IGIHE

Muhanga: Bane bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

0 13-09-2021 - saa 23:22, Prudence Kwizera

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga cyagwiriye abantu batanu barimo kugicukura, bane bahita bapfa naho umwe akurwamo agihumeka.

Icyo kirombe cya Sosiyete yitwa AFRICOM cyagwiriye abagicukuraga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nzeri 2021, mu Mudugudu wa Rubimba mu Kagari ka Sholi.

Abapfuye ni Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugène w’imyaka 24. Uwakuwemo ari muzima ni Habinshuti Eric w’imyaka 16 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Rwakana John, yavuze ko bagwiriwe n’icyo kirombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bahita batangira ubutabzi bwo kubakuramo. Uwa nyuma yakuwemo ahagana saa Sita z’amanywa.

Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Uwakomeretse na we niho ari kuvurirwa.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza