Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye abanyamadini kugendera kure ibikorwa ibyo ari byo byose by’ivangura, ndetse bakisuzuma bakiha intego yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi yabigarutseho ku wa 21 Kamena 2025, ubwo Umuryango w’Abayisilamu wibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwo rwibutso bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguwe zirenga ibihumbi 250.
Niyibizi Ishaqa wo mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko nk’Abayisalamu bazakomeza kugendera kure amacakubiri, ati “Nk’uko Islam idukangurira gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ni byo tugiye gukurikiza cyane ko ari zo nyigisho dukura ku bayobozi bacu beza.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yasabye abayoboke b’idini ya Islam kwamagana ikibi icyo ari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.
Yagize ati “Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda urasaba buri wese kugira uruhare mu gukomeza kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, wamaganye ndetse abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo kwibasira abarokotse bigenda bigaragara hirya no hino.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye Abanyamadini bose kongera kwisuzuma bakarushaho gushyigikira ubumwe w’Abanyarwanda.
Ati “Hari ibimaze kugaragara ko hari abayobozi b’amadini bagifite ivangura mu madini yabo, abo ngabo rero turagira ngo tubasabe kongera kwisuzuma kandi no gufata umugambi nyawo wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuko umuntu uzabutatira azahanwa nk’umugome uwo ari we wese.”
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda cyitabiriwe n’abarenga 500 bahagarariye abandi baturutse mu turere 30 tw’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!