IGIHE

Nyabihu: Polisi yafashe imodoka ihetse litiro zirenga 2000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

1 29-06-2020 - saa 08:15, IGIHE

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, Polisi yafashe ikamyoneti yo mu bwoko bwa Daihatsu ipakiye litiro 2125 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi yavuze ko izo nzoga zafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera, mu kagari ka Gakoro ho mu mudugudu wa Nyakigezi. Ariko zikaba zari zivuye mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Mugunga, zigiye gucuruzwa mu karere ka Musanze.

Yagize ati “Abapolisi bari basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bari buve mu karere ka Gakenke banyure mu murenge wa Rugera bajyanye inzoga mu karere ka Musanze. Bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafashe ku mugoroba saa kumi n’ebyiri.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko hari abantu batinya kunyura mu muhanda nyabagendwa wa kaburimbo, bagakoresha imodoka n’amagare bakava mu karere ka Gakenke bakanyura mu murenge wa Rugera wo mu karere ka Nyabihu bakanyura ahitwa Kinkware na Nyakinama, bagahinguka mu karere ka Musanze aho baba bajyanye izo nzoga.

Yaburiye abari basanzwe bakoresha ayo mayeri kubicikaho, kuko ku bufatanye n’abaturage amayeri bakoresha yose yaramenyekanye.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi abasaba no kwirinda kunywa izo nzoga kuko ziba zitujuje ubuziranenge, zikaba zabagiraho ingaruka mu buzima ndetse bagakora ibyaha.

Ati “Ziriya nzoga zikorwa mu bintu bitandukanye kandi bitujuje ubuziranenge byabangiriza ubuzima. Abazinyoye nibo usanga barwana bagakomeretsanya, bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha byinshi.”

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Iyi modoka yafashwe ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mujire 2020-06-29 08:23:31

Ntanzo yujuje ubuziranenge ibaho nizi mubona primus mutzing amseri skol whisk nizindi nyinshi zoze nizo kwica abantu mumutwe nukubatera za cancel imitima imyijima diabetic. Ahubwo impamvu bafata inzagwa abantu biyengeye nuko ntamisoro zitanga ubuse muzi ibinyabutabire bashira muri za musanze, urwunge nizindi zateye Ahhhh.

Kwamamaza