IGIHE

Minaloc yaburiye abayobozi banyereza ibyagenewe gukura abaturage mu bukene

1 12-02-2019 - saa 17:14, Emma-Marie Umurerwa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, ivuga ko Leta irajwe ishinga no gukura abaturage mu bukene, bityo abayobozi banyereza ibyagenewe gufasha abaturage batishoboye bashobora no kwirukanwa.

Muri gahunda zagenewe gukura abaturage mu bukene zirimo VUP, Girinka n’izindi, hagiye humvikana bamwe mu bayobozi batazishyira mu bikorwa uko bikwiye, hakaba aho nk’inka zigenewe abatishoboye zihabwa imiryango isanzwe yibeshejeho.

Iyi ngingo yagarutsweho kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, mu nama y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe ibyagezweho muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene, harebwa ahakiri ibibazo n’icyakorwa ngo bikemuke.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko Leta itazihanganira abayobozi banyereza ibyagenewe abaturage.

Ati "Hari ingamba zimaze iminsi zarafashwe ku bayobozi banyereza cyangwa abatageza inkunga ku bo zigenewe. Abayobozi benshi babigaragayemo bafatiwe ibyemezo bikarishye kandi birakomeje. Hari abanyereje inka bazigaruye hari n’abazinyereje birukanwe kandi bizakomeza."

Dr Mukabaramba avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa binyuze muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene guhera mu mwaka wa 2000.

Ati "Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwo mu 2005/2006 bwagaragaje ko ubukene bwavuye kuri 57% bugera kuri 38.2% mu gihe ubukene bukabije bwavuye kuri 36% bugera 16% mu 2016-2017. Iyi mibare itwereka ko hari intambwe nziza imaze guterwa kandi icyo leta y’u Rwanda igamije ni uko igipimo cy’ubukene kigabanuka, umuturage wafashwaga nawe agatangira kwifasha."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego nyinshi mu kunoza uburyo inkunga zigera ku batishoboye.

Ati "Ubuyobozi ku nzego zose kugeza ku rwego rw’umudugudu, bakwiye gukurikirana uburyo ziriya gahunda zigezwa ku baturage n’uburyo zihindura imibereho yabo. Abaturage na bo bagomba kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa kuko nta cyagerwaho uruhare rw’umuturage rutagaragara."

Guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 kugeza mu 2017-2018, muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene hakoreshejwe miliyari 117.4 Frw.

Biteganyijwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 kugeza 2023-2024 hazakoreshwa miliyari 849.2Frw.

Bamwe mu bitabiriye inama igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene zigerweho uko bikwiye
Gahunda ya Girinka ni imwe mu zashyiriweho kurwanya ubukene n'imirire mibi
Guhera mu 2000 Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gukura abaturage mu bukene harimo no kububakira inzu zigezweho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rukatitabire Butatibwako 2019-02-12 11:38:29

Aliko se igihe mwahereye mubaburira bo bakomeza kunyereza ibigenewe abatishoboye..mwabashyize ku karubanda

Kwamamaza