Ikigo Irembo cyasabye aba-agents bacyo bakorera mu Karere ka Nyagatare kubahiriza ibiciro byagenwe, bakirinda kwaka abaturage babagana amafaranga y’umurengera.
Babisabwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo ubuyobozi bw’Ikigo Irembo bwasuraga aba-agents bacyo bakorera mu Karere ka Nyagatare muri gahunda y’Ubukangurambaga bwa “Ntuyarenze” bugamije kubashishikariza kubahiriza ibiciro byashyizweho no kurebera hamwe ibibazo baba bahura na byo mu kazi.
Umukozi ushinzwe mituweli mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyumuremyi Ildephonse, yahuguye aba-agent ba Irembo ku mitangire ya serivisi ya mituweli iri ku urubuga irembogov, ndetse anabasaba gukomeza gutanga serivisi nziza ku baturage babagana birinda guca amafaranga y’umurengera.
Ati “Iyo umuturage aje kukureba ngo umufashe kwaka icyangombwa runaka, cyangwa umufashe kwishyura mituweli warangiza ukamwaka amafaranga y’umurengera uba umuhemukiye.’’
Yamfashije Cyuzuzo Carine ukorera Irembo mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko amahugurwa yahawe yamwunguye ibintu byinshi birimo gutanga serivisi nziza, kubanza kumenya amakuru y’ingenzi ya serivisi agiye kwaka kandi ngo ntanarenze amafaranga agenwe.
Ati “Batubwiye ko tutagomba kurenza amafaranga asabwa ya serivisi kandi ni byo tugiye gukurikiza.’’
Ndagijimana Étienne usanzwe ari umu-agent wa Irembo mu Murenge wa Matimba, we yagize ati “Hano twahungukiye ibintu byinshi bishobora kudufasha mu kazi kacu ka buri munsi harimo kubahiriza ibiciro byashyizweho. Ubu njye icyo ngomba guhindura ni ukubahiriza ibiciro nkirinda guca amafaranga y’umurengera kandi ungannye nkamubikira amakuru ye neza.’’
Umukozi w’Irembo ushinzwe aba-agents, John Butera, yavuze ko igikorwa cyo kubahuriza hamwe gisanzwe kibaho hagamijwe gusabana no kumva ibibazo bafite.
Yavuze kuri ubu banatangiye gukangurira aba ba-agents kutarenza ibiciro byagenwe umuturage yishushyura umu-agent mu gihe yamufashije gusaba serivisi ziri ku urubuga Irembogov.
Ati “Icya mbere na mbere dusaba aba-agents bacu ni ugukomeza kuba inyangamugayo mu kazi bakora kugira ngo bubake icyizere mu baturage babagana basaba serivisi ziri ku rubuga irembogov. Turabasaba kandi gukomeza gutanga serivisi nziza ku babagana bambara umwambaro ubaranga, ikarita y’akazi, ndetse banashyira tariff ya Ntuyarenze ahagaragara. Ayo mafaranga ntarengwa turabasaba kutayarenza.”
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hari aba-agents barenga 234120 mu gihe mu gihugu hose barenga 5,000.
Ubuyobozi bwa Irembo buvuga ko bufite intego yo kugeza aba-agents batatu muri buri kagari kugira ngo umuturage ahabwe serivisi adakoze urugendo rurerure. Kuri ubu serivisi zirenga 240 ni zo zitangirwa ku rubuga IremboGov rwa IremboGov.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!