Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranyi n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, bitabiriye inama y’Abaminisitiri yahuje icyo gihugu na Afurika y’Iburasirazuba.
Minisiteri y’Umutekano imbere mu Gihugu, yatangaje ko Minisitiri Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa 7 Nzeri 2024 yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije w’umutekano imbere mu Bushinwa, Qi Yanjun bagirana ibiganiro bigamije kwimakaza imikoranire.
Ibiganiro ku mpande zombi byibanze ku guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ibijyanye no kubahiriza amatekeko.
Inama u Bushinwa bugiye kugirana n’abaminisitiri izabuhuza na Afurika y’Iburasirazuba yiswe 1st China-East Africa Ministerial Dialogue yitezweho kwimakaza imikoranire mu by’umutekano no kubahiriza amategeko.
Iyo nama ibaye nyuma y’iyahuje abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC), yarangiye tariki 6 Nzeri 2024.
Muri iyo nama yanitabiriwe na Perezida Kagame, u Bushinwa bwatangaje ko bugiye gutanga inkunga ingana na miliyari 50 z’amadolari mu myaka itatu mu bihugu bya Afurika.
Umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze imyaka 53. Kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!