Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko rukomeje gushakisha umuntu wari ufungiye mu Igororero rya Nyanza watorotse.
Uwatorotse yitwa Ntawukuriryayo Jean Damascene wakatiye igufungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko yatorotse ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023. Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemereye IGIHE ko Ntawukuriryayo watorotse akomeje gushakishwa kuko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza.
Ati “Nibyo yaratorotse, iperereza ryahise ritangira, akomeje gushakishwa tunasaba Abanyarwanda kuduha amakuru aho umuntu yaba aherereye.”
Yakomeje agira ati “Umuntu niba yakatiwe n’inkiko aba asabwa kwemera gukora igihano yahawe kuko nk’uriya watorotse azafatwa kandi igihano yahawe kiba gishobora kongerwa kuko kiriya yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Bivugwa ko Ntawukuriryayo wavutse mu 1993, yakatiwe igufungo cya burundu mu 2015. Yavukiye mu Mudugudu wa Intwari, Akagari ka Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!