IGIHE

Minisitiri Gatete Claver arimo gukorwaho iperereza n’Ubugenzacyaha

67 29-06-2020 - saa 16:46, Ferdinand Maniraguha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko hari ibyaha bikekwa kuri Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, ku buryo arimo gukorwaho iperereza nubwo ibyo byaha bitatangajwe.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera yabwiye IGIHE ko amakuru y’ikurikiranwa rya Minisititi Gatete ari ukuri. Akurikiranwe adafunzwe, ari mu mirimo ye isanzwe.

Yagize ati "Nibyo Minisitiri Gatete hari ibintu arimo gukurikiranwaho, ntabwo ari ibihuha ariko uyu munsi turacyari mu iperereza ry’ibanze ntabwo turagira amakuru ahagije yatuma hatangazwa muri rusange ibyo yaba akurikiranyweho.”

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Minisitiri Gatete akekwaho ibyaha birimo guhombya leta bishingiye ku nzu iherereye ku Kacyiru yaguzwe na Leta ku giciro gihanitse bikayihombya amafaranga asaga miliyari ebyiri; ikibazo cy’isoko ryahawe ikigo cyo muri Kenya cyitwa ’Out of The Box’ mu buryo bwanyuranyije n’amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko no gukoresha imari ya Leta muri gahunda ze bwite.

Amakuru IGIHE yumvise ni uko Gatete yanze kumvira inama z’Ikigo gishinzwe imyubakire (RHA) zo kudaha isoko ‘Out Of The Box’ kandi hari sosiyete zishoboye mu Rwanda kandi zidahenze, akabirengaho asaba Minisiteri y’imari n’igenamigambo kwishyura iyo sosiyete.

Gatete kandi avugwaho gukoresha imari ya Leta muri gahunda ze bwite, nk’aho yasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gutunganya agahanda kagana iwe kagashyirwamo kaburimbo kandi bitari muri gahunda z’umujyi.

Mu isoko ryahombeje Leta miliyari ebyiri, hari abatawe muri yombi barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) Gatete yahoze yobora, na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), ari nayo Gatete yaje kwimurirwamo kugeza ubu.

Banagejejwe imbere y’urukiko rwemeza ko bakurikiranwa bafunzwe. Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa, bavuze ko ibyo bakoze babaga babisabwe na Minisitiri Gatete.

Bavuze ko Minisitiri Gatete ari we wagiye ategeka abo bayobozi ko hatumizwa inama zihuse zo kuganira n’umushoramari wari ufite inzu kugira ngo bumvikane igiciro kandi bikorwe mu gihe gito.

Nka Eric Serubibi wahoze ayoboye Ikigo Gishinzwe Imyubakire na we ufunzwe, yabwiye urukiko ko Gatete yamubwiraga ko ari kugenda gake muri iyo dosiye. Ngo yamubwiye ko nibatabikora vuba ingengo y’imari ishobora kutaboneka kandi iyo nzu yihutirwa ngo yimukiremo ikigo cya Leta.

Abaregwa babwiye urukiko ko batakabaye bafunzwe bonyine, mu gihe uwabategekaga ibyo bakora we ntacyo ubutabera bumubaza.

Serubibi n’umwuganira mu mategeko bagaragarije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp Gatete yamwandikiye amushimira kuri raporo y’iyo dosiye yari amaze kumuha, agira ati "Urakoze ariko dukeneye ko buri kimwe cyose kiba cyarangiye mu gihe cyagenwe."

Serubibi n’abamwunganira bavuze ko ibyo byerekana ko ibyo yakoze byose yabaga yabitumwe n’abamukuriye kandi yabahaga raporo.

Mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa Gatanu ushize ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, ari na we muyobozi mukuru w’Umuryango, abakoresha nabi umutungo wa Leta bagarutsweho cyane ndetse barihangirizwa.

Yagize ati "Ntabwo waziza abantu amakosa asanzwe, abantu bakora amakosa ariko ibi bindi by’agahimano, byo kwangiza, ukangiza umutungo w’igihugu, ukangiza ibikwiriye kuba bifasha abaturage ukabigira ibyawe, byo birahagarara byanze bikunze. Byanze bikunze, ubu byarangiye."

Inama yarangiye abakekwaho ibyaha basabwe kwitaba RIB umunsi ukurikiyeho abandi bagahita bafungwa ako kanya cyangwa se ku wa Mbere.

Minisitiri Gatete akurikiranywe n'ubugenzacyaha
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bimawuwa 2020-06-30 07:25:14

Bigaraga ko nawe batangiye gukora nka reta ya kinani ba minister bakatishaga umuhanda wa kaburimbo my rugo rwabo naho ibyerekeye amasoko bizakomeza guhombya reta ntihatagira igikorwa vuba bwangu amazu agurwa na reta banyirayo baba bafite link na bayobozi munzego za reta nkuwaguze ahahoze radio Rwanda nyuma akayikodesha radio Rwanda ubwo yategerezaga ko inyubako yabo irangira bikarangira ubukode radio Rwanda yakodeshaga nyirayo agaruje few yayiguze ariko iyo kesi ntabwo yigeze ikurikiranwa

2
Karamutsa Gérard 2020-06-30 05:19:30

Minisitiri Gatete azanabazwe ikibazo cy’ubwiteganyirize bw’abanyarwanda bakoreye Leta y’Uburundi. U Rwanda rwasabye ko imisanzu yabo yoherezwa mu Rwanda ngo abe ariho bafatira pansiyo.U Burundi bwaje kubyemera bwohereza iyo misanzu. Gatete ni we wanze ko abo banyarwanda babona pansiyo, ategura cabinet paper tutazi ibinyoma bikubiyemo byatumye Inama ya Guverinoma ifata icyemezo cyo gusubiza iyo misanzu ba nyirayo ntaho byabaye, binanyuranye n’amategeko agenga ubwiteganyirize. Abenshi muri abo banyarwanda banze gufata iyo misanzu iri muri RSSB. Ntibayifatira pansiyo mu Rwanda, ariho hari imisanzu, ntibanayifatira mu Burundi ariko ho birumvikana, kuko abo imisanzu yabo iri mu Burundi pansiyo yabo barayifata. Ibi Gatete arabizi kuko ni we watangaga frais de mission Ku bagiye gushyikirana n’u Burundi ngo iyo misanzu ize mu Rwanda. Yabonaga na raporo y’ibyagerwagaho mu mishyikirano.

3
Byenaku 2020-06-30 04:58:33

Umuntu nka Minister Gatate, tumufata nka pilier du système, nkuko dufata Mzee Rutaremara.
Niba Minister Gatete agiye muri ubwo BURIGANYA, ngirango murumva uko systeme imeze.
YARAMUNZWE PEE!
None twe Abanyarwanda tuyitegerejeho iki?

4
Eric 2020-06-30 04:56:50

Ariko kuki aba bagabo bapfusha ubusa amahirwe baba bagize? ugasanga umuyobozi afite umushahara wa 3million wongeyeho n’ avantages zindi bahabwa yarangiza agashaka guhindura ikigo ayobora akarima ke k’ igikoni. Ubuse baba baziko barusha ubumenyi ba Doctors bigisha muri universities bahembwa 500000Rwf kandi bagatuza, unongeyeho aba jeunes bicaranye PhD babura n’ aho gutera ikiraka kubera aba basaza baba barakaniye ahantu hose bashyiramo abo bazi gusa batitaye k’ ubumenyi bwabo.

5
Luc 2020-06-30 04:35:03

Afrika is always like that! Ndinde se utayarya? Aho abaturage bagira ubwoba bwokubaza ikintu na kimwe ! Bibwa barebabagaceceka .nta kintu leta ibazwa barirwariza byabananira bagapfa. Ubundi leta ifasha aba chomeurs . Ikubakira ababikeneye .igakora infrastructure ikavuza abarwayi kugera kumunota wa nyuma nibindi aha muri afrika tubina za v8 zihita nibirahuri byijimye ubundi tugategereza amatora . C.est tout

6
niyongabo 2020-06-30 03:07:04

Ah bon! nzabandora amaherezo yibyo bifi

7
jules 2020-06-30 02:21:23

muraho, twishimiye ibyemezo president Kagame akomeje gufata. nukuri turamushyigikiye!! rero njye uko mbibona ni uko muri iki gihugu harimo abayobozi cyane cyane baturuka muri RPF nanubu bumva ko ibyo bakoreye igihugu bihagije, ahasigaye bakumva ko hari ibyo igihugu kibagomba. abo bantu bariho kandi ni benshiiiii. nyakubahwa president aracyafite akazi gakomeye ko guhindura iyo myumvire. Murakoze !

8
Vital Augustin 2020-06-30 02:01:14

Ikibabaza ni uko mbona abo twitaga intore mu muryango aribo bawushyira hanze. Babyita kwiha amenyo y’abanzi. Kuko baba babonye aho bahera bibaza uwo muryango impinduka wazanye izo ari zo. None se iyo bavugaga ko Nzirorera yamiraga imihanda, Gatete we ntibamubonera akazina nk’ako?!

9
Gashugi 2020-06-30 01:52:55

Turashima cyane iki gikorwa H.E yarangije cyo kubaza buri wese uko akoresha umutungo wa Leta uwo yaba ariwe wese yaba tilapiya cg balene no guhashya abitiranya umutungo wa Leta n’uwabo n’imiryango yabo; ariko nidukoma urusyo dukome n’ingasire, harebwe mu buryo bwimbitse impamvu zitera ibi byose , noneho aho guhana ba Gitera, dore ko ari nabo benshi, duhashye ikibibatera. Dore rero bimwe mu bitera ba Gitera gusahura no kwigwizaho umutungo n’ibyiza byose by’igihugu mu gihe rubanda yiyicira isazi mu jisho: Icya mbere kinakomeye cyane ni Itonesha ryo ku rwego rwo hejuru aho usanga umuntu ari Umuyobozi mukuru urugero ari nka Ministre, maze ugasanga abafitanye amasano ya hafi nawe ( benewabo ) nabo bafite imyanya ikomeye nk’aho aribo bonyine bize cyangwa bafite ubushobozi bonyine mu gihugu !!! Umugore wa runaka, Murumuna wa runaka, mushiki wa runaka, etc ugasanga ibyiza byose by’igihugu mu by’ukuri biri mu miryango mikeya cyane ifite ibyo ihuriyeho noneho nabo bakubaka network ikomeye bakica bagakiza bityo bityo bagenda basimburana icyenewabo kigashinga imizi. Icya kabiri n’ukubaho birenze ubushobozi bw’igihugu byashinze imizi aho buri muntu uhawe umwanya asa n’uhita atangira isiganwa ryo kwigwizaho umutungo amazu ahambaye yo guturamo, imiturirwa yo gukodesha, za rukururana n’ibindi ngo babyita amasaziro!!! Icya gatatu kwihanganira no kurwaza uwakoze amanyanga bitewe nuwo ariwe, aho uranga bisa n’ibikomeye kumufatira ibyemezo ku makosa aremereye yakoze ugasanga uwakamufatiye ibyemezo hari amasano bafitanye nk’uko twabivuze mu ngingo ya mbere, nibwo usanga yimurwa avanwa aha ajyanwa aha bigasa nka "Tour du Rwanda" ese Kuki abantu bamwe bazengurutswa imyanya irenga 5 imyaka igashira indi igataha , nuko nta bandi banyarwanda bashoboye bahari? Rwose dushyigikire H.E tumufashe gutahura ayo masiha rusahuzi atanyurwa n’ibyo aba yahawe maze bakarimbura ubukungu bw’igihugu bimika ruswa , icyenewabo n’ Itonesha . Murakoze

10
Muganga 2020-06-30 01:38:11

Mwaramutse,
Turasaba RSSB -CBHI kwishyura amavuriro/ibigonderabuzima/ibitaro. Dore amezi abaye atandatu(6)ubwo ababishinzwe murumva turimo gukora dute?

11
L 2020-06-30 00:19:40

Ubundi ni uwuhe musaruro wakwitega. Uwarondora abategetsi bakomeye bose baturuka mu miryango imwe ntiyabarangiza. Ukagira ngo nibo bize gusa kandi ugasanga buzuye muri ya myanya itajya ishyirwa ku isoko. Aho niho bahera bakora utuzu inzego za leta bakazigira uturima twabo.

12
Rukara 2020-06-29 23:56:14

Ok, iyi nkuru nyibonye naniwe ngiye kuryama ariko I will give my comment tomorrow. Gusa mu magambo make, nshimiye HE Kagame uburyo he is holding accountable abayobozi. Nta byinshi nasomye ariko thank you Mr President. We are very proud of you. Uduhesha ishema. We know hari abo mu nzego zo hasi bakuvangira ariko our duty ni just at least comment here and say something wrong and suggest how it would be addressed! I mean at least... otherwise let’s do more in our capacity to help our leader!

13
Emma 2020-06-29 23:48:23

ubundi hakenewe impinduramatwara muri administration y’u Rwanda. uwaba azi ibyo muri Minecofin arabizi amahano ahari kandi uyu niwe fondateur. ntago Ministeri yaba igizwe n’icyenewabo kandi ari ministeri yikigega kigihugu, ngo babure gusahura. ahubwo Auditor Biraro yongererwe Budget n’umutekano aze nahandi. murebe ibyo mwibonera! Gusa ibi ntako bisa pe. ni indi Liberation War. Kudos to our President.

14
Roza 2020-06-29 23:32:18

Iby uko abantu babazwa ibya rubanda banyereje ni byiza rwose. Sinon, mwazabona Rwanda ihindutse nka za Zimbabwe, ukabona abaturage bashonje byo gupfa, nyamara abayobozi babo ari bamwe mu abaherwe ku isi.Jyewe sinshyigikiye urya akatagabuye. Duke twiza ntacyo dutwara, bikurinda no kwanduranya.

15
John 2020-06-29 22:04:40

Diplomat yarabihanuye mu ndirimbo ye rwose
Ibintu byo kunyereza mouse (Souris)
Umutungo w’igihugu ukanyerera ingengo y’imari igatitira,..........
Tekereza hatabayeho umuntu nka H.E ngo abanze abakande,hakaba hariho ubatinya!!!!!!!!!

16
maganya 2020-06-29 21:02:47

H.E agere no muri REG arebe ama network arimo KKK Karegeya Karyabwite mu gutanga akazi.

17
Manu 2020-06-29 20:16:20

Muraho neza basomyi, ibintu bigiye kujya ku murongo pe, abajura bayogoje Leta bakurikiranwe bikaba amateka kwiba Leta twatera imbere pe, kweri byarambabazaga kubona raporo ya Auditor General yararangiriraga mu nteko gusa, abayivugwamo bakaguma mumirimo yabo, nabo ejo bakirukanisha inzirakarengane mu kazi. Byibura niyo baba batarabafunga baba bakuwe mu kazi byibura bakumva ko bahemukiye rubanda, kuko gufungwa siwo muti gusa. Naho ubundi dukaze umutekano w’abakora audit kuko batweretse aho ikibazo kiri.

18
sawa 2020-06-29 18:56:40

hazajyeho auditeur ukurikirana uko ingengo y’imali ikoreshwa kuva amafaranga asohotse muri BNR ukagera kumuturage wanyuma.ubusanzwe bayagabanira hejuru agisohoka ,yakagera kumukozi wohasi ari ayobita urubwa .nyamara batayakozemo natwe yatugeraho nkuko bibabyarateganyijwe nabarwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko.urugero:muri DAO bateganya ko umufundi azajya akorera 20000fr/jour ndetse n’ubwishingizi akabuhabwa,ariko kuberako bamuha isoko bayamazemo ugasanga akorera 2500fr/jr ntabwishingizi anafite,ntawukurikirana ngo arebe ko ibikubiye mumasezerano yamasoko ko byubahirizwa kubera ko baba bazi ko bayamazemo.ikindi uzasanga barwanya ko umukozi agira umushahara fatizo nyamara bikozwe umuturage wohasi nawe yajyamugeraho yose ukoyatenyijwe .njye mbona ministeri y’umurimo ntacyo itumariye peee!

19
Kpatrick 2020-06-29 17:50:06

Haribyo ntabasha kumva biba bindenze kuki IGP Emmanuel Gasana na mwene wabo Gatete ibi bibabereyeho rimwe, ibi binyibitsa Kayumba Nyamwasa na Murumunawe ndetse bikanyibutsa Marry Baine na mwene nyina muri Minnafet. Mubyukuri aba baba ari abanyamakosa ariko bari kw ibere iyo rero hagize icyo batumvikana na shebuja abahigikira rimwe kuko amakosa yabo aba azwi. Ntabwo wambwira ko abantu bavukana iteka bagendera rimwe.

20
mukanyiko 2020-06-29 17:30:32

rubanda ntimunyurwa kbsa, mbanumva bitangaje kubona umuntu nkuyu lmana yahaye icyubahiro ikamuha umwanya wubashywe yewe ahembwa neza naza mission nyishi, ariko ntanyurwe ahubwo agakwedura inda kugirango arye nutwavuye mumvune zabakene cq utwakabagarukiye mubundi buryo , nukuri birababaje. ubuse umwarimu uhembwa urusenda kdi ahoragenda nigitsi akora akazi kavunanye agahabwa intica ntikize ntabaho bigoye ndetse sometimes akanyurwa , ariko umugabo aragenda mumodoka zama fume arahembwa ama millions abana be bariga mumashuri ahenze, abayeho mubuzima buhenze ugasanga niwe wanze kunyurwa!!!, shame on u and people like u, inda nkiyi numuvumo uwiteka azayindinde. gusa mugemukanirwa urubakwiye kdi niyo mitungo ifatirwe kuko nimisoro yacu rubanda rugufi mubamukiniramo mutazi imvune tuvunika

21
mukanyiko 2020-06-29 17:27:10

rubanda ntimunyurwa kbsa, mbanumva bitangaje kubona umuntu nkuyu lmana yahaye icyubahiro ikamuha umwanya wubashywe yewe ahembwa neza naza mission nyishi, ariko ntanyurwe ahubwo agakwedura inda kugirango arye nutwavuye mumvune zabakene cq utwakabagarukiye mubundi buryo , nukuri birababaje. ubuse umwarimu uhembwa urusenda kdi ahoragenda nigitsi akora akazi kavunanye agahabwa intica ntikize ntabaho bigoye ndetse sometimes akanyurwa , ariko umugabo aragenda mumodoka zama fume arahembwa ama millions abana be bariga mumashuri ahenze, abayeho mubuzima buhenze ugasanga niwe wanze kunyurwa!!!, shame on u and people like u, inda nkiyi numuvumo uwiteka azayindinde. gusa mugemukanirwa urubakwiye kdi niyo mitungo ifatirwe kuko nimisoro yacu rubanda rugufi mubamukiniramo mutazi imvune tuvunika

22
James 2020-06-29 17:16:03

Asante sana Muzee wacu,ubwo byageze mubifi binini mukomereze aho Muzagere na GATSIBO mayor GASANA n’uwitwa MANZI VM barabiyogoje na CORPORATE waho mubijyanye namasoko,ruswa iravuza ubuhuha

23
Kavatiri 2020-06-29 16:46:51

Ntabwo ari kuzira ko afite icyo apfana na Gasana Rurayi. Ko mbona aribyo byeze

24
Hj 2020-06-29 16:44:35

Kubera gutonesha Gatete yishe investment management sector - Rnit, ashyiraho umuntu utazi ikintu na kimwe witwa Andre gashugi, akirirwa Arya ruswa umuhinde bagaha 10 dollars buri kwezi, ruswa akayisangura na Gatete, Gatete arangije abona Andre akazi kamunaniye abwuea Caleb Amuha umwanya mu kivo yati abereye Ceo, nyuma bashyiraho Gatera . Ibaze gufata cabinet appointee, akavaho ukamuha umwanya muto mu kigo yayoboraha,

25
vuguziga 2020-06-29 16:33:34

Vital Kamerhe

26
shujaa 2020-06-29 16:16:51

Rwose nyakubahahwa dushimishwa no kureba ejo hazaza h,igihugu cyachu muri bike dufite. ikimbabaza nuko abandi batareba ukuntu igihugu kidafite imitungo kamere nkibindi bihugu bakiha no gusahura utwo duchungiyeho. ubwose iyo tuza kuba tri kumazi cy iyo tuza kugira iyo mitungo nkamere byari kugenda gute ra?? RWOSE NYAKUBAHWA URUBYIRUKO TUKURI INYUMA KUKO UTABIKOZEHO NITWE TUZAHAHOMBERA RWOSE .KUKO TWAZASANGA AMAZI YARARENZE INKOMBE .NUBWO NTIGEZE NIGA CYANE ARIKO SINABURA ICYO NAKORA KUGIRANGO TUZAGUME DUHAGAZE NEZA MU NGUNI ZOSE .ICYINGENZI N,UMUTIMA NURUKUNDO. RERO NYAKUBAHWA URUBYIRUKO TUZAGUFASHA KURI BURI KINTU CYATUMA IGIHUGU GISOBANUTSE. KUVUGWA NEZA BIGOMBA NO KUJYANA NUBUKUNGU BUHAGAZE NEZA NTA GUSAHURA BYA RUBANDA.

27
Pjius 2020-06-29 15:47:37

Serubibi wa RHA yazize kumvira shebuja

28
Mujyanama 2020-06-29 15:32:18

BACA UMUGANI MU KINYARWANDA NGO "AMABUNO Y’INKOKO AGARAGAZWA N’UMUYAGA" ! Igihe kirageze ngo abimakaje ruswa, icyenewabo n’ubundi bugome babibazwe. Imana ishimwe yo yaduhaye Muzehe wacu Paul KAGAME. Angana Cyilima RUJUGIRA (NTIRUTERWA) yo kabyara yabyaje imbyeyi!!

29
Bwenge 2020-06-29 15:31:45

Yego lata najyaga nibaza uburyo aba bagabo barimo na jemus musoni na bandi ntavuze bajyaga gutereta indaya cg umugore w’undi mugabo bakamuhonga imodoka inzu ikibanza byose bihenze kumbe birirwa biba ibya Leta ...HE. Kagame Paul ubadukosorere byintangarugero kuko babasenye ingo nyinshi bagira inkumi nyinshi indaya zikunda ifaranga kubera ifaranga bafite bibaga.

30
JH 2020-06-29 15:31:08

Ni ibintu bibabaje kubona umuntu nka Gatete yubaka an organized corruption network: Gatete, Caleb, Kabera

31
Bwenge 2020-06-29 15:28:17

Yego lata najyaga nibaza uburyo aba bagabo barimo na jemus musoni na bandi ntavuze bajyaga gutereta indaya cg umugore w’undi mugabo bakamuhonga imodoka inzu ikibanza byose bihenze kumbe birirwa biba ibya Leta ...HE. Kagame Paul ubadukosorere byintangarugero kuko babasenye ingo nyinshi bagira inkumi nyinshi indaya zikunda ifaranga kubera ifaranga bafite bibaga.

32
igitekerezo 2020-06-29 15:21:54

Gatete nakurikiranwe hari benshi agize abashomeri kubera kwanga kwemera kumuha ruswa akabateranya bakirukanwa ndasaba KO hakorwa iperereza kubo yabeshyeye Bose baba abere bagasubizwa mu kazi.

33
kkk 2020-06-29 15:00:32

sinigeze numva ntawukiriryayo jean damascene muribyo pe ahubwo muzee kijyana amwitegereze arebe

34
Kankindi 2020-06-29 14:52:18

Ibi bisambo tuzabikizwa n’iki Mana y’i Rwanda ??? Ubu baraje batangire guharabika u Rwanda !!! Murabitege

35
Jeanne 2020-06-29 14:35:30

Umva ahandi mwibanda mukanama kamasoko muturere,nabashinzwe kwishyura rwiyemezamirimo mukarere,kuko ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bajya kurega ugasanga rwiyemezamirimo yayamazemo inyubako azisiga zigeze mumadirishya akigira mubende muri uganda gucuruza.

36
Gaga 2020-06-29 14:35:08

Ubuse nkumuyobozi wa ADEPR Karuranga na Gatemberezi birukanye ababakoreye Audit, ikagaragaza amafaranga banyereje bakaba bishwe ninzara, nyamara KARURANGA Ephrem na GATEMBEREZI bigaramiye bayatemera kuyamara, turibaza niba uvuze ibibi byakozwe abihanirwa uwabikoze akabyinira kurukoma ko ntawamukoraho.
HE narenganure aba bakozi cyane ko yavuze ko uzahanwa azira kuvuga ikuri bazamubwira, tumwizeraho ubushishozi.

37
NkundaUrwanda 2020-06-29 14:28:14

Bwana Gatete, wihangane. Mupanda ganzi ushuka. Ese ko ngo wakoze muri Canada, ibyo bakurega bakora nkibyo? Reka ipereza rikorwe, nuba umwere, ntakibazo kabisa. Kandi abafashye bazira ubyo wategetse, bazagukurikirana, kuko warabaroshye, ubatera ubwoba. Twizeye ubutabera by’Urwanda. Ahasingaye good luck !

38
BIZIRAGUTEBA 2020-06-29 14:19:57

ubwo nabemeye kubaka umuhanda ujya iwe bafite ibibazo

39
Muhoza 2020-06-29 14:19:25

Arikose mwaje mugafata abayogoje coophe murindi koko ?barimo kuzamurwa muntera kdi barayogoje amafranga yabaturage muragirango tuzavuge amazina yabo?

40
Mutaganda 2020-06-29 14:07:08

Nyakubahwase ibibisambo uzabishobora?ko biri mungerizose kdi ko bifite net work nini?ariko Biraro obadiya bizamuhitana ndagasha!kkkk nukuri mubihashye nabonye nibyahano musanze byibaga abantu mukitwa bank rambert RIB yabyirayemo ariko hari ibitarafatwa kdi bya kaminuza biyoboyabandi bikora murugaga imbaraga.

41
john 2020-06-29 13:51:34

Bajye babahana! imishahara ihanitse bahembwa kuki batanyurwa koko. Baba babonye akazi kabahemba neza barangiza bagashaka kuyogoza ibya rubanda. Ubu se baba bagaye imishahara bahembwa koko. Natwe turi mu bushomeri na za PhD tuba twabuze n’ aho dutera ibiraka none abo basaza bagakina n’ amahirwe y’ akazi baba bahawe bitanyuze mu ipiganywa rinyuze mu mucyo ngo duhangane mu bizami.

42
Piter 2020-06-29 13:50:42

Ibintu bangiza nibyacu abanyarwanda ntago aribyabo kdi Muzehe wacu ahora abibibutsa so ariko urupapuro rwumuhondo ko tutari kirubona Nyakubahwa PM ?

43
Piter 2020-06-29 13:50:41

Ibintu bangiza nibyacu abanyarwanda ntago aribyabo kdi Muzehe wacu ahora abibibutsa so ariko urupapuro rwumuhondo ko tutari kirubona Nyakubahwa PM ?

44
Piter 2020-06-29 13:50:40

Ibintu bangiza nibyacu abanyarwanda ntago aribyabo kdi Muzehe wacu ahora abibibutsa so ariko urupapuro rwumuhondo ko tutari kirubona Nyakubahwa PM ?

45
Hagenimana 2020-06-29 13:49:44

Awabageza mubitaro by’uturere two muntara y’iburasirazuba ngo murebe Ibiri gukorerwamo mwakumirwa, bari kurya bacuranwa wagirango hari ikiri kubiruka inyuma.

46
B 2020-06-29 13:45:10

Kubera iki abantu basenga by’ukuri badakura cyane nk’abandi. Ni uko banga gukizwa n’ibitavuye mu mvune y’ imirimo bemerewe kandi bagaca ukubiri n’uburiganya n’amanyanga.

47
COLONEL 2020-06-29 13:22:56

H.E Agere no mu AKARERE KA NGOMA Gitifu w’Akarere yarakajogoroje. Ibyo bifi nibifatwe.

48
Kalisa 2020-06-29 12:55:56

Ababishinzwe bakurikirane amaterasi ya Rwabicuma ,Nyagisozi na Cyabakamyi yatwaye za miliyari ariko atinjiza na miliyoni imwe kubera uburyo amafumbire ayagenewe yagiye aribwa nubuyobozi bwa karere.

49
Gaston 2020-06-29 12:52:17

H.E azagere na Nyanza ,kuko amashyamba ya Leta yarashize ,hari abidegembya abo bafatanije bari muburoko ,kuko ntiwakwiba imbaho mayor atabizi, ibirombe byamatafari ,rurageretse hagati ya Ngali ya RRA ,iraca amande mayor akitambikana nabambari, kuko aribye ,ubundi akabitekenika, ubundi agafungisha inzirakarengane, bigaragarira nimpumyi ko zirengana, kandi ngo ubwo aratanguranwa na manda ye, ngo isange yashikujemo, aye

50
Munezero 2020-06-29 12:36:52

Ariko njye ndabona babarenganya kuko barebera kuri perezida ubayobora. None se uwamubaza ibyo atunze yakwerekana aho yabikuye? Awakubitira imbwa gusutama yazimara.

51
Joe 2020-06-29 12:35:35

Tubivuge tubisubireho.
Niba umuntu adashobora kugirira icyizere Minister Gatete, yakigirira nde? None se twabaye agaco k’amabandi wa mugani wa Vodavoda?!

52
masengo john 2020-06-29 12:07:42

mbega burya IGP gasana avukana nuyumuyobozi? nokuntu gasana yarashyigikiye Rwagasana thomas kwiba ADEPR burya ntabitagira ingaruka kabisa twarasaba ubutabera natwe nk’Itorero kuzatubariza uko ayomamiriyali azagaruka ndavuga ayo rwasana nabagenzibe yajye.

53
Yao 2020-06-29 11:57:54

I believe ko iyi myanya irimo ibishuko byinshi rero sinabatunga urutoki gusa abashya muri iyi myanya nukwitwararika ku byemezo. Gusa guhana nibyiza kuko wenda ababasimbura byababera isomo bakitwararika bityo umutungo ukubaka igihugu. Above all I beleive in our government.

54
Kelly 2020-06-29 11:45:36

Naho twe duheze mu ngo business zacu twacungiragaho amaramuko ya buri munsi nta we dusabye zifunze,amazu ba nyirayo Bari kuyatwaka,mbese byaducanze,none abahembeshwa ibitiyo ntibanyurwa barashaka iby’umurengera?nabo bamenye ko natwe tuva amaraso amwe kdi twese inda zacu zidutegeka.icyo nsaba Leta nuko natwe twafungurirwa ibikorwa byacu kuko tugiye kugwa mu mazu rwose

55
JH 2020-06-29 11:44:53

Ni ibintu bibabaje kubona umuntu nka Gatete yubaka an organized corruption network: Gatete, Caleb, Kabera

56
Karenzi 2020-06-29 11:35:16

Kandi iyo atabashije kukugira ingaraguzwamuheto araguhutaza. Bazatubaze abo amaze iminsi ahutaza kuko batamwemerera ko abakoresha amakosa

57
Urakoze Prezida wacu! 2020-06-29 11:25:59

Hari amakosa hari koko yirengagizwa kandi akakaye, uyu mugabo bakurikiranye ibimenyane yimakaje aho yaciye hose, gutanga akazi, kuzamurwa mu ntera bamwe nta bizamini n’ababikoze bikaba ibya nyirarureshwa, kwohereza abantu be mu butumwa bw’akazi ingume nta network ye, ndetse hari n’abishyuriwe akayabo k’amashuri hanze abandi barahakaniwe ko no mu Rwanda bitagikorwa. Ikindi ni ukwikanyiza, gusuzugura abakozi, uko bangana kose ntiyanabasuhuza nibura! Kubacaho n’abarinzi yisharirije, ubundi yabonamo umwana azi akaza akamusuhuza aho mu bandi, akamusekera, ati ikigo urakibona ute? Waragikunze, turagutegereje! Abantu bakumirwa! Ibyo byubakiweho n’abagererwa be benshi, bagafata uwo murongo wo kwangiza abanyarwanda no kwanduza isura y’igihugu. Rwose ni urugero muri make rw’umukoresha mubi. Nyakubahwa Prezida wacu, urakabaho nicyo nsaba Imana gusa, ahandi igukoreshe, ibitambo iki gihugu cyasasiwe, aba bantu barabiribata nta soni na nke bafite.

58
Ruzindana 2020-06-29 11:25:59

President yagize neza ko agiye guhashya ibyo bisambo byiba ntibihage. Mu myiherero yose y’abayobozi,President PK yakomeje kugarukaho ibyo kunyereza imitungo y’igihugu. Ibyo yabivuga,bati: Nyakubahwa rwose tubabarire. Basubira mu murimo yabo bagasahura inshuro ijana.birtyo birtyo. Hagataho,twe rubanda turagira nurwo kwishima.

59
Oeil 2020-06-29 11:15:49

Buriya Imana iba imaze guca akarongo. Icyo bisobanuye hari abatari bagisinzira kubera we, amarira y’abana b’Imana rero arataka.

President wacu Imana Ijye Imujya imbere, Imuyobore, Imukoreshe kuko afite umutima muzima, ni imfura yuzuye.

60
seburikoko 2020-06-29 11:13:55

Hy? ahubwo umusaza niyagure gereza nahubundi igihugu barakimaze bakiyogoza. Barakimunze barakimaze. Uwakubitira imbwa gusutama yazimara zose. Umusaza nabahagurukire rubanda duhumeke kabisa

61
Brown 2020-06-29 11:10:05

Mbere yabyose kumukurikirana byari kuba byiza urupapuro rw’umuhondo rwageze hanze. Impampuro z’umuhondo zashize nyakubahwa PM? Abantu bakinira mu misoro y’abanyarwanda bacuruje inyanya, ubufu, amakara ...turabarambiwe.

62
cyuzuzo 2020-06-29 10:54:33

nibyokoko abazajya bagaragara ko barya imitsi ya abaturage bajye babiryozwa rwose.
ariko nka abakristo bo muri adepr natwe turasaba kurenga nurwa uwitwa SIBOMANA JEAN NA RWAGASANA Thomas na bagenzi babo bazabazwe arenga miliyari 2.5 barigisije ubwo bari bayoboye iryo dini ry’adepr turasaba ko bitarangira gutyo rwo kuko ntacyo Leta cyangwa ababsimbuye icyo bibivugaho kdi aryo deni rya BRD rirakishyurwa buri kwezi. rwose nyakubahwa president wa repubulika y’u Rwanda turakwinginze ikibazo nacyo muzagisuzume. murakoze.

63
Kagabo 2020-06-29 10:42:58

Nge mbona bimaze kurenga urugero kwiba umutungo wareta H.E nadutabare kuko uretse kwiba barangiza natwe tukiri bato kuko (uwiba ahetse aba yigisha uwo mumugongo ) ariko aturinde nikiryango muri guvernema kuko bariya bashyirwa mumyanya nabenewabo nibo bakora amakosa kuko baba vumva hari aba bazabafunguza mugihe bafunzwe

64
Sebihe 2020-06-29 10:34:30

Impamvu ibitera ,None se umpuntu yava muri Minisiteri imwe ajya muyindi akabura kurya amafaranga ? Bajye bakora imyaka mike hajyemo n’abandi ,kuko bageraho bakumva aribo bazi gukora bonyine .

65
Muhire 2020-06-29 10:15:58

Ndamenya RIB,ko naho Ambassador Gatate yari atuye mbere ku kimirongo,urenze kwa mushimire,ugana kwa nayinzira,naho niko yabigenje,yubatse umuhanda ujya iwe aho yaratuye atarimukira ku gishushu,ashyiramo kaburimbo,mu gahanda kazamuka kagana iwe,kavuye kuri main road,ni ibintu bigaragariraumuhisi n umugenzi,nubu baracyahita kwa mini gatete,niko gahanda konyine kazamuka kajya muri quartier kashyizwemo kaburimbo...,icyo gihe yari minecofin.....na murumunawe akaba igp,mushiki we executive wo mu majyepfo!ibyo nabyo abibazwe,kuko ni insubiracyaha!igihe namwe,you cas verify iti,niho ntuye,ni impamo!

66
Kevini 2020-06-29 10:14:47

Ibifi binini nibikurikiranwee..
Yakabaye abazwa yamaze guhabwa urupapuro rw’umuhondo!

67
sarambuye 2020-06-29 10:10:54

erega nta malaika ubaho barashira pe

Kwamamaza