IGIHE

Perezida Kagame ntiyumva uburyo yahamagara mugenzi we amajwi akabanza kunyura i Burayi

15 15-05-2019 - saa 18:11, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa Abanyafurika badafite bikeneye ishoramari rihambaye kugira ngo bishoboke, ariko hari n’ibyoroshye bikeneye ubushake bwa politiki gusa kugira ngo bikorwe ariko bigakomeza kuremerera umugabane.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Mali Ibrahim Boubacar Keita na Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama ya Transform Africa, igamije kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.

Perezida yavuze ko Abanyafurika bagomba kumva ingano y’inshingano bafite mu guteza imbere ikoranabuhanga, ari naryo rigira uruhare mu kugerwaho kw’izindi gahunda z’iterambere rya Afurika.

Yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi umugabane umaze guteramo intambwe nk’isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) ryatangijwe muri Gashyantare 2018 n’Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, azatangira kubahirizwa ku wa 30 Gicurasi 2019.

Gusa ngo hari n’ibindi bidakunda kuganirwaho abantu bakwiye kwibaza impamvu byagenze bityo mbere hose.

Ati “Iyo wifite mu mutwe ko kugira ngo ubashe kujya i Bamako uvuye i Kigali bisaba wenda ko ugomba kubanza kunyura muri Poland ukabona kugaruka i Bamako, ni ibiki? Dukwiye gushyiraho imirongo ihuza aho hantu ako kanya, cyangwa se nibura wenda unyure i Nairobi, ubone kujya i Bamako, nshobora kubyumva, cyangwa Addis ukabona kujya i Bamako. Ariko se kuki wanyura muri Poland, i Bruxelles, ntabwo byumvikana.”

Ibyo yabihuje n’itumanaho, mu gihe Isi irajwe ishinga no gushingira ubukungu bwayo ku ikoranabuhanga.

Ati “Amakuru na yo arimo kugenda nk’izi ndege, rimwe na rimwe abanza kunyura muri Poland akagaruka, ntabwo byumvikana.”

“Cyangwa se amajwi ndimo kuvuga, niba mpamagaye Perezida wa Kenya cyangwa Perezida wa Mali kuri telefoni, rimwe na rimwe ntekereza ko ndimo kuvugana nabo ako kanya ariko nkaba nabanje kunyuza ijwi ryanjye mu Burayi kugira ngo rigenzurwe nk’aho ndi kuvugana na… kuki tudahanga uburyo buhuriza abantu ku mugabane wacu, ikibazo ni ikihe? None ni gute twaba turimo kuvuga ibintu nk’ibi ngo byo ntitubiganireho?”

Yavuze ko bimwe muri ibi bibazo bikeneye ubushobozi tekiniki ibindi bigasaba amikoro runaka, ariko hari iby’ingenzi bikeneye gusa ubushake bwa politiki.

Ati “Muri aka kanya turavuga ku kiguzi bisaba, ntabwo dukwiye kuba dutekereza kongera ikiguzi abaturage bacu basabwa, dukwiye kuba dutekereza kukigabanya kuri ibi bikorwa byose tuvugaho. Ibyo ni ibintu navuga ko bitarebwaho mu biganiro nk’ibi.”

Yavuze ko Abanyafurika bakwiye kurushaho kumva uburyo gukorera hamwe bikenewe, kuko ari byo bigabanya ikiguzi basabwa kuri serivisi nyinshi bakenera.

Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubutumwa abantu bakwiye gushyira imbere ari uko Abanyafurika bagomba “gukuraho imipaka yose ituma Afurika itabyaza umusaruro ahazaza hacu mu ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Nama ya Transform Africa ikoraniye i Kigali, ikintu cyose gikeneye kugira ngo Afurika itere imbere gihari cyangwa gihagarariwe.

Muri iyi nama byanatangajwe ko inama itaha ya Transform Africa 2020 izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu, izabera muri Repubulika ya Guinea.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uko yahamagara umukuru w'igihugu mugenzi we muri Afurika ariko amajwi akabanza kunyura i Burayi
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Abanyafurika bagomba gukuraho imipaka ituma Afurika itabyaza umusaruro ikoranabuhanga
Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa byoroshye bikeneye ubushake bwa politiki gusa kugira ngo bikorwe muri Afurika
Perezida Kagame na bagenzi barimo uwa Mali Ibrahim Boubacar Keita (iburyo) na Uhuru Kenyatta wa Kenya bitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama ya Transform Africa

Amafoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kwigira 2019-05-17 05:36:49

Urakoze @ Lambert! ikibazo nyamukuru dufite ugikomojeho. Ubukungu bw’isi, technologies n’ibindi buhambaye kimwe n’imipango yo kwikura ku bukoroni bwatubayeho karande, ntibizashoboka igihe cyose tuzaba tutariga kugira ibanga rikomeye. Ntaho wagera buri wese azi iyo ugiye!

