Mu Ntangiriro z’umwaka wa 1899 ni bwo Umwami Yuhi V Musinga yafashe icyemezo cyo gutura i Nyanza mu buryo buhoraho, maze Nyanza ihinduka umujyi ityo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yagiranye ikiganiro na IGIHE aho yasobanuye birambuye igikorwa bari gutegura cy’Isabukuru y’Imyaka 125 ishize Nyanza ibaye Umujyi. Imitegurire yacyo, uruhare rwacyo mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza mu gukomeza kakaba Igicumbi cy’Umuco.
IGIHE : Kwizihiza uyu munsi byatekerejwe bite?
Meya Ntazinda: Iyo dukurikiye amateka n’inyandiko tubona ni uko umujyi washinzwe mu 1899. Mu by’ukuri bavuga ko umwaka wari ugitangira, twakagombye kuba twarawijihije ugitangira ariko tugenda tuvuga ngo reka tubanze twitegure neza.
Twaravuze ngo reka tuwukore mu kwezi kwa cyenda [Nzeri 2024], twamaze kwitegura neza. Twabimenyesheje abantu kandi turizera neza ko bazawitabira uko bikwiye.
Umujyi washinzwe ubwo Umwami Yuhi V Musinga yafataga icyemezo cyo gutura muri Nyanza bihoraho atongeye kugira aho atura hagenda himuka nk’uko abami babikoraga icyo gihe.
Ubwo rero nibwo tuvuga ko umujyi wabayeho, hari mu 1899. Tumaze kubona ayo mateka yose n’inyandiko zibivuga ni bwo twavuze tuti ko imyaka 125 ishize rero twareba uburyo twakwizihiza isabukuru.
Mu by’ukuri isabukuru zibaho ariko iy’imyaka 125 yo murumva ko ari ikintu gikomeye cyane. Niko twavuze tuti reka dutegure iyo sabukuru ariko tunagamije kwerekana Nyanza uko yabayeho kuva icyo gihe cyose, uko yagiye itera imbere kugeza uko tuyifite uyu munsi imeze gutya.
Hateguwe uyu munsi hagamijwe iki?
Tuzaba turebera hamwe rero, uti ese ko Nyanza iteye gutya, ifite ibikorwa remezo, ifite abantu, ifite iterambere, ese turayerekeza hehe?
Aho nibwo twavuze ko tugomba gufata icyerekezo tumaranye iminsi cyo kuba Igicumbi cy’Umuco koko, mu by’ukuri ari izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.
Murumva nk’umujyi washinzwe mbere, wabaye umurwa mukuru kuva icyo gihe, ufite ibikorwaremezo, ufite ibintu byinshi binyuranye.
Hari ibyagiye bishyirwaho n’umwami ariko na nyuma yaho hagenda haza ibikorwa remezo kugeza aho uyu munsi tubona ko Nyanza iteye imbere ariko kandi tunayifitiye icyerekezo cyo kuba koko izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco nk’uko tuza kugenda tubigarukaho.
Umunsi w’isabukuru uzaba iteguye ite nyirizina?
Igikorwa cy’Isabukuru y’imyaka 125 nk’uko nabivugaga ni isabukuru nini cyangwa se igikorwa kinini. Duteganya ko kizamara icyumweru, kikazava ku itariki ya 2 kikageza ku ya 9 Nzeri 2024.
Harimo ibikorwa binyuranye duteganya gukora by’umwihariko imurikabikorwa cyangwa se imurika ry’ibikorwa by’amateka ya Nyanza n’uburyo yagiye itera imbere kugeza uyu munsi, habemo iserukiramuco.
Imurikabikorwa rizabera ahantu hanyuranye kubera ko dufite ahantu nyaburanga henshi hasurwa kandi hose hagiye hafite umwihariko waho.
Tuvuge tugiye kumurika ibirebana n’ubutabera, dufite inzu yahoze ari Urukiko rw’Umwami. Uyu munsi dukoreramo nk’inzu ntangamakuru ku bukerarugendo. Dufite inzu ndangamurage y’abami, dufite n’inzu ndangamurage yo kwigira.
Aho hose tuzahakorera bitewe n’ibyo tuzaba tumurika. Hari byinshi rero tuzamurikamo, hari ibirebana n’ayo mateka. Hari ibirebana n’ibyakoreshwaga icyo gihe, inzoga zengwaga.
Ushaka umutsama azawuhasanga, ushaka inturire azayihasanga n’ibindi?
Uyu munsi duteganya ko mu iserukiramuco tuzagiramo ibitaramo binyuranye, tugende twerekana uburyo amateka yagiye akura cyangwa se n’umuco wagiye ukura, ibyinshi byerekana Umuco Nyarwanda.
Nyanza yatangiye kubaho mu gihe cy’abami ariko hari uburyo mu gihe cy’abakoroni yari ibayeho ntavuga uyu munsi kuko tuzabimurika icyo gihe. Hari igihe cya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, igihe cya nyuma ya Jenoside kugeza uyu munsi ubwo muri Nyanza byagiye bitera imbere.
Ibitaramo n’ibirori bizaba bimeze bite?
Hazaba ibitaramo by’abaturage bose, ibitaramo byihariye ariko icyo gihe tuzakora n’imikino. Muzi neza ko Rayon Sports ivuka i Nyanza hano iwacu, tuzayitumira izaze icyo gihe turebe umunsi dukine umukino w’amateka, duteganya ko yakina na Mukura VS.
Mukura VS kandi navuga ko ari ikipe y’imvandimwe bituranye, byavukanye, byakuranye, byabanye igihe kinini niyo duteganya ko bizakina.
Tuzakora kandi filime mbarankuru yo kugira ngo ibi byose tubyerekane no mu mashusho mu rwego rwo kugira ngo turebe aho Nyanza duteganya no kugira ihuriro ry’ishoramari igana.
Aho tuzahagaragariza amahirwe yose ahari muri Nyanza, dushishikariza abafite imari kuyihashora kuko uyu munsi dufite imishinga myinshi yateza imbere Nyanza kurusha uko imeze uyu munsi kandi Abanyenyanza ni abantu biyubatse twizera ko bazaboneka kugira ngo banashore imari muri Nyanza igatera imbere kurushaho.
Ese Nyanza igeze he yiyubaka?
Iyo ukurikiye amateka ya Nyanza byonyine mu myaka 30 tumaze u Rwanda rubohowe, ubona ko hari intambwe ikomeye yatumye tunatekereza ngo ese ko Nyanza ari Igicumbi cy’Umuco n’Amateka, ni iki twabyazamo Umuco Nyarwanda?
Hari ibisubizo twagiye twishakamo nk’Abanyarwanda bishingiye ku muco wacu, tukigira ku mateka yacu harimo na kaburimbo yageze aha nyuma ya Jenoside, icyo ni igikorwa gikomeye cyane.
Hari ibindi bikorwa tuzi byagiye bibaho. Dufite ILPD [Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko], dusanganywe amashuri asanzwe ateye imbere kurushaho ku buryo abana batsinda neza.
Dufite amashanyarazi, amazi mu gihugu hose arahari ariko muri Nyanza yari mu gace gato ko mu mujyi.
Ibyo byose iyo tubirebye tukabona ibyo tumaze kugeraho, tukabona inyubako zihari, tukabona uyu munsi ari aho Intara ikorera, tubona ko twagira imbaraga zo kuvuga ngo reka noneho ibikorwaremezo tumaze kugira muri iyi myaka 30, tubibyaze umusaruro ariko tunashingiye ku muco wacu kuko niwo tugomba kuvomamo ibisubizo byacu.
Izi ngoro ebyiri nazo zabayeho mu ntangiriro za 2000, zikurura abakerarugendo ku mwaka bari hafi y’ibihumbi 100. Intego ni uko byibura twakira abagera kuri miliyoni 1 ku mwaka.
Aho niho tuzaba tuvuga ngo noneho Nyanza ni umujyi w’ubukerarugendo. Ni ibintu bizashoboka kuko dufite intego zo kugira ngo tuyigire izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.
Ni iki kizatuma Nyanza iba ikomeza kuba Igicumbi cy’Umuco n’Amateka?
Turi guteganya kongera ibikorwa remezo, kongera ibisurwa tugamije ko Nyanza iba aho umuntu ajya gusura aricyo kimujyanye, aho kugira ngo ajye ahatambuka.
Nicyo kintu twateguriye igenamigambi ry’igihe kirekire ryo kugira ngo [Nyanza Destination Master Plan] turebe icyatuma isurwa cyane.
Niba dushaka abakerarugendo bagera kuri miliyoni, tugomba kwerekana icyo bazaza baje kureba kuburyo umuntu azajya ahaguruka i Burayi avuga ati “Ngiye i Nyanza, agere ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera, afate umuhanda Perezida wa Repubulika yatwemereye, ahite aza rero ahasure”. Ni iki rero duteganyiriza i Nyanza?
Uyu munsi dufite Urukari uyu munsi rukurura abakerarugendo hano nka 80%. Kurusura, amasaha atatu niyo menshi, icyo gihe rero ntabwo waba usuye ahantu ngo uhatinde ubashe no kugira ikindi kintu ukora.
Umushinga warakozwe ku bufatanye n’Inteko y’Umuco ko hagaragara amateka koko arenze ayo tubona. Duteganya ko hakubakwa umurwa w’umwami koko.
Buriya mu mateka iyo dusubiye inyuma tukareba umurwa w’Umwami Musinga ugaragara mu mafoto, wari ugizwe n’inzu 32.
Aho harimo inzu z’abana, iz’abaja, iz’abagaragu, iz’abatware bashoboraga kurara baje i Bwami n’izindi. Turashaka rero kuhashyira inzu 16 zimeze nka Kambere, buri yose ifite icyo isobanura cyangwa igamije.
Niba tuzuve tuti hari inzu ya Gihanga, umuntu uvuye i Burayi azajya abisaba, aze ayiraremo, yishyure Amayero yatuzaniye bucye agenda. Buri yose izaba ifite icyo ishinzwe gukora cyangwa amateka yayo.
