IGIHE

Ni ayahe maherezo y’ubutaka u Rwanda rumaze imyaka 11 ruhawe na Djibouti?

0 5-08-2022 - saa 09:09, Akayezu Jean de Dieu

Imyaka 11 irashize u Rwanda ruhawe ubutaka na Djibouti ariko ntabwo burabyazwa umusaruro cyane ko bwari bwitezweho gufasha u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugui ariko kugeza n’ubu nta gikorwa kibyara inyungu kirabukorerwaho.

Ubwo butaka burimo hegitari 20 iki gihugu cyahaye u Rwanda mu 2013 n’izindi hegitari 20 cyaruhaye mu 2017, bwose bukaba ari ubwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Muri Werurwe 2013, nibwo Ambasaderi Nsengimana Joseph wari uhagarariye u Rwanda muri Djibouti, afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, yagiriye uruzinduko muri Djibouti.

Icyo gihe nibwo hasinywe amasezerano y’ihabwa ry’ubutaka bungana na hegitari 20 ku cyambu cya Djibouti, ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku Nyanja Itukura.

Nyuma icyo gihugu cyaje kongera guha u Rwanda ubundi butaka ariko kugeza ubu bwose ntabwo buratangira kubyazwa umusaruro.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yabajijwe impamvu ubu butaka butabyazwa umusaruro.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi [Expo2022] riri kubera i Gikondo hagati ya tariki 26 Nyakanga-16 Kanama 2022.

Yavuze ko muri rusange ubutaka ari umutungo uramba bityo gushaka ibikorwa bishobora kubukoreraho bisaba gukora inyigo yimbitse hagategurwa umushinga uramba cyangwa w’igihe kirekire.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze kandi ko ubu butaka atari ubwa mbere u Rwanda ruhawe n’ikindi gihugu kandi bwose hagenda harebwa uko bwabyazwa umusaruro.

Ati “Ni byo hari ahantu hatandukanye igihugu cyagiye gihabwa ubutaka. Ibijyanye na Djibouti nzavugana na bo ku ruhande rwabo ku bijyanye n’imikoranire dufitanye. Guverinoma ntabwo ikora ubucuruzi birumvikana ubutaka buri mu maboko y’abakora ubucuruzi.”

Yakomeje agira ati “Kandi ndabizi ko abaturage hagati ya Djibouti n’u Rwanda bari mu biganiro rero icyo nabizeza ni uko mu bihe bya vuba, tuzabona umusaruro w’ubufatanye dufitanye harimo n’ubucuruzi dukorana.”

Dr Ngabitsinze yanasobanuye ko hari ibisabwa byose kandi Djibouti n’u Rwanda bifitanye umubano n’imikoranire myiza cyane ko no mu bitabiriye imurikagurisha harimo abaturutse muri iki gihugu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bafakulera yavuze ko mu bihe bya vuba abikorera mu Rwanda bazagirira urugendo muri Djibouti kugira ngo bajye kureba uko bashobora kubyaza umusaruro ubu butaka.

Ati “Guverinoma yahawe ubutaka, yashyizeho uburyo bw’imikorere noneho abikorera bashora imari. Ubutaka u Rwanda rwahawe na Djibouti, tumaze iminsi mu biganiro n’abantu bo muri Djibouti kandi mu bihe bya vuba tuzohereza abantu bacu kureba icyo bashobora gukoresha ubu butaka.”

Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakulera yavuze ko mu minsi iri imbere abikorera bazajya muri Djibouti kureba uko bashobora gushora imari aho u Rwanda rufite ubutaka

Mu 2016, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ari ubutaka bufitiye u Rwanda inyungu cyane ari na yo mpamvu hagomba gukorwa inyigo y’uburyo bwabyazwa umusaruro.

Icyo gihe yagize ati “Ubu butaka buramutse butunganyijwe, twagira amahirwe n’inyungu mu nzira zitandukanye zirimo kububyaza umusaruro mu kugeza ibicuruzwa biva mu Rwanda ku byambu.”

U Rwanda narwo rwahaye Djibouti ubutaka

Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwari rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe hari mu ruzinduko Perezida Ismaïl Omar Guelleh yari yagiriye mu Rwanda, birangira igihugu cye gihawe ubutaka.

Guverinoma ya Djibouti umwaka ushize ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ) yerekeranye no kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.

Icyo gihe Umuyobozi wa DPFZA, Omar Hadi Aboubaker, yatangaje ko ubwo butaka ari bimwe mu bizafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari kuri bwo.

Ati “Ahanini icyo tugamije ni ukwagura amarembo ya Afurika ndetse n’Isi binyuze mu guhuza u Rwanda ruri ku mutima wa Afurika n’icyambu cya gatatu mpuzamahanga gikora ku nyanja muri Djibouti, gikurikira icya Mombasa na Dar-es-Salaam.”

“Urebye icyiza ni uko tugiye gushaka abashoramari dushobora gukodesha, ku buryo uwo ari we wese wabufata yabukoresha mu buryo bwo kububyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi, ndetse hashyirweho n’imihanda igezweho ihuza Djibouti n’Umujyi wa Kigali, kandi muri iyo gahunda yo guteza imbere ibikorwaremezo, hongerwe n’ibikorwa by’inganda mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda na Djibouti byagiye bigirana amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ingendo zo mu kirere, ajyanye n’iterambere ndetse n’umutekano w’ishoramari; ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga; ajyanye no gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi n’andi.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome n'Umuyobozi wa PSF, Robert Bafakulera bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko ubutaka u Rwanda rwagiye ruhabwa n'ibihugu bitandukanye hari gushakwa uko bwabyazwa umusaruro
Minisitiri Dr Ngabitsinze na Perezida wa PSF, Bafakulera basobanuye iby'ubutaka u Rwanda rwahawe na Djibouti bukaba budatangira kubyazwa umusaruro
Icyambu cya Djibouti gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority), cyitabiriye Expo2022

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza