyuze muri RDC.

Perezida Kagame yaganiriye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere kuva yatorerwa kuyobora RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
nkundigihugu 2019-02-12 06:00:02

Barabonanye? Tshisekedi yakiriwe nk’Umukuru w’Igihugu ca RDC? Indahiro mbi ntigwza munda pe!

2
Thaddee 2019-02-12 04:17:46

Gashumba ninde uvuga ukurambiye ????

3
#Gukunda igihugu# 2019-02-12 02:53:15

Uyu muyobozi wa RDC ni umunyamahirwe cyane .Guhura n’umukuru w’igihugu cyacu kandi usize ibigwi bikomeye mw’ivugurura rya union africaine.
nibura akurikije inararibonye perezida wacu afite n’amwake ibitekerezo byatuma Congo itekana ibeshweho n’umutungo kamere wayo naho ubundi abazungu bazakomeza kuyisahura no kubabeshya.
A problematic always calls for a solution n’abyaze amahirwe abonye yake inama urebe ko DR congo itava mu bibazo.
Umunsi mwiza .

4
Dr tito 2019-02-12 01:59:51

Ariko see kuki presidency itatubwira into baviganye? Nina Ari uburenganzira bwacu banyarwanda kubitubwira

5
Lol 2019-02-11 17:07:21

Aha... Mu minsi ya none il faut kuba bilingue

6
man power 2019-02-11 12:51:32

Amahoro mumuryango wibiyaga bigari ngahose muguhe izo nyanga Rwanda zikatirwe uruzikwiye

7
Mugabo 2019-02-11 12:36:28

Umugande umwe yagiye kuri youtube dore ko inkozi zubusa zose ko ariho zimukiye yogeza kayumba biratinda nkumusirikare ukomeye cyane ugiye gutera urwanda abifashijwemo nubugande munsi yikiganiro cye umugande umwe yandikaho ati: eyo waragi yebakozesha mugezeko mulumbe rwanda kagame ajjakubaniliza mujjakunyumiza olutalo bwelwagwa oba mulikomanawo nayenze silibawelekela ( tubishyize mukinyarwanda yarababwiye ati, iyo ni walagi/kanyanga ibakoresha ati muzibeshye mutere urwanda Kagame azabakira ati ubwo muzaba mumbwira uko byabagendekeye nihagira nugaruka ati ariko jye sinzabaherekeza). Abarota gusenya iwabo irwanda nimubiveho mutahe murekeraho gushukwa kuko nicyo urwanda nabanyarwanda twazize kuva kera. Ayamakosa ntitukayasubire.

8
Mugabo 2019-02-11 12:36:27

9

10