Uwo ni umushinga twamaze gukorana n’Inteko y’Ururimi n’Umuco ku buryo icyo ni kimwe mu byo duteganya. Turateganya kandi gukora Umudugudu Ndangamuco.
Ni umushinga uzaba ugaragaza, ese Umuco Nyarwanda ni iki? Hari abazi ko Umuco Nyarwanda ari itorero ribyina. Umuco ni ubuzima bwose bw’Umunyarwanda.
Niba dufite uburyo umwami yabagaho, Umunyarwanda usanzwe we yabagaho ate? Umunsi we wari uwuhe? Cyangwa se umwaka we wari uwuhe?
Ntabwo tuzirengagiza kimwe mu biranga umuco nko kubyina ariko igikomeye tuzibandaho ni Ururimi rw’Ikinyarwanda. Uyu munsi na Perezida wa Repubulika ahora abigarukaho ati “mugerageze muvuge Ikinyarwanda nk’Ikinyarwanda.” kuko birangira ururimi rutakiri ururimi.
Uyu munsi tugomba kurubungabunga ku buryo tutazasigara tuvuga ururimi ruvangavanze nk’ibihugu bimwe na bimwe ubona bitarugira.
Iyo umuco utagifite ururimi nawo uba urimo ugenda ucika. Tuzashyiraho uburyo bwo kurwigisha abatugana twerekana ubuzima bw’Umunyarwanda.
Indyo Nyarwanda nayo uzajya uyihasanga. Muri ya sabukuru hazabaho no guteka Indyo Nyarwanda n’Indyo Nyafurika kugira ngo abantu bagende babona n’icyo byari bimaze.
Uwo mudugudu uzongerwamo ubukorikori twagiye tugira mu mateka y’u Rwanda harimo n’ubucuzi. Uyu munsi umuntu ushaka amayugi, hari aho bayakora ariko turashaka uruganda rukora ariya ya Kinyarwanda.
Hari amacumu cyangwa impuzu, ibyo byose umwana ntiwabimubwira ngo abimenye, ni ukubibasobanurira kugira ngo bamenye aho byavuye, aho tugeze uyu munsi n’aho twerekeza.
Hari ibiti bya Kinyarwanda birimo imibirizi, imiyenzi, imigenge, bya bindi byose twavuga ngo byarangaga ubuzima bw’Umunyarwanda tuzabikoramo ubusitani bwabyo mu rwego rwo kubibungabunga kugira ngo bitazacika.
Hari n’ibyabaga bifite icyo bisobanura mu Kinyarwanda, dufashe urugero nk’Umuko tuzi neza twese ko ari umurinzi. Imivumu usibye ibigabiro binini cyangwa ibyatewe cyera, muri iki gihe ntabwo ushobora kuwubona.
Ibyo byose byari bifite akamaro. Umuvumu wavagamo imyambaro n’ibindi. Hari ibiti byavagamo imiti cyera, hari Inyabarasanya cyangwa imboga byose bizaba biri muri ubwo busitani.
Icyuzi cya Nyamagana gifite amateka yacyo kuko kigaragaza icyerekezo abayobozi b’u Rwanda bari bafite nyuma y’uko babonye ko habaye Inzara ya Ruzagayura.
Habaye izuba ryinshi rishobora kuba ryatera amapfa, Umwami Rudahigwa niwe wavuze ati “reka dutangire uburyo bwo kuhira, ashinga kiriya cyuzi.”
Turashaka kugikora neza kikerekana ayo mateka akagenda agaragazwa cyangwa se yigishwa abantu, ariko ntitunatakaze ibyiza twari twaragezeho.
Kiriya cyuzi n’Umudugudu Ndangamuco bizaba bisa n’ibifatanye ariko noneho kiriya cyuzi kikaba ikigendwa. Tzacyoza neza kuburyo uwashaka koga amera nk’uri ku mazi.
Ni bande bazitabira iyi Sabukuru y’imyaka 125?
Abantu bose bakwiriye kuzaza kwitabira iyi sabukuru kuko n’ijya kurangira tuzagira umwanya munini wo kugira ngo bidagadure na nyuma y’umukino.
Tuzakina n’amagare nubwo atari Umuco Nyarwanda kuko tureba n’ibyo twagiye tugeraho bindi.
Twishimira ko hari n’ibindi bikorwa remezo twujuje muri Nyanza aho huzuye inzu mberabyombi iri ku rwego rugezweho ishobora kwakira abantu barenga 1000 kandi ifite ibyangombwa bigezweho.
Abantu rero bakeneye gukora ibitaramo, bakeneye gukora ubukwe, ni inzu y’icyerekezo mbese nawe utekereze izu twubatse uyu munsi duteganya ko izamara imyaka 30 ikigezweho.
Ndararikira abantu bose gusura Nyanza kandi bakazitabira iserukiramuco. Babishyire muri gahunda kuko “Ihuriro ni Ihuro”.
Andi mafoto agaragaza ibyiza bitatse Umujyi wa Nyanza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!