IGIHE

Minisitiri Sezibera yagaragaje ibintu bitatu abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bibeshyeho

5 15-04-2019 - saa 14:27, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, yavuze ko abateguye bakanashyira mu bikorowa Jenoside yakorewe Abatutsi bibeshye ku bintu bitatu birimo imbaraga z’ukuri, iz’ubumwe bw’abanyarwanda n’iz’abahagaritse Jenoside.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko tariki ya 15 Mata 1994 Abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani rwa EAR Ruhanga mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uru rusengero ubu ni Urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo abarwiciwemo n’abakuwe mu bice byegereye Umurenge wa Rusororo.

Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Sezibera yavuze ko abateguye Jenoside bibeshye ku bintu bitatu kandi bamwe muri bo banze guhinduka bakomeje kwibeshya.

Yagize ati “Icya mbere bibeshye ku mbaraga z’ukuri bubaka politiki ishingiye ku kinyoma cy’uko Abanyarwanda tutari bamwe, cy’uko igihugu kigira bene cyo abandi bakaba abavantara. Bibeshye rero ku mbaraga z’ukuri. Abataratinyuka kuvuga ukuri ku byabaye, abazi aho abantu tutarashyingura baherereye, abo baracyibeshya.”

“Icya kabiri ni uko bibeshye ku mbaraga z’ubumwe, bubatse politiki ivangura Abanyarwanda [...] ariko ntabwo batinze kubona ko bibeshye kuberako iyo politiki y’amacakubiri niyo yatugejeje kuri Jenoside. Twebwe rero dukomeze twubakire ku kuri n’ubumwe. Icya gatatu bibeshye ku mbaraga z’ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi.”

Yavuze ko RPF yagiye ibwira abateguye Jenoside kubihagarika ariko barakomeza, kugeza ubwo uyu muryango wafashe iya mbere ukayihagarika ukarokora n’abicwaga. Imbaraga zatsinze ikibi ngo zizakomeza kwiyongera ku buryo Jenoside itazasubira ukundi.

Yanashimangiye ko kuba ubu u Rwanda rufite politiki yubakiye ku kuri, ubumwe bw’abanyarwanda kandi igashingira no ku buyobozi bwiza, nta kizarubuza gutera imbere.

Karemera Yves warokokeye muri uru rusengero, yatanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo nyuma yo gushishikarizwa guhungira muri uru rusengero ariko abicanyi ntibatinye ingoro y’Imana bakabasangamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Abanyarwanda basabwa gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bakiyubakira igihugu.

Ati “Ni ukwiyubaka dusana ibikomere by’umitima, umubiri ariko tunanishakamo imbaraga zo gukomeza mu cyerekezo cy’igihugu no kubaka ibishoboka cyane cyane twita ku bacitse ku icumu no kubashakira ibishoboka by’ibanze kugira ngo ubuzima bukomeze kandi bugende neza.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga haruhukiye imibiri ibihumbi 36 kongeraho imibiri 65 yashyinguwemo uyu munsi. Irimo 33 yavanywe mu Murenge wa Bumbogo 19 yavanywe muri Kimuhurura, 7 yo mu Murenge wa Ndera, Umwe wo mu Murenge wa Kacyiru n’itanu yo mu Murenge wa Rusororo.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr. Richard Sezibera ubwo yari mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku wa 7 Mata
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ha 2019-04-16 03:39:42

Mureke guterana amagambo, ahubwo murebe ibijya mbere

2
Imanizabayo 2019-04-16 03:33:26

Elena muvandimwe gabanya uburakari,
Usubije Likasi nk’umuntu umuzi neza, nk’umuntu wamenye icyo yarashatse kuvuga.

Ariko uko biri kose nawe ntubyitwayemo neza, ibintu byose wanditse ni ibikurimo cyangwa nibyo wumvise bavuga ariko ntaho mbona bihuriye nibyo Likasi yanditse.

Abanyarwanda yashatse kuvuga abaza niba bazajya mu ijuru ntiyagaragaje abo aribo
Wenda ni abakoze amahano bakica inzirakarengane z’abana b’u Rwanda.

Abishe inzirakarengane nibyo Koko babikoranye umutima w’ubunyamaswa, nibatihana nta juru bazajyamo,

Ariko Imana ni inyembabazi ni inyempuhwe
Nibihana bakemera ibyaha bakoze nta kabuza ko ijuru bazarijyamo.

Abacu baragiye, byadusigiye ibikomere ariko ntidukwiye guheranwa n’amateka.
TWIBUKE TWIYUBAKA.

Tugire umutima wo kubabarira.

Murakoze.

3
Elena 2019-04-15 14:40:49

Wowe wiyise likasi we iby Imana ubizanye ute?harya ngo mubabazwa nuko twibuka abacu ko mwibwiraga ko bazibagirana none ndabona mwarahimbye ko kwibuka ari icyaha di,kuko ikinyamwaro cy ubunyamaswa bwanyu kibunga mu mitima yanyu bigatuma muvuga amangambure.ngo abanyarwanda bazajya mu ijuru?abo nwishe baririmo ubu barabaruhutse ntimwahabasanga ngo mubahige n ubuhili n imihoro kuko inyamaswa ntizinjirayo.

4
Jean Claude 2019-04-15 10:59:55

Mwijuru nta nationalite ikora , ibyo wakoze niyo ticket kdi abanyarwanda b ibikorwa baraharo tukiri no mu isi urababona.

5
likasi 2019-04-15 07:49:58

ariko mbabaze munsubize koko nabanyarwanda bazajya mwijuru nubwo Imana
igira impuhwe?

Kwamamaza