IGIHE

Musanze: Umupfumu yaciye umurongo umusaza awurenze arapfa bikekwa ko yamuroze

0 5-11-2019 - saa 20:11, Thamimu Hakizimana

Umusaza witwa Nkorera Jean Bosco wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yapfuye urupfu rutunguranye abaturage bakeka ko yarozwe n’umupfumu bari bafitanye ikibazo.

Bamwe mu baturage babibonye urupfu rw’uyu musaza babwiye TV/Radio1 ko urupfu rw’uyu musaza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019.

Bahamya ko Nkorera yahuye n’umupfumu akamwishyuza amafaranga yari yaramuhaye kuko yari yamwijeje kumugarurira ibintu bye yari yibwe ariko ntibibe.

Bemeza ko uwo mupfumu ngo yahise amwiyama anamubuza kumukurikira ariko Nkorera ntiyabyumva bituma wa mupfumu ahita aca akarongo hasi aramubwira ngo yibeshye akarenge noneho akarenze ahita agwa hasi arapfa.

Aya makuru akimara kumenyekana IGIHE, yavuganye na Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, kugira ngo imenye byimbitse iby’urupfu rw’uyu musaza.

Meya Nuwumuremyi yemeje ko uyu musaza Nkorera yapfuye urupfu rutunguranye ariko yirinda kwemeza ko byatewe n’uwo mupfumu.

Yagize ati “Icyo nzi ni uko hari umuntu witabye Imana witwa Yohani Nkorera ubundi yari atuye muri Muko ariko ikibazo cyabereye muri Kimonyi, rero kuvuga ngo yahuye n’umupfumu ntabwo nabihamya gusa icyo twamenye n’uko yazize urupfu rutunguranye.”

Yongeyeho ko uwo musaza w’imyaka 72 yari asanzwe afite ibibazo by’uburwayi bisanzwe anashimangira ko ubuyobozi bwahise bujyana umurambo we kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza