IGIHE

Muhanga: Umusore akekwaho kwica umukecuru baturanye amukubise ifuni

0 6-08-2022 - saa 20:09, Prudence Kwizera

Umusore wo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga akurukiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru baturanye witwa Uwimana Bibianne amukubise ifuni mu mutwe.

Uwo mukecuru w’imyaka 75 yiciwe mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Mbiriri ahanaga saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari iwabo w’uwo musore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru yari avuye mu murima guhinga ahura n’umusore banyurana iwabo ari naho yamwiciye.

Ati "Bigaragara ko uwo musore yanyujije umukecuru iwabo arahamwicira kuko yari avuye mu murima guhinga."

Ubwo uwo mukecuru yicwaga ngo ababyeyi b’uwo musore ntabwo bari bahari nta n’undi muntu wari uri mu rugo.

Ruzindana yavuze ko uwo musore w’imyaka 31 bikekwa ko anywa ibiyobyabwenge. Kuri ubu ngo yamaze gutabwa muri yombi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza