IGIHE

Nyagatare: Abayobozi bihanangirijwe ku myiherero idatanga umusaruro bahoramo

4 13-01-2020 - saa 20:54, Hakizimana Jean Paul

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ku bayobozi bajya mu mwiherero bakaganira ku ngingo zitandukanye ziteza imbere abaturage, hagafatwa imyanzuro izatuma ibyaganiriweho bishyirwa mu bikorwa ariko ntibikorwe, avuga ko biba ari ugusesagura umutungo wa leta.

Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yitabiraga umwiherero w’abayobozi bose bo mu Karere ka Nyagatare wabereye i Rwamagana.

Uyu mwiherero wari ugamije kwisuzuma no kurebera hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje cyane cyane ishyirwa mu bikorwa by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yo kwerekana bimwe mu bibazo bikigaragara muri aka Karere birimo ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikwiye gukemurwa, Mufulukye yasabye abitabiriye uyu mwiherero kubanza gukemura ikibazo cyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yarafashwe mu yindi myiherero iba yarabaye mbere.

Yagize ati “ Icyo nabasaba muri uyu mwiherero rwose nimushake abe aricyo mufataho icyemezo cyonyine muvuge ngo mwatahanye umwanzuro umwe gusa. Mufate umwanzuro wo gukemura ikibazo cyo gukurikirana ibyemezo biba byarafashwe, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa, nimushobora kubiganiraho mugakuramo umwanzuro umwe ukemura icyo kibazo muraba murangije ibibazo bikomeye cyane.”

Yasabye abitabiriye uyu mwiherero ko nibataha badakemuye ikibazo cyo gukurikirana imyanzuro iba yafashwe umwiherero ntacyo uri bube umaze.

Ati “Ntabwo dukeneye kuza hano mu mwiherero tugafata ibyemezo bidashyirwa mu bikorwa ahubwo ni ugusesagura kuko turi hano dutanga amafaranga, akarere karaza kwishyura, niba abantu bagenda bagafata ibyemezo n’ingamba ntibishyirwe mu bikorwa tukamara iminsi ibiri hanyuma twasubirayo ntibishyirwe mu bikorwa tuba dusesagura umutungo wa leta.”

Mufulukye yabibukije byinshi mu bibazo byagiye biganirwaho mu nama zitandukanye ariko wareba ishyirwa mu bikorwa by’iyo myanzuro ugasanga nta n’umwe washyizwe mu bikorwa abasaba gukora uko bashoboye iki kibazo bakagikemura.

Ati “Icyo mbasaba muri uyu mwiherero ni ugukurikirana imyanzuro abantu baba bafashe igashyirwa mu bikorwa, imihigo turayifite ikwiye gukurikiranwa , ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage turabifite , umutekano n’imyanzuro twafashe birahari ariko gukurikirana bikaba iby’ukuri, bikagaragara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko kudashyira mu bikorwa ibyemezo biba byafashwe mbere bituruka ku kuba abantu badafata imyanzuro yafashwe nk’iyabo bwite.

Yavuze ko umuntu utazashobora gukora neza nkuko babisabwa batazigera bamwihanganira.

Bamwe mu bagize njyanama y’Akarere ka Nyagatare bavuga ko nyuma y’inama bahawe n’abayobozi batandukanye, bagiye kujya bakurikirana uko imyanzuro baba bafatiye mu nama zitandukanye zishyirwa mu bikorwa.

Sam Rubagumya yagize ati “ Byinshi dufatira hano mu mwiherero ni ibigirira umumaro abatuye Akarere ka Nyagatare muri rusange, ubu rero twicujije ibyo twari gukora tutakoze, ndizera ko ibyo twaganiriye aha bitazaba amasigarakicaro.”

Akarere ka Nyagatare kari mu turere dutandatu twatoranyijwe kugira ngo tube imijyi yunganira Kigali, utu turere twahawe umwihariko mu kongerwamo ibikorwa remezo bitandukanye kugira ngo turusheho kugira imbaraga.

Umwiherero witabiriwe n'abayobozi batandukanye bagize Akarere ka Nyagatare
Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi ba Nyagatare ko mbere na mbere hakurikiranwa imyanzuro iba yarafashwe mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kayezu 2020-01-15 03:54:55

urakoze cyane umurenge wa rwempasha bazabaze bahe agaciro intekozabaturajye kukobizabafasha kwikemurira ibibazo bikiri hasi mumidugudu

2
Fred 2020-01-14 00:48:18

Ibyo Governor avuga nibyo ,usanga abayobozi benshi bahora mu nama zihoraho ,mu myiherero ya buri gihe ariko wagereranya nishyirwa mu bikorwa by’ibyavuyemo ugaheba, kandi si Iburasirazuba gusa ..., kandi niko frw aba agenda ....,bigomba guhinduka

3
Rutura 2020-01-13 14:41:20

Urakoze Bwana Guverineri. Nimujya iGabiro ubutaha uzabituvugire, ndetse uzanahamagare équipe igize PAC muri parlement ijye igir’icyo ikora kuko abantu bakoresha nabi ibyacu bakaza basab’imbabazi imyak’itandatu yikurikiranya, bigaragarako kury’ibya rubanda ari agakino koroshye. Il suffit yo kujya mu Nteko, ugasab’imbabazi buri mwaka ari nako wiber’umu miriyarideri uko bwije n’uko bukeye. Good job Governor.

4
ayisha 2020-01-13 14:23:23

mufurukye nagerageze nka kaboneka

Kwamamaza