Umwanditsi Nduwayesu Aimé yasohoye igitabo yanditse gikubiyemo inama zafasha abantu guhangana n’ibihe bigoye biranga Isi ya none, aho usanga ibizazane bigenda byiyongera bigaca bamwe intege zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.
Ni igitabo cy’amapaji 118 cyanditse mu Cyongereza, yacyise ‘Am Able’ cyangwa se ‘Ndashoboye’, mu Kinyarwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Nduwayesu yavuze ko igitekerezo cyo kwandika icyo gitabo cyakomotse mu bibazo byiganje mu nguni zose z’imibereho y’abatuye Isi birimo indwara z’ibyorezo, intambara, guta agaciro kw’ifaranga n’ibindi.
Yavuze ko ibyo muri iyi minsi bica abantu intege bigatuma bamwe batoroherwa n’ubuzima nyamara agahamya ko baba bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibyo bizazane mu gihe bagifite ubuzima.
Yagize ati “Hari abantu ngenda mpura na bo wababaza amakuru bati ‘nta kigenda ibintu byanze’ bakumva ko ubushobozi buzava ahandi. Ariko burya n’iyo bakumva ko ibibazo by’amafaranga byakemukira mu kuyaguza muri banki ni uko aba bifitemo ubushobozi. Ikibigaragaza ni icyo gitekerezo baba yagize cy’uburyo bakemuramo icyo kibazo”.
Yakomeje asobanura ko uko kwigiramo ibitekerezo by’uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo aho kwemera ko bikurenga cyangwa ngo ufate undi mwazuro mubi bigaragaza ubushobozi bukomeye cyane abantu bafite.
Nduwayesu kandi yongeyeho ko muri icyo gitabo agaragaza uburyo kugira gahunda mu buzima na byo biri mu bituma ubushobozi umuntu yifitemo bubasha kugira aho bumugeza.
Ati “Bitangirira ku kwimenya ukamenya uwo uri we mu bushobozi bw’icyo wabasha gukora byose ukabitondeka, noneho ukareba uburyo waba ingirakamaro mu muryango mugari hanyuma ukareba n’aho kubikorera. Ibyo ubikorera umupango ukavuga ngo mu myaka runaka nshaka kuba ngeze aha. Iyo haje ibibazo rero ntibiguhungabanya cyane kuko niyo ugiye gucika intege wibuka ko wifitiye umwenda w’ibyo ugomba kwigezaho”.
Nduwayesu usanzwe ari umurezi ndetse ukiri urubyiruko, akaba agira inama bagenzi yo gutinyuka no kwiyumvisha ko na bo babishobora kuko abafite ibyo bagezeho bose nta cyo babarusha uretse kuba baratinyutse gukora.
Avuga ko icyo ari cyo gitabo cya mbere yanditse ariko ko yatangiye kwandika ikindi cyuzuzanya n’icyo cya mbere ndetse ko ateganya kugishyira kuri murandasi ku buryo cyajya kiboneka byoroshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!