IGIHE

Nyagatare: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yahembwe umushahara wa Meya

5 10-09-2019 - saa 18:05, Ferdinand Maniraguha

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare yahembwe umushahara wa Meya ubwo yari umuyobozi w’akarere w’agateganyo kandi amategeko atabyemera.

Byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018.

Tariki 30 Gicurasi umwaka ushize, Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari iyobowe na Mupenzi George hamwe n’abari bamwungirije Kayitare Didas na Musabyemariya Domithille beguye ku mirimo yabo.

Bukeye bwaho, inama njyanama y’Akarere yarateranye ngo yitoremo umuyobozi w’agateganyo uziba icyuho mu gihe Meya mushya ataratorwa.

Uwo munsi hatowe Niyonzima George, umujyanama mu karere wari usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye, Kagitumba High school.

Niyonzima yamaze ukwezi ayoboye Nyagatare by’agateganyo kuko yasimbuwe tariki 29 Kamena, ubwo hatorwaga komite nyobozi nshya iyobowe na Mushabe David Claudian.

Kubera ko umuyobozi w’agateganyo ashyirwaho ngo azibe icyuho, ntabwo ahembwa umushahara w’umwanya ariho kuko bifatwa nk’ubwitange. Ku basanzwe bafite indi mirimo ya Leta bariho, niyo bakomeza guhemberwa.

Muri Nyagatare siko byagenze kuko mu kwezi kumwe Meya w’agateganyo yamaze, yahembwe umushahara nk’uwa meya watowe.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, igaragaza ko yahembwe 1 333 337 Frw.

Umukozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Nyagatare, Beshobeza Jean Damascène ari na we wateguye uwo mushahara, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ko atabikoze kubera ubushake.

Yagize ati “Mu guhemba Meya nari mbizi ko yari asanzwe ari umukozi. Ngira ngo habayeho kwihuta kuko twabiganiriyeho havugwa ko kubera ko wari umwanya wa politiki atari umutekinisiye, ni aho twahereye tumuhemba ndetse ndabyibuka ko twabiganiriyeho aho yari ari twaramuhagaritse.”

Beshobeza yavuze ko uwo muyobozi w’agateganyo yahawe umushahara wa Meya ariko ntiyahabwa umushahara w’uko ari umuyobozi w’ikigo.

Meya w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yavuze ko habayeho kutagisha inama, icyakora ngo basabye ko ayo mafaranga agarurwa.

Ati “Habayeho ko tutagishije inama mu buryo bwihuse hanyuma uwo mwarimu tuza kumuhemba umushahara wa Meya ariko ibindi bigenerwa Meya ntabwo yabihawe. Twaje gusanga twibeshye ubu twarimo turwana no kugira ngo asubize amafaranga.”

Muri Nyagatare kandi hagaragajwe ikibazo cy’abakozi bahembwe badakora cyangwa barasezeye, aho bishyuwe amafaranga angana na 8 115 340 Frw.

Beshobeza ushinzwe abakozi yavuze ko habayeho amakosa yo kuba hari abakozi basezeraga ntahabwe raporo ko batagihari.

Ati “Hagiye habaho gutanga amakuru nabi, umukozi akava mu kazi agasezera agaha raporo umukuriye ariko ntibatange raporo ngo bingereho ngakomeza ngahemba, kuko nshobora kuba nkurikirana abakozi bagera mu bihumbi bine, bityo rero kuba abo bantu narabahembye nta bushake nabigizemo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwavuze ko bukiri gukurikirana abahawe ayo mafaranga ngo bayagarure.

Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko bwatangiye kwinjira muri icyo kibazo kugira ngo niba harabayeho ibyaha ababikoze babibazwe, abadepite basaba ko byihutishwa.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko Akarere ka Nyagatare katakaje miliyoni zisaga 14 Frw kubera imicungire mibi y’abakozi.

Ibiro by'akarere ka Nyagatare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MUSHI 2019-09-11 14:43:04

KABISA MEYA DEREGITERI MWIMUHOHOTERA NTIWAHITAMO GUHEMBERWA DEREGITERI,WAKOZE IMIRIMO YAMEYA.EXP;UBWOSE YAZAJYA AVUGAKO YABAYE MEYA ATARANABIHEMBEWE?NIMUMWIHANGANIRE KBS.

2
keza 2019-09-11 07:28:51

Njyewe Ikintangaje ntabwo ari uko yayahembwe ikintangaje ni ako kayabo bahemba ba mayor none se ko yari yayakoreye,ukwezi kumwe bibaye ikibazo kandi abandi bayahembwa imyaka 10.ingana n’amazi 120.ikintangaje ni uko twebwe abarimu ba mayor badukuba inshuro 33.333425 zose ntabariyemo na za mission n’andi menshi kandi nibo bashinzwe kurwanya ubusumbane bukabije mu bukungu.Ego!!!!!!!!!!!!

3
Ntibindeba 2019-09-11 03:24:39

Nibisanzwe Muri nyagatare aho

4
Chris 2019-09-11 00:03:10

Ibyo ndumva atari ikibazo, amamiliyali araribwa nta cyakozwe abantu bagaceceka, ubwo miliyoni yahembwe umuntu wanayakoreye murumva icyo ari ikibazo!!!!!???? Ahubwo niryo tegeko rihinduke uwaje kuziba icyuho ahemberwe post agiye gukora. Ubwo umuntu yahembwa 300k cg munsi yayo abandi bakora akazi kamwe nawe bahembwa 1300 000 mukumva ko yakora akazi ke neza!!!!????

5
rubya 2019-09-10 13:41:01

ibikorwa nkibyo babikora babizi niyompanvu birukana abakozi bucece niyo mishahara muzagenzure neza muzasanga Atari banyirubwite bayifata ahubwo ifatwa nababandi mumazina ya wawundi wigendeye .kandi nawamukozi bavuga wagiye ntahabwa ibiteganwa nitegeko niyompanvu uwomushahara ukomeza gusohoka ariko ukaribwa nawawundi wabitekenitse sinuva uko umukozi yaba atakirimukazi ushinzwe abakozi ntabimenye.niyo yaba ayobara abakozi 10.000 .abakozi nyabo bagakorakazi neza bakitangira hagahembwa babalinga kandi neza.mwisubireho.arakoze cyane umugenzuzi wimari ya reta .komeza ubavumbure nahandi barahari bakora gutyo

Kwamamaza