IGIHE

Nyarugenge: Umunyerondo ukekwaho gukubita umuturage akamumugaza arahigishwa uruhindu

10 11-01-2019 - saa 18:03, Thamimu Hakizimana

Umugabo ukora akazi k’irondo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, arimo gushakishwa akekwaho gukubita umuturage bikamuviramo ubumuga.

Uyu munyerondo bivugwa ko yasanze ku muhanda umusore utuzwe no gutwaza abantu imizigo akamwaka amafaranga, yanze kuyamuha atangira kumukubita, bimuviramo ubumuga ku buryo atabasha gutambuka.

Uyu musore wakubiswe mu byumweru bibiri bishize, yitabaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega uwo munyerondo yakoreragamo, bubanza kumushakira mituweli ngo avuzwe.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye ubufasha arimo guhabwa ariko yifuza n’indishyi z’akababaro bitewe n’ubumuga yatewe.

Ati “Kuba ubuyobozi bwatangiye kumvuza nabyishimiye cyane ariko ndifuza ko uwangize gutya yakurikiranwa ndetse akanampa indishyi z’akababaro kuko yangize ikimuga nkaba ntakibasha gukora ikintu na kimwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, we avuga ko uyu munyerondo akimara gukubita uyu muturage yaburiwe irengero, ariko barimo kumushakisha.

Ati “Yaramukubise ariko nkeka ko atabikoze kuko ari umunyerondo ahubwo amakuru dufite ni uko ngo hari ibibazo ubwabo bari basanzwe bafitanye, ariko ubu idosiye ye iri muri RIB ndetse hatangiye igikorwa cyo kumushakisha.”

Ashishikariza abanyerondo gukora akazi kabo nk’uko bikwiye no kwirinda guhohotera abaturage, kuko bafite inshingano zo kubacungira umutekano n’uw’ibyabo.

Imodoka y'irondo niyo yajyanye uyu musore kwa muganga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
SEMANA THEOGENE 2019-01-12 23:08:27

UWO MUNYERONDO AKWIYE GUKURIKIRANWA MAZE ICYAHA CYAMUHAMA AGAHANWA

2
Masokubona 2019-01-12 02:24:28

Yemwe bantu, burya ngo ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.
Tubyemere cyangwa tubihakane, ibyabaye kuri uyu musore bigomba kubazwa umurenge hanyuma nawo ukazikurikiranira inturubebe yawo!

Nawe se umuntu arakubiswe, agizwe ikimuga n’intumwa y’umurenge mu kazi k’umurenge. C’est vrai, mubyo umurenge wari wamutumye ibi ntibyari birimo, ariko aussi longtemps que yabikoze mu kazi, birasobanura byinshi.

Sinzi aho batoragura aba bantu n’icyo ba shingiraho, ariko namwe muzumve inkuru zo hirya no hino zivuga ihohoterwa rigera ku baturarwanda rituruka ku bakabacungiye umutekano!!

Uyu ni uwuba yamenyekanye nabo abandi bo baborera iyo!

Hasubirwemo ibigenderwaho mu kwinjiza abanyerondo naho ubundi igihe cyose hazashakwa aba make, hazaza abantu ariko n’ibisabantu muzabibona.

Mbaye mbashimiye.

3
sandra 2019-01-12 01:32:22

sinzi ahandi ariko muri Nyarugenge birakabije aba bagabo gukubita abaturage babigize ihame.hakenewe recruitment iboneye naho ubundi ntimwatubwira ngo muzacungisha abanywarumogi umutekano .

4
Mugabo joel 2019-01-11 19:06:44

Uwomunyerondo,nafatwa azahanwe byintangarugero,kuko yasebeje urwego akorera (irondo),muri rusange.

5
Elie 2019-01-11 17:24:06

Gusa aba banyerondo bazongere bahugurwe kuko harimo nabatanakiye kwishyuri muburyo bahohotera abaturage cyane ndetse

6
Gasore 2019-01-11 16:50:07

Aba banyerondo nta butore na buke kabisa! Wagirango ujya gutoranya atoranya abajura n’ingegera gusa! Ubu nibo bamaze abantu biba, nibo bibisha ingo bashinzwe krinda, nibo bahohotera abo bakarinze,....... mbese nta kintu na kimwz cyiza ndababonaho njye pe!

7
Gasore 2019-01-11 16:10:19

Aba banyerondo nta butore na buke kabisa! Wagirango ujya gutoranya atoranya abajura n’ingegera gusa! Ubu nibo bamaze abantu biba, nibo bibisha ingo bashinzwe krinda, nibo bahohotera abo bakarinze,....... mbese nta kintu na kimwz cyiza ndababonaho njye pe!

8
Mag 2019-01-11 14:37:57

Bamwe mubanyerondo ntabunyamwuga bagira. Bamwe ubona basa nkaho ari ibirara (n’ubwo hari abagakora neza). Bakwiriye amahugurwa.

9
TZN 2019-01-11 12:59:29

Njya mbona aba banyerondo n’’aba bagenda mu modoka z’umutekano z’imirenge bahohotera Abaturage, hazongerwe Abasirikare mu Migi abe aribo barinda Umutekano w’abaturage nibo bakora neza .

10
J.p 2019-01-11 12:05:08

Ababagabo ntabunyamwuga bakorana bakwiye amahugurwa bakamenya uko bakora akazi kabo ntawe babangamiye. Birababaje kubona abanyerondo ba Kacyiru bafata umusaza wamu security (isco) bagakubita yambaye nimyenda yakazi arikwigendera bari babuze abasunguzayi babacitse gusa biteye agahinda

Kwamamaza