IGIHE

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje umwihariko w’imibare mu iterambere rya Afurika

0 20-05-2019 - saa 17:23, HABIMANA James

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yamahagariye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kwigisha imibare mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo bigere ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga Isi igezemo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, atangiza inama mpuzamahanga yiga ku bumenyi n’ikoranabuhanga, igamije gushyigikira gahunda ya PASET (Partnership for skills in Applied Sciences, Engineering and Technology) iteraniye i Kigali.

Iyi nama y’iminsi itatu yahuje abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri b’Uburezi 11 batututse muri Afurika, bigira hamwe iterambere ry’ikoranabuhanga no gutegura urubyiruko rw’ahazaza rufite ubumenyi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bukenewe mu mashuri arimo n’ayigisha imyuga kandi aribwo buzatuma Afurika igendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga Isi ifite.

Yavuze ko ubu bumenyi bukwiye guhabwa ba rwiyemezamirimo n’abandi bayobozi b’ahazaza kuko abakozi bafite ubumenyi aribo bazaba umusemburo wo guhindura ubukungu bwa Afurika.

Yakomeje agira ati “Nk’Abanyafurika intego yacu ni ugufata imibare nk’igikoresho cya ngombwa kizafasha abanyeshuri bacu guteza imbere ubumenyi bwabo bwo gutekereza. Ibi bizakorwa mu gihe abanyeshuri barangije amashuri abanza bazaba bafite iby’ibanze ku mibare naho abo barangije ayisumbuye bafite ubumenyi bufatika ku mibare.”

Dr Ngirente yavuze ko Afurika hari ibyo yakoze ariko bikeneye gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “Dukomeje kubona iterambere aho imbaraga ziri gushyirwamo mu guteza imbere kwigisha imibare. Ni ngombwa ko ibihugu bireba ko kwigisha imibare bishyirwa mu nzego zose z’uburezi. Indimi na zo ntizigomba gusigwa inyuma kuko niho imibare n’andi masomo bikoreshwa.”

Yavuze ko abantu bafite ubumenyi buhagije ari imbarutso yo guhindura ubukungu bwa Afurika, gushora imari mu burezi n’ubundi buhanga ku isoko ry’umurimo, bizatuma hahangwa imirimo.

Ibihugu byinshi bya Afurika birimo n’u Rwanda byiteguye gukorana na PASET nk’inzira ishoboka iganisha ku burezi bufite ireme no gukora ubushakashatsi bukenewe.

Umunya-Kenya, Prof George Magoha, uyobora PASET yavuze ko bikenewe ko ibihugu bya Afurika bitanga ubumenyi ku rubyiruko kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzahatana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Abashakashatsi na bo bagomba kwandika no gukora ubushakashatsi kuko nibwo urubyiruko ruzakoresha ngo rukomeze guteza imbere ubumenyi bwarwo.”

Yashimye uko Kaminuza y’u Rwanda yagabanyijwemo amashami agashyirwa mu gihugu cyose, avuga ko bizafasha kugeza ubumenyi kuri bose.

PASET ifite imishinga itandukanye irimo uwo gushyiraho ikigega gifasha mu gutanga amahugurwa ku bahanga bazobereye muri siyansi n’ibindi.

Ibi bizakorwa biciye mu kubaka ubushobozi mu by’ubushakashatsi, guhanga udushya no gutanga buruse ku bajya kwiga, aho ku ikubitiro zizahabwa abagera ku 10 000 mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagaragaje umwihariko w’imibare mu iterambere rya Afurika
Iyi nama ya PASET iriga uburyo urubyiruko rwategurirwa ahazaza heza
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yatanze ikiganiro muri iyi nama
Iyi nama y'iminsi itatu iri kubera muri Kigali Convention Center
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza