IGIHE

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore gukoresha imbaraga bazamura abanyantege nke

0 9-03-2016 - saa 11:23, Philbert Girinema

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko gahunda ya politiki y’u Rwanda yo guteza imbere umugore no kumurengera ikwiye gukoreshwa mu kuzamura iterambere ry’abagore by’umwihariko abakiri inyuma mu bikorwa by’iterambere n’abacyitinya.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangarije mu gitaramo (Gala Dinner) cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagore, cyateguwe n’ihuriro ry’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye “Unity Club”, Intwararumuri, ku bufatanye na Minisiteri y’Iteramberere ry’umuryango n’umuryango News Face New Voices ishami ry’u Rwanda.

Iki gitaramo ngarukamwaka kiba buri wa 8 Werurwe mu rwego rw’ubusabane bw’Abayobozi, barimo abagore bayoboye abandi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’Igihugu bahuriye muri ’Rwanda Women Leaders Network’.

Uyu muhuro wari muri gahunda yo gutangiza ubufatanye hagati ya Unity Club n’Umuryango uharanira guteza imbere umugore mu buryo bw’ubukungu no kuzamura uburyo babonamo ubushobozi bw’amafaranga, ’New Faces New Voices- Rwanda Chapter’.

Dr Monique Nsanzabaganwa uyobora New Faces New Voices- Rwanda Chapter yashimye abatanze umusanzu wo gushinga ikigega cyashyizweho n’uyu muryango kimaze gukusanyirizwamo miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Politiki y’u Rwanda ivuga ko mu nzego zifata ibyemezo abagore bemererwa nibura 30% by’imyanya y’ubuyobozi; Inteko Ishinga Amategeko igizwe na 64% by’abagore, Guverinoma irimo abagera kuri 50%, ndetse mu nzego z’ubucamanza na ho harimo abagera kuri 43%.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore gukoresha aya mahirwe yo kuba bafite umubare munini mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, amategeko na politiki bibafasha kuzamura iterambere ryabo n’amategeko abarengera, bakazamura abagifite intege nke.

Yagize ati “Ntidukwiye kwirara kuko dushyigikiwe na politike y’u Rwanda, ko twahawe byose ahubwo dukoreshe imbaraga twahawe tuzamura abafite intege nke.”

Yabasabye gukomeza gufatanya ngo ishoramari rigere ku mugore wo hasi na we amenye gukora imishinga, kugira ngo iterambere rigere kuri buri Munyarwanda.

Yagize ati “Abagore bagifite intege nke bafashwe kuzamuka, bagezweho ubumenyi n’ubundi bushobozi buboneka mu gihugu cyacu.”

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bipimo by’iterambere ry’uburinganire, avuga ko bigaragaza ko u Rwanda rugeze ahashimishije ariko hakiri abagore bakitinya mu bikorwa ubusanzwe byitirirwa ko ari iby’abagabo nk’ikoranabuhanga, ishoramari n’ibindi.

Ibi byatumye atanga ihurizo ku bagore bose ryo kumenya impamvu y’izi mbogamizi no kuzirandura, binyuze mu guhindura imyumvire no kumva vuba impinduka.

Yagize ati “Dukwiye kuzirikana ko kugira ngo tuzagera ku buringanire busesuye, tugomba kwemera guhindura imyumvire yacu kuva ku bato kugeza ku bakuru, ntituzitwaze za nshingano umuco waduhaye.”

Muri iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya gatatu, abagore bongeye kwishimira ibigenda bigerwaho baniyemeza gukomeza imihigo, bafata ingamba zo guteza imbere ubushobozi bw’umugore mu by’ubukungu n’imari.

Kuri iyi ngingo Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abagore kwizigamira bakihesha agaciro basigasira ibyagezweho, bigisha abakiri bato kwizigamira, kuko ishema n’agaciro byabo ari ugusigasira ibyagezweho hashyirwa imbaraga mu bakiri bato.

Iki gitaramo cyabanjirijwe n’inama mpuzamahanga “Women Global Summit” u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya kabiri ku mugabane wa Afurika. Iyi nama iri mu rwego rw’izitegurwa n’Ihuriro WIN- Women Information Network rikorera hirya no hino ku Isi zigamije guhugurana, kubakana no guteza imbere ishoramari.

Ni inama yateguwe ku bufatanye na Kora Associates, New Faces New Voices n’ishami rya Banki y’Isi, IFC, rigamije ubukungu.

Imwe mu myanzuro y’iyi nama ikaba yabaye guhemba ba rwiyemezamirimo batatu ba mbere bose b’Abanyarwandakazi, aho bafashijwe kwagura no guteza imbere imishinga yabo.

Muri iki gitaramo abakobwa batatu bahawe ibihembo bijyanye no kwihangira imirimo, birimo amafaranga n’amahugurwa azabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Uwa mbere wahawe igihembo ni Ysolde Shimwe washinze Uzuri K&Y Designs wahembwe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, akurikirwa na Christelle Kwizera washinze ’Warwanda’ wegukanye miliyoni 9 na Colombe Ituze Ndutiye, washinze Inco Icyusa wahembwe miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore uyu mwaka igira iti “Twimakaze ihame ry’Uburinganire, turushaho guteza imbere umugore.”

Madamu Jeannette Kagame hamwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango,Oda Gasinzigwa( ubanza ibumosa);Perezida wa IFC, Ignace Bacyaha Rusenga; ba rwiyemezamirimo batatu bahawe ibihembo:Ysolde Shimwe,Colombe Ituze Ndutiye, Christelle Kwizera n'Umuyobozi wa Kora Associates, Mireille Karera
Madamu Jeannette Kagame hamwe na Perezida wa IFC Ignace Bacyaha Rusenga n’uwo bashakanye(ibumoso), Depite Domitilla Mukabalisa na Dr Monique Nsazabaganwa, umuyobozi wa New Faces New Voices n’uwo bashakanye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Regine Iyamuremye atanga impanuro ze

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza