IGIHE

Ntiwatunganira Imana urya ruswa- Umuvunyi Mukuru

0 24-11-2022 - saa 15:08, IGIHE

Abayobozi bakuru b’Urwego rw’Umuvunyi bahamagariye abayobozi b’amadini n’amatorero gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa, batanga inyigisho zihindura imikorere n’imitekerereze.

Babitangaje kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, gitegura ibikorwa by’ukwezi kwahariwe kurwanya ruswa.

Cyayobowe n’Umumunyi Mukuru, Nirere Madeleine wari kumwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, Yankurije Odette.

Ni ibikorwa bizakurikirwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Ruswa uzaba tariki 9 Ukuboza 2022. Insanganyamatsiko igira iti ‘Twimakaze indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’iterambere rirambye’.

Ruswa ni ikibazo gihangayikishije Isi muri rusange kuko ibangamiye iterambere ry’ibihugu n’iry’ababituye n’imibereho myiza yabo.

Ikibazo cya ruswa kireba ibihugu byose byo ku Isi, byaba ibifite ubukungu buteye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Niyo mpamvu byishyize hamwe bigashyiraho umurongo n’ingamba zo guhangana nayo.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko imwe mu ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu kurwanya ruswa ari ubukangurambaga ku bubi bwayo no gusesengura ibyuho bya ruswa mu mikorere y’inzego zitandukanye.

Ati “Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, u Rwanda rwashyizeho icyumweru cyihariye cyo kuyirwanya aho hategurwa ibikorwa bitandukanye byose bigamije kuzamura imyumvire y’abaturage ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.”

Ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi birimo ibiganiro bizanyuzwa mu bitangazamakuru bigaruka ku ngamba zikwiriye mu gutoza abakiri bato indangagaciro zo kurwanya ruswa.

Hari kandi iminsi yahariwe amadini n’amatorero mu kurebera hamwe uruhare rwayo mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu rwego rwo guhindura Sositeye Nyarwanda.

Umuvunyi Mukuru , Nirere Madeleine yavuze ko bahisemo kwifashisha abayobozi b’amadini n’amatorero kuko bafite abayoboke bayobora ndetse bashobora gutanga umusanzu mu kubahindura.

Ati “Ruswa nta mipaka igira, aho byagaragaye mu madini n’amatorero, buriya umuntu wese ni umuntu. Icyiza ni uko ari bakeya, bigenda biba ku muntu ku giti cye.”

Yakomeje agira ati “Muzarebe ukuntu abantu baba buzuye mu muhanda bitaba amadini, bajya mu nsengero […] umuyobozi w’idini cyangwa itorero baramwumva, batega amatwi bakaza ari benshi. Umuyobozi wabo bemera rero agomba kugira uruhare mu kubabwira ati ‘n’ubundi ntabwo wakwitwa ngo uri umukirisitu mwiza utanga cyangwa usaba ruswa.”

Nirere ashimangira ko abigisha abayoboke babo bakwiye kujya babigisha gukiranukira Imana ariko banabigisha gukiranuka mu buzima babamo bwa buri munsi.

Ati “Bibiliya nta hantu yemera ruswa […] nta hantu Imana yemeye ko umuntu ashobora kurenganya undi, nta hantu yemeye ko umuntu ashobora gukora ibyaha. Wa mukirisitu ni byiza ko umuhindura ku bya roho bikajyana n’imitekerereze.”

“Ntiwavuga ngo ndi umukirisitu mwiza urya ruswa, ntiwatunganira Imana urya ruswa, udakorera mu mucyo, urenganya abantu, utanga serivisi mbi. Byose biba bigomba kujyana. Ubukiranutsi bavuga buba bugomba kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi.”

Nirere avuga ko mu madini n’amatorero nabo bagira imishinga itandukanye y’iterambere kandi ikorwamo n’abantu bityo nabo bakaba bashobora kwaka cyangwa gutanga ruswa.

Ati “Umuntu ni umuntu ni n’umunyantege nke, niyo mpamvu n’abo bantu usanga hagaragaramo ibyuho. Bwa bukirisitu bigisha, gutunganira Imana biba bigomba kugaragara no mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ruswa aho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iteganya ko mu 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizagera kuri 92,56% kivuye kuri 86,56% cyariho mu 2016.

Intego ni uko mu 2050 u Rwanda rugomba kuzaba ruri mu bihugu bya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.

Umumunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko abayobora amadini n'amatorero nabo basabwa gufatanya n'abandi mu rugamba rwo kurwanya ruswa
Abayobora Urwego rw'Umuvunyi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza