Koperative eshanu zihinga ibigori i Nyagatare zigiye guhabwa imashini eshanu zibihungura n’indi imwe ibyumisha, binyuze mu mushinga wo gushyigikira ubuhinzi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, ugamije gufasha mu gukumira umusaruro wabwo wangirika umaze kwera.
Ibi byatangarijwe i Kigali ku itariki 17 Mutarama 2025, mu nama yahuje abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi, abafanyabikorwa bose kuri uwo mushinga wo gutanga imashini na bamwe mu bahinzi b’ibigori i Nyagatare ngo bagaragaze uruhande rwabo mu kunoza neza uwo mushinga.
Ni umushinga w’Umuryango w’Abibubye mu Rwanda uzashyirwa mu bikorwa n’Ishami ryawo ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) mu Rwanda,Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (WFP).
Biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku mwero w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 A muri Gashyantare cyangwa Werurwe uyu mwaka, ku buryo abo bahinzi batazongera kugira igihombo nko mu gihembwe gishize.
Uwo umushinga uzatanga inkunga kuri koperative eshanu zigizwe n’abanyamuryango barenga 2500 aho buri imwe izahabwa imashini imwe ihungura ibigori noneho zihurire ku mashini ibyumisha.
FAO Rwanda igaragaza ko muri uwo mushinga batangiye guhugura abahinzi b’intyoza gufata neza no gutunganya umusaruro w’ibigori bakaba na bo bazajya guhugura abandi.
Iyo mashini bazahabwa yumisha ibigori ifite ubushobozi bwo kumisha toni ziri hagati ya 10 na 20 mu isaha; ibizatuma izo koperative zizayihabwa zizajya zifasha n’izindi kumisha ibigori ariko zishyuye ku buryo amafaranga avamo azajya afasha mu kubona ibisabwa ngo iyo mashini ikore cyangwa kuyisanisha.
Izo koperative zatoranyijwe ahanini hagendwe ku ngano y’umusaruro zeza ndetse n’uwagiye wangirika bitewe no kubura uburyo bwo kuwitaho.
Ubuyobozi bwa FAO mu Rwanda bugaragaza ko uwo mushinga ugiye gutangirira mu karere kamwe noneho byagaragara koko utanga ibisubio byifuzwa bakazakomereza n’ahandi.
Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Nomathemba Mhlanga, yavuze ko iyo umusaruro witaweho biba ari intambwe ikomeye mu gufasha abatuye Isi kubona ibiribwa.
Yagize ati “Ikibazo cy’umusaruro wangirika wamaze kwera kirakomeye cyane kubera ko ari ibiryo biba bigabanutse kandi byari byamaze kuboneka ndetse bigatuma n’abahinzi badatera imbere uko bikwiye bitewe n’ibihombo baterwa n’uwo musaruro wangirika.Ni yo mpamvu uyu munsi twahuriye hamwe haba abikorera,abahinzi n’abafatanyabikorwa kuri uyu mushinga bose kugira ngo dushakire hamwe igisubizo cyakemura icyo kibazo mu Rwanda”.
Yakomeje avuga ko bahisemo guhera ku bihingwa bikenerwa cyane mu Rwanda ku ikubitiro ibigori bakazakomereza no ku muceri n’ibishyimbo.
Yongeyeho ko intego ari ugushaka ibisubizo by’ikoranabuhanga byahanganga no kwangirika k’umusaruro hibanzwe ku bagore kuko bakora ubuhinzi cyane ariko n’urubyiruko kuko rwisanga cyane mu ikoranabuhanga rukaba rwajya rufasha abahinzi mu kurikoresha rubikora nk’akazi.
Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Rutikanga Alexandre, yavuze ko bafatanyije na FAO mu gukumira ko umusaruro wangirika ku buryo bufatika.
Ati “Dufatanyije na FAO n’abandi bafatanyabikorwa mu mushinga mugari uzadufasha gushyiraho ubuhunikiro binini bw’ibinyampeke tukava ku bubika toni 500 dufite uyu munsi tukagera nibura ku bubika toni 5000. Ibihunitsemo bizajya biba bifashwe neza kandi bwegereye abahinzi cyane cyane ahari amakoperative manini.”
“FAO kandi izadufasha gukemura ikibazo cy’ubuhunikiro bwubatswe na Leta ariko ntibukoreshwe.Ni yo mpamvu FAO yatangiriye ku itangwa ry’imashini zita ku masaruro kugira ngo uzajye ujya muri bwa buhunikiro ufite ubuhehere bugenwe butuma wabasha kubikwa igihe kirekire.”
Nsabamariya Devotha na Ntawuruhunga Faustin bakora ubuhinzi i Nyagatare bavuze ko mu gihembwe cy’ihinga gishize bejeje ibigori byinshi bimwe babura uko babyanika bizamo uruhumbu rutera uburozi bwa ‘aflatoxine’ birangirika.
Bangeyeho ko ibigori byari bitarangirika byatumye babigurisha vuba n’abamamyi bitaruma neza ku giciro gito kuko amasoko baba bafite ari ayo kugurisha ibyumye neza. Ibyo byatumye bahura n’ibihombo bityo bakaba bumva uwo mushinga uje ari igisubizo kuri bo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!