IGIHE

Minisanté yagaragaje uko kwishyura abamotari mu ikoranabuhanga bifasha mu gutahura abanduye Coronavirus

2 29-06-2020 - saa 11:32, Iradukunda Serge

Uretse kuba ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefone riri kugira uruhare mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko riri no gufasha mu gukurikirana abo ikeka ko bandujwe iki cyorezo n’abamotari, isaba abanyarwanda gukomeza kurikoresha.

Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, zimwe mu ngamba Leta yashyizeho mu kwirinda ko ikomeza gukwirakwira hirya no hino ni ukwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa mobile money.

Gusa nyuma y’uko iki cyorezo kigeze muba motari, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko iri koranabuhanga riri gufasha cyane mu gukurikirana abo bakekaho kwanduzwa n’aba bamotari.

Mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru cyo ku wa 28 Kamena, Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yagarutse ku kamaro k’iri koranabuhanga mu gukurikirana abakekwaho kwandura.

Yagize ati “Dufite uko dukurikirana abantu bagiye batwara turebye cyane cyane iyo bakoresheje mobile money kugira ngo bishyure, bigatuma tugera kuri abo bantu tukabasuzuma”

Minisitiri w’ubuzima yakomeje asaba abanyarwanda kurushaho kwishyura abamotari bakoresheje telefone kuko bibafitiye akamaro.

Ati “Twifuza ngo abantu bajye bakoresha mobile money kuko uba ufite amahirwe yo kugira ngo umuntu amenye ngo motari kanaka yaragutwaye kandi yaje kugaragaraho uburwayi, nawe ngwino tugusuzume tumenye niba utarwaye aho kugira ngo ugume iyo ngiyo wanduza umuryango wawe.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuva abamotari bagaruka mu kazi ku wa 3 Kamena, nyuma y’iminsi mike bahise bagaragara mu banduye iki cyorezo kandi bari kugikwirakwiza.

Kugeza ubu mu umubare w’abamaze kwandura covid-19 mu Rwanda ni 900 harimo 22 banduye ku wa 29 Kamena, mu gihe abamaze kuyikira ari 443, naho abo imaze guhitana ni babiri.

Abanyarwanda basabwa guhamagara ku 114 igihe biyumvisemo ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.

Basabwa kandi gukomeza kwitwararika muri iki gihe serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, bibuka kwambara neza agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Abagenzi barasabwa gukomeza kwishyura moto bakoresheje telefone kuko byoroha kubakurikirana igiha baketsweho kwandura Covid-19
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mugirwanake donatille 2020-06-29 22:05:38

Ariko motar yagorwa ye! Ihangane motar umwana wanzwe arakura.mukabura kutugira inama yuko twakwirinda mukirirwa muduteranya na motar mugezaho.

2
MJD 2020-06-29 16:31:16

jyenda Rwanda uri nziza ubu ndabona gukora inkuru warugendereye kutubwirako abamotari aribo banjyanye covid I Rusizi Rusumo-Kirehe bakaba arinabo bayigejeje mubagororwa no Kunkombo? mumvugo imwe ngo abamotari barimo gukwirakwiza nzabandora n’umwana w’umunyarwanda ah’ubundi jye nihitiraga

Kwamamaza