IGIHE

Murwanashyaka yisunze umugore we mu mushinga wo kubyaza ifu muri karoti, beterave n’igisura

2 11-09-2019 - saa 14:54, Ishimwe Israel

Ku Isi hose imboga n’imbuto ni ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri abantu bakenera buri munsi mu kwiyubaka no kubungabunga ubuzima buzira umuze.

Nubwo imboga n’imbuto zifite umumaro munini ariko hari aho usanga zangirika haba mu murima cyangwa mu gihe cyo kuzigeza ku isoko.

Mu Rwanda usanga mu Ntara y’Amajyaruguru havanwa umusaruro mwinshi w’imboga n’imbuto ariko hakaba hari aho wangirika bigatera abaturage igihombo.

Nyuma yo kubona iki kibazo, Murwanashyaka Jonathan, utuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze yatangije uburyo bwo kongerera agaciro imboga n’imbuto no kugabanya iyangirika ryazo.

Umushinga we yise “Girikigega Social Enterprise” awufatanya n’umugore we Vumilia Espérance.

Murwanashyaka yawinjiyemo nyuma yo gusoza amasomo muri Koleji y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR-CAVM).

Abifashijwemo n’abarimu be yatekereje gufata umusaruro w’ibikomoka ku mbuto n’imboga akawongerera agaciro ku buryo ushobora kuramba.
Mu gusoza amasomo ye ya Kaminuza, Murwanashyaka yanditse igitabo kivuga ku kugabanya iyangirika ry’imboga n’imbuto bimaze gusarurwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Murwanashyaka, yavuze ko yatekereje gukora kuri iyo nyigo kuko yabonaga ari ikibazo gituma abahinzi bagwa mu gihombo.

Yagize ati “Naribazaga nti ese ni iki nazakora kugira ngo ngabanye iyangirika ry’umusaruro w’imboga n’imbuto nyuma yo gusarurwa? Nasanze hari uburyo bwo kubyumisha bigatunganywamo ifu. Ni uko natangiye gukora ibi bintu ndanabikomeza nyuma yo kuva ku ishuri.’’

Uyu mugabo afata beterave, ibisura na karoti bibisi akabisukura, akabihata, akabyanika mbere yo kunyuzwa mu mashini yabigenewe ibibyazamo ifu, mbere yo kuyifunga neza mu dukombe twabugenewe.

Nubwo zimwe mu mboga bongerera agaciro nk’igisura ubusanzwe kibabana ariko gifatwa nk’umuti uvura indwara zitandukanye, gishobora no gukoreshwa nk’amajyane mu cyayi.

Mu buhamya bwe Vumiliya yavuze ko akimara gukoresha ifu y’igisura ikibazo yari afite cyo kutonsa cyakemutse.

Ati “Mu by’ukuri ifu y’igisura ni nziza, njye nk’umubyeyi yangiriye umumaro ukomeye kuko naronsaga simbone amashereka ahagije umwana. Naragikoresheje biratungana ndetse hari n’abandi dusangiye ubuhamya cyafashije.’’

Murwanashyaka yatangiye umushinga we ahereye ku gishoro cy’amafaranga make mu yo yahabwaga mu agomba kumutunga akiri ku ishuri. Muri icyo gihe yagize amahirwe utoranywa mu 10 ya mbere muri Kaminuza, unaterwa inkunga zirimo aho gukorera n’ibikoresho nkenerwa.

Yakomeje avuga ko mu gutangira yagowe no gusobanurira abaturage ibyo akora kuko batabyumvaga.

Yagize ati “Dutangira twahuye n’imbogamizi nyinshi cyane ko bwari uburyo bushya benshi batamenyereye. Ni urugendo ariko igihe uko gishira dutera imbere tugasohoka no muri ibyo bibazo.’’

Murwanashyaka yavuze ko mu mikorere yabo bita ku kwegera abaturage ku buryo no mu gihe nta musaruro bafite, bazajya bakomeza kuwubagezaho byoroshye.

Ifu ikurwa muri izo mboga n’imbuto zigumana intungamubiri zazo ku buryo bigabanya rya yangirika rya hato na hato. Igerageza ry’ibanze Murwanashyaka yakoranye n’abarimu be muri kaminuza yasanze ifu yatunganyijwe ishobora kumara amezi atandatu ibitse neza itarangirika.

Girikigega Social Entreprise ifite abakozi bane bakorana ariko bashobora kwiyongera bitewe n’isoko ryatanzwe.

Mu myaka itanu iri imbere uyu mushinga ufite inzozi zo kwagukira mu mfuruka zose z’igihugu no gukomeza kungukira abahinzi benshi. Mu gihe kirambye iteganya kubaka uruganda rutunganya ifu n’ibirungo mu mboga n’imbuto.

Vumilia Espérance asarura karoti mu murima bahinga mu Byangabo hafi y'aho batunganyiriza ifu ivuye mu mbuto zitandukanye
Murwanashyaka Jonathan yagize igitekerezo cyo kubyaza ifu muri beterave akiri ku ntebe y'ishuri muri kaminuza
Beterave zimaze guhatwa zishyirwa aho zanikirwa mbere yo kuzisya
Beterave iyo zimaze guhatwa ziranikwa amazi zifitemo agakamuka mbere yo kuzisya
Hari uburyo zanikwamo ku buryo nibura mu minsi ine ziba zumye neza
Beterave ibanza guhatwa hagakurwaho igishishwa cy'inyuma
Vumilia ahata beterave yari agiye gutunganya ngo izavemo ifu
Vumilia Espérance yavuze ko ifu y'igisura yamufashije mu gihe yari yabuze amashereka
Muri iyi nyubako niho hatunganyirizwa imbuto n'imboga
Ifu itunganywa ibikwa mu buryo butuma ishobora kumara amezi atandatu

Amafoto: Laura Mulkerne

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukantihigwa Marie Josée 2019-09-12 02:11:26

uyumushinga Girikigega social enterprise urashimishije ahubwo nuwoguterwinkunga kuko uziyigihe,turashimira abawutekereje byimazeyo.

2
amen 2019-09-11 08:47:18

well done, nabandi bamwigireho. gusa abishoboye byafasha byinshi byangirika. gusa ashobora kuba atakwakira umusaruro mwinshi, big up. leta nimufashe afate umusaruro mwinshi umuturage abone amafarangam. ko mutatubwiye ibiciro naho wasanga produit ze

Kwamamaza