Abanyarwanda baba muri Malawi bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ibihugu by’amahanga bisabwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kuburanisha no kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabereye i Lilongwe ku wa 11 Mata 2025, cyitabirwa n’abarenga 200, barimo sosiyete sivile yo muri Malawi, Abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda Zambia ari na we uhagarariye igihugu muri Malawi, Emmanuel Bugingo, yasabye ibihugu byose kwibukiranya ibyo biyemeje mu masezerano yashyizweho umukono mu 1948 biyemeza gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside.
Yasabye ko ibihugu byose bishyiraho amategeko atuma bibasha kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, nk’uko banabisabwe mu mwanzuro w’Akanama ka Loni kashinzwe umutekano wafashwe ku wa 16 Mata 2014 wasabaga ibihugu binyamuryango kuburanisha cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi, Amb. Dr. Mwaiwawo PolePole yavuze ko ibikorwa bibi bihitana abantu benshi bidasaba intwaro ziremereye ahubwo ni ingengabitekerezo y’urwango gusa ituma amahano nk’ayo abaho.
Abitabiriye uyu muhango biyemeje guharanira amahoro n’Isi idaheza, mu bumwe bw’Abanyarwanda n’Abanyamalawi biyemeje guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!