IGIHE

Minisitiri Bizimana yakomoje ku bugome bwa Padiri Sagahutu biganye, warimbuye Abatutsi i Muganza

0 15-04-2025 - saa 14:41, Theodomire Munyengabe

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yakomoje ku bugome bwa Padiri Sagahutu Joseph woretse imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi ya Muganza, yari iherereye muri Komini Kivu, muri Gikongoro, ariko akaba akidegembya mu Bubiligi.

Yabigarutseho mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside i Kibeho, wabaye ku wa 14 Mata 2025.

Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko Padiri Sagahutu, baniganye i Runyombyi, yicishije Abatutsi benshi muri Paruwasi Gatolika ya Muganza afatanyije na Burugumesitiri Muhitira, ariko ubu akaba yibereye mu Bubuligi ari nako akigisha urwango.

Ati “Padiri Sagahutu ubu yibereye mu Bubiligi, ariko aracyatangaza ibitekerezo byica, aracyafite ingengabitekerezo ya Jenoside, nyamara aracyambaye umwambaro w’idini rya Kiliziya Gatolika.”

Dr.Bizimana yanagaragaje abandi bapadiri benshi bakomoka muri Kibeho bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba i Kibeho n’ahandi barimo Padiri Emmanuel Uwayezu, wicishije abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Marie Merci, akanahamagarira abandi bana kwica bagenzi babo.

Yanavuzemo abafaratiri batangazaga inkuru z’urwango zinyuze mu kinyamakuru cyitwaga Urunana, cyandikirwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri za 1990, kiyobowe na Faratiri Kagabo Vincent, wavugaga ko Inkotanyi ari ‘inyangarwanda’, bigamije kuzangisha Abanyarwanda.

Yanavuze ku bandi bapadiri beze imbuto mbi barimo Padiri Thaddée Rusingizandekwe wishe benshi muri Paruwasi ya Nyumba ituranye na Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse na Paruwasi Karama afatanyije na Padiri Anaclet Sebahinde bahimbaga Shikito.

Kuri ubu, muri iyi Paruwasi ya Muganza, iherereye mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, hari Urwibutso rw’inzirakarengane ruruhukiyemo imibiri igera ku 4900.

Abiciwe i Muganza bagera kuri 4900 bishwe bigizwemo uruhare na Padiri Sagahutu Joseph ariko kuri ubu arakidegembya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza