IGIHE

Padiri Serinda Cesar wari wahagaritswe muri Kiliziya kubera imyitwarire yarongoye

21 20-05-2019 - saa 14:11, Emma-Marie Umurerwa

Umupadiri wahoze muri Diyoseze ya Butare, akaza kwirukanwa kubera ikibazo cy’imyitwarire idakwiye kuranga abihaye Imana, yarongoye.

Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Padiri Serinda Cesar, wahoze muri Paruwasi ya Kiruhura, afatishije ikiganza cy’iburyo idarapo ry’u Rwanda iruhande rwe hahagaze umugore w’ijigija, ufite umusatsi wirabura usokoje neza, amwenyura gake.

Ku yindi foto, Padiri Serinda muri kositimu y’ubururu n’ishati y’ubururu bwerurutse ari kumwe n’umugore bamwenyura. Ikiganza cya padiri kimwe gifashe icy’uyu mugore ikindi kirimo kumwambika impeta bigaragara nk’aho ari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Amakuru akomeza gukwirakwizwa ni uko Padiri Serinda n’uyu mugore basezeranye kubana akaramata mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2019.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko uyu mupadiri yari amaze igihe gisaga umwaka ahagaritswe ku mirimo y’ubuseseridoti, kubera imyitwarire itajyanye n’indangaciro z’Abihayimana.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, yabwiye IGIHE ko iby’iyi nkuru yo kurongora kwa Padiri Serinda ntacyo abiziho, ariko ahamya ko yari amaze igihe ahagaritswe muri Kiliziya.

Ati “Hashize umwaka ahagaritswe kubera ikibazo cy’imyitwarire, si n’ubwa mbere yahagaritswe si n’ubwa kabiri. Igihano bari bamuhaye cyari icy’umwaka, amakuru bagenzi banjye bampaye ni uko ngo mu minsi ishize yari yibukije musenyeri ko igihano cye cyarangiye, akaba yarasabaga kugaruka.”

“Amafoto amugaragaza asezerana nanjye nayabonye ariko sinahamya ukuri kwayo. Muri make nta makuru dufite kuri ibyo bintu. Navuga ko bintunguye ariko nanone sinavuga ko bintunguye cyane.”

Hari amakuru avuga ko mu byatumye Padiri Serinda ahabwa igihano harimo kuba yari yarabyaranye n’abagore batandukanye.

Musenyeri Gahizi ati “Hari igihe nigeze kumva rimwe hari umugore wazanye ikirego, avuga ko babyaranye. Ibyo yahaniwe harimo nicyo cyo kuba yarabyaranye n’abagore.”

Ku bijyanye nuko Padiri Serinda n’ubundi yari kuzagirwa umulayiki mu minsi ya vuba, Musenyeri Gahizi yavuze ko ntacyo abiziho.

Amafoto yagaragaye ntarimo aya Padiri Serinda asezerana imbere y’Imana. Gusa dukurikije ibitangazwa na Musenyeri Gahizi, Kiliziya ntabwo yamuha isezerano cyane ko yari yarayisezeranyije kuba umusaserudoti iteka.

Ikindi ntabwo bigaragara ko yavuye mu Gipadiri ngo yandikire Papa, amusaba gusesa isezerano rya mbere ry’ubusaserdoti, akitwa umulayiki hanyuma akabona gushyingiranwa n’uwo yihebeye muri Kiliziya. Icyakora ashobora kujya mu rindi dini rikamusezeranya mu gihe abyifuza.

Twashatse Padiri Serinda ku murongo wa Telephone ntibyadukundira, dukoresha n’ubundi buryo bw’itumanaho ntibyadukundira. Naboneka akagira icyo adutangariza ku bimuvugwaho tuzakibagezaho.

Padiri Serinda Cesar afashe ku ibendera asezerana imbere y'amategeko
Padiri Serinda yambika impeta uwo yihebeye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Nyirimihugo 2019-05-22 00:31:32

Ndumva ntakosa . Abagize uruhare muri Genocide bakagira uruhare mu kwambura ubuzima Imana yari yarihereye abantu ko ntawubavuga! Nkanswe uwanze kunyuranya n’umutima we ! Gusa ni umwere nka Misago kubirebana n’abagore

2
Nyirimihugo 2019-05-22 00:31:32

Ndumva ntakosa . Abagize uruhare muri Genocide bakagira uruhare mu kwambura ubuzima Imana yari yarihereye abantu ko ntawubavuga! Nkanswe uwanze kunyuranya n’umutima we ! Gusa ni umwere nka Misago kubirebana n’abagore

3
Remy twagirayezu 2019-05-21 07:54:18

Ariko isi yarashize p! Gukinisha Imana koko? Nibabitaribimurimo kukiyemeye kurahira indahiro nkizo numvise barahira?gusa nawe siwe nisatani

4
Dismas 2019-05-21 02:09:01

ntibavuga " i darapo" Bavuga "ibendera"

5
NATAL 2019-05-20 23:05:01

Uyu abaye umugabo kuko abandi barababyaye bakomeza kwiyoberanya. Hari ufite abana 8 kdi aracyasoma misa kabisa, ibi bintu bya kiliziya ntakigenda.

6
Frederic 2019-05-20 22:34:46

Ibyo yakoze ni ukuri agomba gusohoza ibyo Imana ishaka ku bantu naho ubu ndi yari yarayobye, buriya binyabazungu nabireke yibafasha kudusahura n’ubwo abiretse yarabanje kubafasha ariko nibura asubije agatima impembero. Akomere ahubwo n’abandi nibabivemo ziriya nzu birirwa babeshyeramo abantu zihabwe abatishoboye.

7
Frederic 2019-05-20 21:56:37

Ibyo yakoze ni ukuri agomba gusohoza ibyo Imana ishaka ku bantu naho ubu ndi yari yarayobye, buriya binyabazungu nabireke yibafasha kudusahura n’ubwo abiretse yarabanje kubafasha ariko nibura asubije agatima impembero. Akomere ahubwo n’abandi nibabivemo ziriya nzu birirwa babeshyeramo abantu zihabwe abatishoboye.

8
NYONINYINSHI 2019-05-20 18:24:32

Narongore ariko ntabwo byorashye. Kwiha Imana ukabivamo bihira bake, abo nzi bose ingo zagiye zibananira kandi batakigarutse mu GIPADIRI. Nababwira bamwe muribo abo nibuka byananiye bgashwanyuka nabi cyane. URUGERO hari uwitwa [Padiri Francois MANA] ubu amaze gutandukana na [ABAGORE batanu 5]. Ndetse abamuzi neza bavuga ko, ngo yicuza cyane, icyatumye ava mu GIPADIRI kandi atakigisubiyemo.

9
Nkurikiye-Imana: 2019-05-20 18:19:41

Narongore niko bimeze, ntihagire umutera ibuye! Ubuzima bwa ABAPADIRI ntabwo bworoshye kububamo, udafite umuhamagaro wabwo. Ariko aho kugirango yice amasezerano yagiranye na Kiriziya! Byaba byiza yandikiye Papa akarongora kumugaragaro, akareka kwihishahisha. Ntihagire rero umuseka cyangwa ngo amautere ibuye, kuko ubuzima buragoye. Hari nundi MUPADIRI twigeze kugira muri Diocese ya Nyundo, nyuma tuza gutungurwa nuko yahindutse UMUYISIRAMU mu knya gato cyane. Uwitwaga Padiri Diyoniziyo NDANGAMIRA yaratunguranye cyane, ahinduka UMUYISIRAMU nta muntu wabikekaga. Abahora bavuga ngo mu BAPDIRI ngo birirwa binywera AMASUPU gusa murabona neza ko ataibyo. Nagende arongore ariko kandi amenye neza ko, ubzima bwose buragora, kuko buriya nawe ntabwo azi neza iyo UMUGABO ataha iwe yiganyira aho atashye, kubera kubura amahoro. Gusa jyewe mwifurije urugo ruhire.

10
kanakintama 2019-05-20 15:41:36

Kanyarwanda weeeeee🗣🗣🗣wabibonye ko wasac ikoze ibara?!!!!!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza