IGIHE

Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza ibigenewe abaturage

16 21-05-2020 - saa 22:36, Prudence Kwizera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza ibigenewe abaturage.

Uyu Gitifu yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2020, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza mu Karere ka Nyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, abinyuje ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko uwo muyobozi yafashwe agashyikirizwa RIB kubera ibyaha akekwaho.

Yagize ati “Akarere ka Nyaruguru kashyikirije RIB Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, ucyekwaho uruhare rwo kunyereza ibyagenewe abaturage. Ntituzihanganira uwari we wese unyereza iby’abaturage. Umuyobozi mwiza ni ucyemura ibibazo by’abo ayobora, si ukurya ibyabo.”

Habitegeko yabwiye IGIHE ko ibyaha uwo muyobozi akurikiranyweho byagaragaye mu igenzura ryakozwe kandi RIB iri kubikoraho iperereza.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020, mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutabwa muri yombi abakozi n’abayobozi bane bakekwaho kunyereza ibigenewe abaturage birimo imbuto y’ibirayi, ifumbire n’ishwagara yagenewe gukoreshwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka.

Uheruka gutabwa muri yombi ni Agronome w’Umurenge wa Kivu wafashwe tariki ya 19 Gicurasi 2020 nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru harebwa niba yarahaye abaturage imbuto y’ibirayi, ishwagara n’ifumbire nk’uko yari yasabwe kubibagezeho.

Mbere yaho mugenzi we wo mu Murenge wa Nyabimata na we yari yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020 akurikiranyweho icyo cyaha.

Ni mu gihe kandi tariki ya 6 Gicurasi 2020, Agronome w’Umurenge wa Ruheru na we yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo kwiba ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byagenewe abaturage.

Hashize igihe mu Karere ka Nyaruguru, mu Mirenge ya Busanze, Nyabimata, Kivu, Ruheru na Muganza haciwe amaterasi y’indinganire n’abaturage bohererezwa imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro kugira ngo babone umusaruro utubutse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bumaze kubona ko hari ba agronome bagiye babinyereza ntibabihe abaturage, bwahise butangira ubugenzuzi kugira ngo ababinyereje babiryozwe.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kubyiba ni ugucukura imyobo iterwamo ibirayi mu buryo butari bwo, aho basigamo intera nini hagati y’icyobo n’ikindi bagamije gusagura ifumbire, ishwagara n’imbuto. Ibyo basaguye bajya kubigurisha kuko bamwe bamaze kubifatirwamo.

Habitegeko yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo bafatanye gutahura abarigishije ibyabo.

Yasabye abakozi kwirinda kunyereza ibigenewe abaturage, abibutsa ko uzabikora azatahurwa kandi atazihanganirwa

Ingingo ya cumi y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muhamenimana edigard 2020-05-23 13:02:42

Uyu Gitifu abaye yaranyereje ibyari bigenewe abaturage yaba afite ibibazo pe naho uwavuze gitifu wo muri Gisagara mu murenge wa Nyanza wateye inda planton we inda akinjira n’umuyobozi W’ikigo cy’amashuri abo nibo azi gusa abagore yarabamaze wagirango muri affectation ye gutera inda abagore nabyo babishyizemo kandi ikibabaje akarere karabizi ariko ntacyo kabikozeho igihugu kiracyafite ikibazo rwose cy’abayozi badafatika kandi bagikomeza kwica societe nyarwanda babarebera

2
Muhamenimana edigard 2020-05-23 12:36:12

Uyu gitifu abaye yaranyereje iby’abaturage yaba yarakosheje pe naho uvuze ibya gitifu wo muri Gisagara mu murenge nyanza
wateye inda planton akinjira n’umuyobozi. W’ikigo cy’amashuri abo nibo azi gusa abagore yarabamaze wagirango muri affectation ye gutera inda abagore nabyo babishyizemo kandi ikibabaje akarere karabizi ariko ntacyo kabikozeho igihugu kiracyafite ikibazo rwose cy’abayozi badafatika kandi bagikomeza kwica societe nyarwanda babarebera

3
Muhamenimana edigard 2020-05-23 12:24:34

Uyu gitifu niba yarariye ibyabaturage yaba yarakosheje pe naho uwavuze gitifu wo muri gigara wateye iba planton akinjira n’umuyobozi. W’ikigo cy’amashuri abo nibo azi gusa abagore yarabamaze wagirango muri affectation ye gutera inda abagore nabyo babishyizemo kandi ikibabaje akarere karabizi ariko ntacyo kabikozeho igihugu kiracyagite ikibazo rwose cy’abayozi badafatika kandi bagikomeza kwica societe nyarwanda babarebera

4
rationale 2020-05-23 03:35:17

ok. icyo kanyarwanda yari azwiho cyane kandi nawe yiyemereraga muganira, ni ubusambanyi ariko nt nuwamutera ibuye kuri ibyo. naho iby’akazi yari umugome nk’abandi bashaka imbehe banyuze muri munyagire. gusa Imana imurebane impuhwe

5
Mukunzi 2020-05-23 00:43:29

naho mu murenge wa ngera mukarere ka nyaruguru ibyasigaraga barabitwaraga ntituzi ago babijyana

6
Rukundo 2020-05-22 15:09:38

Ariko Minaloc ijye itabara hakiri kare .nkuri hano Nyanza/Gisagara arimo kwanduza izibanze PE.gutera inda umu planto?!? Nyirabukwe akirirwa mû tubali anywa ngo umukwe azishyura?!? Yarabivugaga tukagira isoni tukisohokera.none yaranjiye asenya urugo rwa directrice

7
Ngoma 2020-05-22 02:42:42

Uyu mayor koko nimunyamayeri cyane avanze nubugome bikomeye, mugihe gito ashigaje ari kwishakira imyanya muri leta yigira umunyakuri ukunda abaturage kandi yarabamaze abasahura, arinako ashaka inzira yokwikiza abo batigeze bavuga rumwe kubutegetsi bwe akajijisha ashyiramo nabatakekwaga!!!! Ahaaaa uyu mugabo ko ashingujemo imodoka zitabarika, akaba yarazamuye amazu muri kigali yaretse nokongeraho gukaraba amaraso koko?

8
Babu 2020-05-22 02:36:29

Uyu gitifu yari umukozi mwiza cyane ! Tuzi neza akazi keza yakoreye i Cyahinda, i Muganza ho twavuye ku umwanya wa nyuma tuba abambere mu igihe cya Kanyarwanda. Ntakabuza wabona harimo za nzangano zo mu abantu. Gusa niyizere Ubutabera bwiza bw’u Rwanda!

9
Babu 2020-05-22 02:36:18

Uyu gitifu yari umukozi mwiza cyane ! Tuzi neza akazi keza yakoreye i Cyahinda, i Muganza ho twavuye ku umwanya wa nyuma tuba abambere mu igihe cya Kanyarwanda. Ntakabuza wabona harimo za nzangano zo mu abantu. Gusa niyizere Ubutabera bwiza bw’u Rwanda!

10
vava 2020-05-22 02:33:21

inda nini muyime amayira, burya igira inama mbi

11
tawa 2020-05-22 00:47:34

hari umugani uvuga ngo uwakubitira imbwa ku..... murugo yazimara kereka kariya karere kayobowe nabo muri RIB nobashaka basigeho nibisanzwe kd hibabyacitse uzi inkundura yagirinka na VUP ese kuki burigihe biba manda irangira ahaaaa nuko Ari muri kovid hakwiye assessment kuko nabavuga ko bafashe ninabo nkoramutima zabo kuki ibi bitarangira koko !!!niba ntakamara mugihugu

12
Mahoro peace 2020-05-21 23:45:31

Nyamara hano I Gisagara hari umugitifu wateye inda umu cleaner wo ku murenge aninjira headmaster w I shuri I nyaruteja mu Murenge wa Nyanza ariko Mayor yamuryamyeho nawe nyamara abandi bakozi yarabamaze abirukana abaziza ubusa.Minaloc rwose mukwiye gutabara Gisagara yacu kuko amarenga ne n itonesha bya Rutaburingoga turabiranbiwe. Igihe muzage I nyanza aya makuru mbahaye muzasanga ari impamo

13
Shingiro 2020-05-21 21:36:48

Ntabwo yamufunguza buriya amuhereyeho kuko yabinaga igihe ashigaje arigitoya ntamaturo akimukeneyemo kandi biranamufasha kwiyerekana neza muri leta manda ayisoze neza mumayeri nubwenge nanafungisha abo yangaga bigaragaremo kwari mukuri, biriya byo guhera kuwitwa insguti birimo amayeri nojuyobya uburari

14
Ndabasanze 2020-05-21 21:32:46

Hhhh sha Ruheru urasetsa wowe uriya mu meya ntumuzi, yanamutanga amuheeryeho arininzira cg ikiraro yigushaka abandi ashaka kurenganya! Yishakira indi mandat cg yishakira akandi kazi niyo waburi se wamubyaye yakureka ugapfa cg mukanapfa mwitwaga inshutize muri nkijana!! Meya se abo yaririye amaf abizeza guhama kubudiregiteri kugeza haje abatarazi agahaguruka akajya nonuri fpr bikanga yigeze abubaha cg ngo abasubize cash zabo? Abo yemereye kwazasinyira amaahuri bakamwishyura azarangiza abasinyiye koko bagende cg azabaaubiza??? Ari gushaka kugitabo yikiza nokwicinyira inkoro hejuru yigira umwere ninyangamugayo ngwazahabwe ubusepite manda zamurangiranye!! Mubonase haribyo agikora byateza imbere akarere uretse kwirirwa yiruka mu manama nibukorwa bihiga abadashaka gusa??

15
Bakame 2020-05-21 17:11:11

Inzego zibiahinzwe zikurikirane niba aribyo babibazwe. Ariko bikorwa mubushishozi kuko uyu muyibozi meya numunyamayeri afite intego zogusiga yikijije abamye bamubangamira kuva yajya kubutegetsi, akagira nindi ntego yogukomeza guhuma leta ayerekako ari umunyakuri, umukozi mwiza ngo yibonera umwanya wakazi, doreko ngo yari yaranawuguze kera na kaboneka akarinda ava kubuninisitiri atawumuhesheje yari yaramuhaye akayabo!!!!!

16
Ruheru 2020-05-21 16:19:28

Kanyarwanda Eugene muzareba ko ejo Habitegeko atazamufunguza.N’ubundi sinzi uko bakufashe wasanga Habitegeko atari yabimenye.Ubundi she ni ubu koko ni ubwa mbere akoze amarorerwa ko ari uko yamukingiraga ikibaba.Uretse iby’i Kivu bazajye I Muganza barebe uko yariye abaturage akabamara ubwo simvize ruswa yaryaga I Cyahinda na Rusenge

Kwamamaza