Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatashye ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Karujumba na Kabungo two mu Murenge wa Kiyombe, kireshya na metero 54 cyuzuye gitwaye miliyoni 150 Frw.
Iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025. Ni ikiraro kireshya na metero 54 cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere na Bridge to Prosperty kugira ngo gifashe abaturage bari bamaze igihe kinini bari mu bwigunge kubera kubura aho banyura ngo bahahirane.
Niyonkuru Jean Bosco usanzwe yiga ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare II, yavuze ko bishimiye ikiraro bubakiye kuko kigiye kubafasha mu kwambuka bajya kwiga. Yavuze ko abanyeshuri benshi byabagoraga kwambuka bajya kwiga ku buryo hari n’abasibaga amasomo.
Sindikubwabo Felecien yavuze ko hari abaturage benshi bagiye batwarwa n’ikiraro kibi cyari gihari, ashimira ubuyobozi bwiza bwabubakiye ikiraro cyo mu kirere.
Umwe mu baturage watanze ubuhamya, yavuze ko ahubatswe iki kiraro hajyaga hagwamo abana babo bagiye ku ishuri ariko ngo ubu abana bagiye kujya bajya kwiga bishimye. Yavuze ko kandi imihahirane hagati y’utugari twa Karujumba na Kabungo igiye koroha mu buryo bugaragara.
Ati “Ntabwo twajyaga dukunda guhura kubera kubura aho duca, iyo imvura yabaga yaguye noneho byo byari ikibazo, hari ubwo twahingaga mu kandi Kagari imvura yagwa tukaburara kubera kubura uko tujyayo, iki kiraro kibaye igisubizo kuri twe kandi turashimira Umukuru w’Igihugu kuko imvugo ye ariyo ngiro.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Matsiko Gozangue, yavuze ko muri uyu Murenge wa Kiyombe bamaze kuhubaka ibiraro bine byose bifasha abaturage mu mihahirane. Yasabye abaturiye iki kiraro kugifata neza buri wese akagicungira umutekano.
Ati “Ibyiza by’ibi biraro binyura mu kirere byatuzaniye bidufasha mu mihahirane hagati y’imirenge, imihahirane hagati y’utugari bigatuma iterambere ry’abaturage ryihuta. Ibi biraro byose birubakwa ku bw’ineza y’umuturage.’’
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibiraro byo mu kirere bitanu byatwaye arenga miliyoni 660 Frw. Hamaze kubakwa kandi ibindi biraro 11 bisanzwe byose bihuza abaturage hagamijwe kwagura ubuhahirane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!