2
musinga kayizati 2019-05-17 00:15:04

mana warakoze kuduhitiramo umu president utubereye nka H.E Paul kagame
nukuri abantu nkawe babaho rimwe mugihe kinini imana ikomeze imwagure kdi imudutize
numugabo wibitekerezo bifite ikerekezo cya kure cyane

3
musinga kayizati 2019-05-17 00:14:59

mana warakoze kuduhitiramo umu president utubereye nka H.E Paul kagame
nukuri abantu nkawe babaho rimwe mugihe kinini imana ikomeze imwagure kdi imudutize
numugabo wibitekerezo bifite ikerekezo cya kure cyane

4
Olivier 2019-05-16 10:34:51

Ibyo H. E Avuga nibyo, ariko hari byinshi tutahita duhidura aka kanya kuko aribo babizanye, cell phones communications zinyura kuri za satellites z’abazungu kuko twe ntazo tugira, icyo navuga kuri iyi ngingo ni uko nk’uko african union yagiyeho, n’iterambere mu by itumanaho byakwohutishwa kuko twimye amakuru bariya bazungu twaba twabashoboye. Hari igihe umuntu aba afite ibitekerezo ndetse, ubwenge ndetse n’ubushbozi bwo gukora ikintu ariko ntagire amahirwe yo kugera ku rwego yatangiramo ibitekerezo bye ndetse na akaba yanakora nibirenze. Aha nakongeraho nanone ko murwanda dufite ikibazo gikomeye cyane nasaba H. E bakazongera bakakirebaho, n’ikibazo cya land-line phones, zaracitse burundu kandi nizo telephone z’umwihariko w’igihugu zishobora gutuma abanyagihugu bahendukirwa na Communication ndetse kubera ko ziri local nta munyamahanga wazunviriza cg ngo yinjire mumabanga y’abanyagihugu, n’ubwo tutabyifuza mutekereze habayeho a natural disaster ituma habaho ibura ry’umurimo mu bice bitandukanye mu gihugu igihe cy’icyumweru cyangwa bibiri, icyo gihe communication ya mobile phone yaba yarangije guhagarara ariko dufite land-line phones ntakibazo twagira.
Murakoze

5
Lambert 2019-05-16 10:08:55

16 May 2019 17:02:25 0200
Subject: Rwandans
Abayobozi bacu ba Africa babanze bashire hamwe bige kugira ibanga ... Abazungu ibyo bagezeho byose babikesha kuduhisha amabanga bakoresha . Baraceceka ndetse niyo baje mumanama bahuriramo nabanyafrica. Bigana ubushishozi ibyo batubwira kugirango batavayo bamennye amabanga yabo

Ndetse ibyinshi dutunze hano murwanda twirirwa dutakaza amafaranga ngo nubushakashatsi tukabahamagara ngo badufashe mubushakashatsi ex Petrol

6
che 2019-05-16 03:28:41

Nibyo rwose HE Excellency avuga ibintu byiza gusa nuko abaperezida bagenzi be iyo hageze gushira mu bikorwa biba ibindi, bahita bisinzirira!!

7
Jan 2019-05-16 01:16:42

Nshimishijwe cyane nukuntu President wacu akomoje ku kintu cya communication ibanza guca iburayi nyuma ikatugarukira. Kadafi yazize ko imigambi ye yayitangazaga mbere. twe nk’abanyafrika nkubu dushobora kugirana amasezerano y’ibanga n’abarusiya bakadukorera ibyogajuru bya telecommunication mu ibanga rikomeye abanyaburayi bagashiduka twasheshe amasezerano nabo. Ikibazo African unity ntirakunda neza ku buryo ibyo byaba informers z’abanyaburayi zitabimenye. Abazungu barakundana cyane. Bashyize hamwe. Abanyafrika bo barahanganye. Barashwana. Bagirirana amashyari. nta cyo umunyafrika akora ngo undi akemere. baba bavuga ngo "TURISHAKIRA IBIVABURAYI"

8
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-15 22:31:09

Nyamara ibi Nyakubahwa PK yavuze n’ukuri kudakunda kuvugwa.
Khaddafi we yarabizize kubera ko yari amaze gutera intambwe agiye gushyiraho satellite izajya inyuraho communications zo muri Africa yose.
Byari gutuma ibihugu bitunze izo satellites bihomba miliyoni magana atanu z’amadolari buri mwaka.
Aho kuyahomba bahisemo kumwica!

9
Biravabaje 2019-05-15 21:05:25

L’adagio benshi mu bakuru bibihugu bagambaniye bakanezezwa niyicwa rye yazize Ko yari yarangije kwegeranya ibintu nabantu ngo afurika yigenge mu itumanaho.none se twamuvuze dute ?ntawe ucyeza abami babiri tube abanyafueika cg abakozi babazungu ?

10
Biravabaje 2019-05-15 21:05:24

L’adagio benshi mu bakuru bibihugu bagambaniye bakanezezwa niyicwa rye yazize Ko yari yarangije kwegeranya ibintu nabantu ngo afurika yigenge mu itumanaho.none se twamuvuze dute ?ntawe ucyeza abami babiri tube abanyafueika cg abakozi babazungu ?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza