IGIHE

Musanze: Abakoresha Irimbi rya Gacaca barinubira kuhabura ubwiherero

0 2-05-2024 - saa 19:51, Claude Bazatsinda

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bakoresha irimbi rya Gacaca riherereye mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko babangamiwe n’uko iryo rimbi ritagira ubwiherero kandi riri kure y’ingo ku buryo bibangamira cyane ababa baherekeje ababo bitabye Imana.

Aba baturage basaba inzego bireba ko zabakemurira iki kibazo kuko iyo bakeneye kwihagarika bitabaza ibihuru, naho abashaka gukora ibikomeye bo bikababera ingorabahizi, ndetse hari n’abadatinya no kubikemurira ku gasozi.

Bijya gutangira iri rimbi ryari rifite ubwiherero bw’ibyumba bibiri ku bagabo na bibiri ku bagore, ariko nyuma y’imyaka itagera kuri itatu burangirika kugeza n’ubwo ubu bidashoboka ko bukoreshwa.

Aha niho abaturage bahera basaba ko bafashwa bukongera kubakwa kuko n’ubwo batahahora cyane usanga iyo hari abaherekeje ababo bagiye kubashyingura usanga babangamirwa no kutagira aho kwiherera mu gihe bikenewe.

Abaganiriye na IGIHE bari batabaye inshuti zabo, umwe yagize ati "Ni ikibazo gikomeye kuko ubu twahageze saa tanu ubu bibaye hafi saa cyenda, ahantu hateraniye abantu bangana gutya mu kanya haraza abandi nta bwiherero birababaje. Urabona ko nk’ababyeyi biri kubagora abagabo bo tukikinga ku bihuru. Hakwiye ubwiherero rwose."

Undi na we yagize ati "Hano mpaje nka kabiri ariko nta bwiherero buhari iyo umuntu agiye kubaza ahazi ibyo kwihagarika abikemurira mu rugo, bakwiye kuhubaka ubwiherero kuko n’ubundi irimbi tuba twaryishyuye ntibikwiye ko tubura aho kwiherera kuko ingo zihegereye ziri kure."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye IGIHE ko irimbi ry’Akarere ka Musanze risanzwe rikoreshwa rigiye gufungwa hagatangira irishya na ryo rizaba riri mu Murenge wa Gacaca mu Kagari ka Kabirizi ari nabwo bazarishyira ku rwego rwiza rifite ibikenerwa byose.

Yagize ati "Ubu ririya rimbi rya Cacaca twenda kurifunga kuko usibye ibyo bibazo n’umuhanda ujyayo ntutunganyije, dukoreshe irishya naryo rizaba riri muri Gacaca mu Kagari ka Kabirizi, aho rizimurirwa niho hazaba hujuje ibikenerwa byose n’ubwiherero buzahubakwa, ni vuba kuko rizatangira gukoreshwa mu kwa gatanu gushyira ukwa gatandatu kuko ibyasabwaga byose byararangiye."

Irimbi ry’Akarere ka Musanze rya Gacaca riherere mu Mudugudu wa Mukungwa, ryatangiye gukoreshwa mu mpera za 2020 nyuma y’uko andi ya Nyamagumba, Bukinanyana na Kinigi yuzuye agafungwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yavuze ko irimbi rya Gacaca rizafungwa vuba hagatangizwa irindi ryujuje byose
Ubwiherero bwakoreshwaga bwaruzuye burafungwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza