IGIHE

Minisitiri w’Intebe yasabye igenzura ry’ubuziranenge bw’umuhanda wa Nzove-Gakenke (Amafoto)

12 13-08-2019 - saa 14:15, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasuye imirimo yo kubaka umuhanda wa kilomotero 68.7 uhuza uturere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, asaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku buziranenge bwawo nyuma yo gusanga hari aho utari gukorwa uko bikwiye.

Uyu muhanda uturuka ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni ukanyura mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, Shyorongi muri Rulindo ugakomeza mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke, irimo uwa Ruli Minisitiri w"intebe yasuye akamurikirwa ibikorwa binyuranye byaho.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Imihanda, RTDA, kivuga ko uyu muhanda ugizwe n’itaka rya latérite ugeze ku kigero cya 97.5% wubakwa, aho biteganyijwe ko imirimo isigaye izarangira muri Nzeri 2019, ukazuzura utwaye asaga miliyari 10Frw.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasuye uyu muhanda urimo kubakwa n’ikigo Fair Construction, ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, yitegereza ibyakozwe asaba ko hagenzurwa ubuziranenge bwabyo. Ni nyuma yo gusanga imiferege y’amazi yaratangiye gutenguka.

Ati "Kuva natangira, uyu umuhanda naje mbona ko byamanyutse n’aho mwubatse vuba byamaze kumanyuka, mfite ubwoba ko hazacamo amezi atandatu byamaze gusenyuka kandi leta iba yabitanzeho amafaranga."

Yabwiye ubuyobozi bwa RTDA ko mu gihe leta iba yatanze amafaranga, iba ikeneye ko akoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bizaramba.

Ati "Ubu nkubiseho umugeri cyahita kigwa, niba umuntu mubona atangiye kubaka ibintu bidafite ireme mwamuhagarika kuko leta iba yatanze amafaranga, ubu azazana isima ahome hano hatangiye kumanyuka. Kuki mutamutangira kare ngo amenye ko ari gukora ibidafite ubuziranenge?”

Umuyobozi Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko ibyo basabwe na Minisitiri w’Intebe byabahaye umukoro wo gukora ubugenzuzi bwimbitse kandi ko mu mirimo isigaye harimo no gukosora ayo makosa yose.

Ati "Dufite itsinda rikurikirana imirimo umunsi ku munsi, ibyo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatubwiye twabyumvise kandi ubu itsinda ryacu ririmo kugenzura ku buryo muri iyo mirimo tuvuga isigaye gukorwa harimo no kureba neza ahatarakozwe neza uko bikwiye."

Abakozi b’ikigo kirimo kubaka uyu muhanda birinze kugira icyo batangaza.

Uyu muhanda wubatswe ku gice kinini kinyura hejuru ya Nyabarongo, waje nk’igisubizo ku baturage bo mu bice by’Akarere ka Gakenke nk’uko abaganiriye na IGIHE babitangaje.

Ubuyobozi bwa RTDA butangaza ko nyuma y’uko iki cyiciro cyuzura, uko ubushobozi buzagenda buboneka hazatekerezwa gushyira kaburimbo muri uyu muhanda.

Aha Minisitiri w'Intebe yerekanaga ibigomba gukosorwa
Ubuziranenge bw'umuhanda Nzove-Gakenke bwakemanzwe na Minisitiri w'Intebe
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yasabwe kugenzura ubuziranenge bw'umuhanda wa Nzove-Gakenke
Imirimo yo kubaka umuhanda wa Nzove-Gakenke igeze kuri 95%
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Kayisire Marie Solange (hagati) ari mu itsinda ryari kumwe na Minisitiri w'Intebe mu ruzinduko mu karere ka Gakenke
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV ku mirimo iri gukorwa ku muhanda Nzove-Gakenke
Minisitiri w'Intebe ntiyanyuzwe n'ubuziranenge bw'umuhanda Nzove-Gakenke
Minisitiri w'Intebe yasuye imirimo yo kubaka umuhanda wa Nzove-Gakenke ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel
Minisitiri w'Intebe yavuze ko leta ishyira amafaranga menshi mu bikorwaremezo kugira ngo bigirire akamaro abaturage, ari nayo mpamvu ababikora bagomba kwitwararika

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Joe 2019-08-16 17:57:58

Si fair Construction iwukora harya??? Mwibeshye se muvuge Nzirorera!

2
Nkurunziza jean paul 2019-08-14 11:52:48

Mubyukuli bigaragara yuko uriya muhanda uri gukorwa nabi,ikindi kandi umuhanda ni muto kuko nibashyiraho inzira yabanyamaguru umuhanda uzaba ubaye muto. Ikindi nanone buriya nkatwe tuhatuye ndetse nabandi bahagenda usanga hari ikibazo kivumbi rikabije. Mudufashije umuhanda bawudukorera ukajyamo kaburimbo. Murakoze

3
Nkurunziza jean paul 2019-08-14 11:52:42

Mubyukuli bigaragara yuko uriya muhanda uri gukorwa nabi,ikindi kandi umuhanda ni muto kuko nibashyiraho inzira yabanyamaguru umuhanda uzaba ubaye muto. Ikindi nanone buriya nkatwe tuhatuye ndetse nabandi bahagenda usanga hari ikibazo kivumbi rikabije. Mudufashije umuhanda bawudukorera ukajyamo kaburimbo. Murakoze

4
Byiza 2019-08-14 11:13:47

Courage PM wacu ,ariko irijisho rya HE,nawe rikwiye kugirwa n’abandi bayobozi mukorana.Ubuse ba Minisitiri,PS,DG,RTDA batareberera Leta bashinzwe iki?This is a gd step.

5
Bimawuwa 2019-08-13 16:48:48

reka twizere ko uwo wenda bazawukora neza urbye nindi yose bamaze gukora ubona ifite ibyo ibura nibyo batakoze neza. wubaka umuhanda mu nini nkuwo nta matara ayobora imodoka cg imirongo yo mu muhanda itandukanya ibyerekezo byi modoka ni byapa biyobora imodoka urugero urebye nku muhanda wi gikondo hariya barimo kuwegura hari roundbout .iriya roundbout ntabwo ikenewe hariya kubera uko umuhanda barimo kuwegura hakagombye gshyirwa amatara ayobora imodoka ubundi ukaba umuhanda urambuye uvuye mu mujyi ujya mubice bya gikondo no gukomeza undi uvuye muri biriya bice byarugunga ujye mubice bya kicikiro nawo hariya hakenewe amatara ntabwo ari roundbout rwose, ahandi hakenewe amatara nuriya umanuka ku muhima ujya mu kango no kukinamba nawo wagombye gushyirwamo amatara kubera umubyigano wi binyabiziga bihanyura mugihe cya rush hour ubona buri mushoferi aba ashaka kugenda bigatuma bakora line nyinshi bigateza umubyigano ugasanga na ba plice bari hagati mu muhanda bayobora imodoka ibyo ni bintu bya kera rwose mureke tugendane ni gihe amatara niyo ayobora imodoka muri kino kinyejana.

6
MZEE 2019-08-13 16:01:06

Abahinde ntakeze kanavamo. Nabonye aribo bawubaka

7
Bernadette kampire 2019-08-13 15:31:42

Namwe mundeberere koko usize ntanuwo weguje kandi wabonye amakosa?

8
John 2019-08-13 13:13:09

Ahubwo jye mbona ubugari bwawo ari buto kuko nibashyuraho inzira z’ abanyamaguru uzasigara urutwa n’ ujya inyamata. Hakagombye gukorwa umuhanda mugari kuko ejo undi wazakenerwa cyane ugasangabongeye kugurira abantu

9
Fidele 2019-08-13 12:17:05

Yewe ibyabasondeka byo harababigize umuco muri iki gihugu pe uwabereka umuhanda w’amabuye wubatswe Nyamagabe/gasarenda ubu wabaye amateka wasenyutse utaramara nayo mezi 6 Nyakubahwa PM avuga kd ntagihe abaturage batatatse wubakwa wenda ubwo uwo ari PM wabivuze bazakosora

10
Ernest MUHIRWA 2019-08-13 10:05:59

Byaba ari byiza hagiye habaho aba technicians ndetse n’abahagarariye abaturage cyangwa bamwe mu bagenerwabikorwa batuye ako gace ariko abasobanutse kugira ngo igenzura rikorwe neza.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza