IGIHE

Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni, Kiir na Ndayishimiye bahuriye mu nama i Nairobi

0 20-06-2022 - saa 12:47, IGIHE

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mu nama yiga ku bibazo by’umutekano iri kubera i Nairobi muri Kenya, igomba kwanzura gahunda yo kohereza ingabo muri Burasirazuba bwa RDC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byatangaje ko Perezida Uhuru Kenyatta watumije iyi nama, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yakiriye Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Felix Tshisekedi wa RDC.

Umukuru w’Igihugu umwe ni we utitabiriye iyi nama, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Iyi nama ibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje gufata indi ntera. Bigeze n’aho abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda batangiye kugirirwa nabi muri RDC bashinjwa ko u Rwanda rufatanyije na M23 mu bitero by’uyu mutwe.

Kenyatta yari aherutse gutangaza ko ingabo z’umutwe w’aka karere zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo zikarwanya imitwe y’iterabwoba ihabarizwa.

U Rwanda rwemeye ko ruzatanga umusanzu warwo, rukohereza ingabo muri RDC gusa yo yarabyanze, ivuga ko idashaka ko mu ngabo zizajya ku butaka bwayo haba harimo n’iz’u Rwanda kuko ngo arirwo zingiro ry’ikibazo.

U Rwanda rushinjwa na RDC gutera inkunga umutwe wa M23, gusa rwo rwabyamaganye kuva ku munsi wa mbere.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Yoweri Museveni wa Uganda nawe yitabiriye iyi nama. Aha yandikaga mu gitabo cy’abashyitsi
Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yahoberanye na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ubwo yamwakiraga mu ngoro ye i Nairobi
Perezida w’u Burundi ubwo yakirwaga na Uhuru Kenyatta. Aherutse gutangaza ko igihugu cye kizohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo zigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro
Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo ubwo yandikaga mu gitabo cy’abashyitsi basuye Kenya
Abakuru b’ibihugu bya EAC bamaganye imvugo zihembera urwango na Jenoside muri RDC. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama ya Gatatu yiga ku bibazo by'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza