IGIHE

Madamu Ndayishimiye yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation mu kwita ku Banyarwanda

0 1-12-2021 - saa 00:34, Akayezu Jean de Dieu

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 ishize hashinzwe Umuryango Imbuto Foundation.

Yatangaje ibi mu gihe ku wa 27 Ugushyingo 2021, ari bwo habaye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation umaze ugira uruhare mu guteza imbere uburezi, ubuzima no kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore .

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Ndayishimiye Angeline, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’imyaka 20 ishize, Imbuto Foundation yita ku Banyarwanda by’umwihariko abakobwa.

Yagize ati “Ndashimira mugenzi wanjye w’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame ku kwizihiza imyaka 20 ishize Imbuto Foundation ibayeho. Ibyagezweho muri iyi myaka 20 mu kwita ku baturage birashimishije.”

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Mu myaka 20 ishize, Imbuto Foundation yafashije abana b’abakobwa 3.422 batewe inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda by’umwihariko abari bitabiriye umuhango wo kwizihiza iyi myaka 20 y’Isabukuru ya Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intambwe iri kwishimirwa atari ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo ari iyo kuzuza inshingano uyu muryango wihaye.

Ati “Icyo Imbuto yagendeyeho kuva mu ntangiriro no mu ivuka rya PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo ari uguharanira icyubahiro, ahubwo ni inshingano.”

Yashimiye abagore bamubaye hafi muri iyi myaka yose, bagaharanira ko Imbuto Foundation igera ku ntego yari yariyemeje, abashimira urugwiro, ubwitange n’umutima wa kibyeyi byabaranze.

Ati “Namwe bayobozi muri hano, turabashimira ubushishozi n’icyerekezo mwatweretse. Imyaka 20 ni intambwe ifatika no kuri bamwe muri twe bagize ibirori by’isabukuru. Ku rubyiruko rwacu, ni igihe cy’ubugimbi. Mu iterambere ry’ibihugu bitera imbere, ni ibihe bidasanzwe.’’

Kuri Imbuto ni urugendo rwakozwemo ibintu bitandukanye byungukiyemo na benshi. Abanyeshuri 5.000 b’abakobwa batsinze neza bafashijwe kwiga mu gihe abana bari munsi y’imyaka itandatu barenga 60.000 barerewe mu ngo mbonezamikurire z’abana bato [ECD].

Madamu Jeannette Kagame yashimiwe na mugenzi we w'u Burundi, Madamu Ndayishimiye, ku ruhare Umuryango wa Imbuto Foundation wagize mu iterambere ry'Abanyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza