IGIHE

Pasiteri Jean-Désiré yatumiye inzobere mu mahugurwa ku guhangana n’ingaruka z’ihungabana

6 10-07-2019 - saa 20:53, Uwiduhaye Theos

Umuryango w’Ivugabutumwa wa ‘At Jesus’ Feet Ministries’ uyobowe na Pasiteri Ntawiniga Jean-Désiré wateguye inyigisho zidasanzwe zizamara iminsi ibiri zigamije kwerekana uburyo bwo guhangana n’ihungabana.

Iyi nama iteganyijwe kubera muri Galaxy Hotel ku wa 12-13 Nyakanga 2019, kuva saa tatu z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri iyo minsi yombi hazigishwa ‘Uburyo bwo gukira ihungabana’ byiswe mu Rurimi rw’Icyongereza ‘Trauma recovery’.

Abazayitabira bazahugurwa n’abagore b’impuguke mpuzamahanga bo muri Afurika y’Epfo barimo Dr. Rani Samuel na Ps Val Appanna batuye mu Mujyi wa Durban mu Ntara ya KwaZulu Natal.

Iki gikorwa cyateguwe mu gihe Isi yanduye igahindanywa n’icyaha aho buri muntu wese uyivukiramo yisanga mu ngaruka zo kwangirika kwayo.

Pasiteri Ntawiniga yabwiye IGIHE ko mu kugitegura yarebye no mu Rwanda asanga hari ibibazo byinshi birimo n’icy’ingo zisenyuka zitaramara kabiri.

Yagize ati “Rimwe iyo ubigenzuye neza usanga buri umwe wese afite ibibazo yahuye na byo cyangwa yaciyemo bikamutera ihungabana. Kuryirengagiza cyangwa kutamenya ko umuntu arifite bibyara ibibazo bikomeye kuko umuntu ajya kwisama yasandaye.’’

Amateka u Rwanda rwanyuzemo kandi atuma hari aho usanga abenshi barakomeretse ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwo mu Ukuboza 2018 bugaragaza ko 28% by’abacitse ku icumu bafite ihungabana, muri bo 35% bafite agahinda gahoraho gatuma bumva ubuzima butabashimishije.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 19 110 bugaragaza ko agahinda gakabije kari gafitwe n’Abanyarwanda 12% muri rusange; abagaragaje guhangayika no kwikanga ni 8.1%; mu gihe 4% aribo bagaragaje ihungabana.

Pasiteri Ntawiniga usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihugura kikanatanga inama ku bayobozi n’abakozi b’ibigo biharanira inyungu n’ibidaharanira inyungu wa Ladder Leadership Consulting yazirikanye ibyo bibazo atumira inzobere zitandukanye mu gufasha abaremerewe.

Mu bandi bazatanga amasomo barimo Dr Rani Samuel ubifitemo uburambe bw’imyaka irenga 20, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye no kumenya no kugenzura ibibazo umuntu ahura nabyo mu marangamutima ye n’imitekerereze ye.

Yigisha akoresheje ijambo ry’Imana rimufasha gutanga inyigisho zuzuye kandi z’umwimerere.

Hazaba hari kandi Ps Val Appanna we n’umugabo we Dr Ivan Appanna bayoboye umurimo w’ivugabutumwa witwa Gate Ministries; mbere yo kuwushinga yabanje kuba umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Standard Bank iri ku isonga mu zikomeye muri Afurika y’Epfo.

Iyi nama izatangwamo amahugurwa yateguriwe abantu b’ingeri zose barimo abakunze gutanga inama ku bantu benshi kandi, abaremerewe mu mutima no kubura amahoro, umunezero no kubihirwa n’ubuzima, abahemukiwe kubabarira bikabananira n’abahorana ubwoba bwo gukora ikintu runaka kandi kibafitiye akamaro.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu 80 baziyandikisha bitarenze saa kumi n’imwe ku wa 11 Nyakanga 2019. Ushaka kwiyandikisha yifashisha bit.ly/rcvrykgl akishyura 10 000 Frw akoresheje uburyo bwa MTN Mobile Money, Airtel Money cyangwa ku munsi nyir’izina azatangiraho.

Pasiteri Ntawiniga Jean-Désiré ni we watangije Umuryango w’Ivugabutumwa wa ‘At Jesus’ Feet Ministries’
Pasiteri Jean-Désiré yahurije inzobere mu nama ku guhangana n’ingaruka z’ihungabana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kayitare 2019-07-11 06:48:30

@Sezibera waruziko ibintu by’ubuntu bidahabwa agaciro? Uribwira ko se uriya wabiteguye umwanya yabitanzeho wowe uri ku kazi ushaka ikigutunga we adakeneye kwishyura izo dépenses za hotel nawe akabona ikimutunga. Abantu turi indashima kandi turaruhanya. Niba ari amasomo ushaka soma 1 abakorinto 9:14 - 15 N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa. Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kuruta ko umuntu yahindura ubusa uko kwirata kwanjye.

2
Nkusi Norbert 2019-07-11 06:13:34

Umva nawe kandi! Uravugako ari ugufasha abahungabanye warangiza ukabishyuza amafaranga kandi menshi gutyo! Ndumva ari irindi hungabana ubateye!

3
Gad 2019-07-11 03:21:02

Oohh mbega conference nziza, iyi yo ntizancika rwose. Abantu benshi babana na trauma batabizi bakisama basandaye. Murakoze cyane

4
Mulisa fred 2019-07-11 03:03:00

Pastor
Imana iguhe umugisha kubwiyiganda
Ndatekereza ko izagira umusarura.

5
sezibera 2019-07-11 02:30:55

Iyi Initiative ni nziza.Gusa mpora nibaza impamvu abanyamadini buri gihe bagusha ku ifaranga.Udasize abavuga ko baririmba indirimbo z’imana bakora ibitaramo iteka bigusha ku ifaranga.Yesu yasize asabye yuko umuntu wese ushaka gukora umurimo w’imana awukora ku buntu nkuko Matayo igice cya 10 umurongo wa 8 havuga.Ngirango mwibonera ko abanyamadini benshi bakize cyane.Kuki batigana Yesu n’abigishwa be bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu?Reba urugero rwa Pawulo.Nubwo yirirwaga abwiriza abantu,nta cyacumi yasabaga.Ahubwo yashakaga umwanya akaboha amahema (tents) akayagurisha.Nkuko bible ivuga,iyo wabahaga amafaranga barakubwiraga ngo uragapfana n’ayo mafaranga yawe.Byisomere muli Ibyakozwe 8,imirongo ya 18-20.

6
Rwejo 2019-07-10 21:05:40

Umutumirwa wa mbere yagombye kuba Jesus Christ w’i Nazareti ubimaze uburambe bungana n’uko isi ingana!

Kwamamaza