IGIHE

Nyamagabe: Inka zarigishijwe muri ‘Girinka Munyarwanda’ zigeze he zigaruzwa?

5 25-03-2020 - saa 08:40, Prudence Kwizera

Mu Karere ka Nyamagabe ni hamwe mu hagaragaye ikibazo cy’uburiganya bwakozwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuko hari izaburiwe irengero izindi zihabwa abatazikwiye.

Raporo yashyizwe ahagaragara mu 2016 yagaragaje ko mu turere dutandukanye hari inka zo muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zahawe abo zidakwiye izindi ziragurishwa.

Akarere ka Nyamagabe ubwako kakoze isesengura gasanga hari inka 26 zagomba kugaruzwa kuko zahawe abo zitagombaga guhabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ibarura bakoze ryaberetse ko hari inka 26 zatanzwe mu buriganya, bagerageza kuzigaruza ariko zimwe barazibura.

Ati “Twari twabaruye inka zose hamwe zigera kuri 26 zagombaga kugaruzwa, ariko uko twagendaga dusesengura amakuru twagiye dusanga hari izo twabaraga ariko umutu adashobora gupfa kubona ku buryo bworoshye.”

Uwamahoro akomeza avuga ko bamaze kugaruza izigera kuri 18 naho izindi bahisemo kuzireka.

Ati “Ugasanga kugira ngo umuntu ayigarure [uwayihawe mu buriganya atayikwiye] ubwabyo nabwo ni ukumusubiza habi kurushaho. Ikigaragara ni uko habayeho gucunga nabi iyi gahunda; icyo cyo ntawe ugihakana kirahari. Tumaze kugaruza inka 12; iyo urebye mu basigaye bashobora kuziduha ni abantu batandatu; izindi kizaba ari igihombo nta kundi twabigenza.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’akarere butafata umwanzuro wo kwaka inka umuturage kuko atayicunze neza cyangwa se ko yayihawe atabikwiriye mu gihe bigaragara na we ubwe atiteje imbere.

Icyo bakora ni ukugira inama uwo muturage no kumufasha gukosora amakosa yakozwe kandi bigakoranwa ubushishozi.

Usibye izo nka zahawe abo zitagenewe, raporo yagaragajwe mu 2016 yerekanye ko mu Karere ka Nyamagabe hari inka 206 zagombaga gutangwa muri gahunda ya Girinka Munyarwnda zagurishijwe ziburirwa irengero burundu.

Imibare yerekana ko kugeza mu Werurwe 2020 imiryango 13116 yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo imaze guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuva yatangira mu 2006.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 Nyamagabe yahize ko izatanga inka 1222; kugeza ubu muri zo hamaze gutangwa 926.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko basanze ko hari inka 26 zatanzwe mu buriganya

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bobo 2020-03-26 01:54:43

Njye ndumva uwahawe siwe munyamakosa,ahubwo uwayimuhaye niwe uba ugomba kuyibazwa ni nawe ugomba kwirengera izo ngaruka. Naho kuyishyuza umuturage wenda n’ubwo bushobozi atabufite ni ukumusonga.
Murakoze

2
hitimana jp 2020-03-25 06:21:17

ubwo naripfite inka nkitura babiri iyo nasigaranye ikaza gupfa nabuze uwampa indi nimbona kagame nzamusaba inka kuku indi ariwe wayimpaye igapfa mubudehe

3
hitimana jp 2020-03-25 06:20:49

ubwo naripfite inka nkitura babiri iyo nasigaranye ikaza gupfa nabuze uwampa indi nimbona kagame nzamusaba inka kuku indi ariwe wayimpaye igapfa mubudehe

4
Ndagijimana Emmanuel 2020-03-25 04:49:30

Inka zabuze Burundu?
Bwana Mayor zagiye he he??
None se abazihawe kuburyo budakwiriye bivuzeko zibyaye batakoroza aband??
Ngo zarabuze gute??
Dukeneye ibisobanuro bihagije zaho zaburi,kuko samafaranga ngo Abe yaratakaye!!

5
Agy 2020-03-25 02:57:51

None se meya, ko uko zaje bizwi,abazitangaga ko bazwi,abazihawe ko ubazi,uvuga ute ko mwahisemo kurekera? Ibyo ubwabyo ntibigize icyaha guha no kwihesha ibyabandi? Minister w’ubutabera, turagana he? Ntiwari watwemereye umushinga w’ibikomo by’imfungwa(gereza zikwiye kugabanywamo abantu),bagakora imirimo ifitiye igihugu akamaro,kandi bakitabwaho n’imiryango yabo. Bitabaye ibyo abanyamanyanga ntibazabicikaho

Kwamamaza