Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yanenze Col. Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali watinyutse kwita Abatutsi imyanda agategeka ko bicwa ngo bajyanwe mu yindi myanda.
Ubwo butumwa bwagarutsweho ubwo Umujyi wa Kigali wibukaga ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hibukwaga kandi Abatutsi 50 bakoreraga Préfecture de la Ville de Kigali, amakomini yayo n’abakoraga mu nkengero zayo mu cyahoze ari Kigali Ngari, hose hakaba ari mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.
Icyo gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
Meya Dusengiyumva yavuze ko ibikorwa abayobozi bakora bigira impinduka ku baturage kandi ko mu gihe bibaye bibi bishobora koreka imbaga nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Iyo uyobora Umujyi wa Kigali ukumva ibikorwa bya Col. Renzaho Tharcisse biragoye kumva ko umuntu ushinzwe kuyobora abantu yavuga ko abo ayobora ari imyanda bagomba kujyanwa mu yindi.”
Meya Dusengiyumva yasobanuye uko byagenze ngo Col. Renzaho yite abaturage imyanda ndetse abakatire urwo gupfa.
Ati “Kuri uru rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hiciwe Abatutsi barenga 3000 bari bamaze gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye. [...]. Uwari Perefe wa Kigali, Col. Renzaho yabasanze hariya Sonotubes atanga amabwiriza ko bajyana abo Batutsi bakabasangisha iyindi myanda. Abo ni bo bayobozi bari bari mu nzego turimo uyu munsi.”
Yavuze ko ibyo abayobozi bakoze biteye isoni kubyumva ariko ko bitanga isomo mu miyoborere yo kwirinda ko amateka mabi nk’ayo yazasubiramo ndeste ko icyizere cy’icyo cyerecyezo gihari.
Ati “Uyu munsi Umujyi wa Kigali ni umwe mu mjiyi itekanye ku Isi hose. Turushaho guharanira n’uburyo ushobora gukurura abakerarugendo. Ni icyerecyezo cy’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu dukwiye gukomeza gusigasira.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yagarutse ku mpamvu hari abagipfobya Jenoside nyuma y’imyaka 31 n’uburyo nta shingiro bifite.
Ati “Ubu turava hano hari abatangiye kuvuga ko ibyo twavuze twabeshye. Impamvu zibibatera ni ipfunwe ry’uko batishe abantu bose nk’uko babiteganyaga, ikindi ni ugutsindwa. Abakora Jenoside iyo batsinzwe baba bashaka gukora uko bashoboye kugira ngo hajyeho ubuyobozi butemera ko yabayeho.”
Usanase Pétronille yavuze ko muri abo bari abakozi harimo abe bane.
Mu izina ry’imiryango y’ababuze ababo, yashimye uburyo Umujyi wa Kigali wabafashije mu mibereho bakongera kwiyubaka ndetse ashima n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!