Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia aho yitabiriye Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma za Afurika na Indonesia.
Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri, izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024. Abandi bakuru b’Ibihugu bya Afurika bemeje ko bayitabira barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania.
Iyi nama igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia iribanda cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Hari kandi n’abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.
Leta ya Indonesia ivuga ko hari byinshi ihuje na Afurika by’umwihariko muri gahunda z’iterambere rirambye, ibyerekeye amabuye y’agaciro n’ibyerekeye abaturage impande zombi zifite ku buryo bashobora gusangira uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.
Biteganyijwe ko kandi ko haba indi nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Indonesia n’abafatanyabikorwa bayo ibera rimwe na Indonesia-Africa Forum, hakazasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.
Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.
U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.
Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.
Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’impande zombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.
Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!