Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyatangaje ko mu bituma umusaruro ukomoka ku buhinzi ugenda wiyongera, harimo no kuba abaturage bitabira gukoresha gahunda yo kurwanya ibyonnyi mu mirima, ubu ikaba ikoreshwa ku buso bungana na 70% by’ubuhingwa bwose.
Imihindagurikire y’ibihe yatumye mu buhinzi haduka udukoko n’indwara bitari bisanzwe birimo nkongwa idasanzwe (Fall amyworm) mu bigori, utumatirizi mu myembe (mango mealybugs), urunyo rw’inyanya (Tuta absoluta) n’ibindi.
Abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko imiti yica udukoko, ikoreshwa nyuma y’izindi ngamba zigamije gutuma umusaruro wiyongera zirimo gukoresha imbuto z’indobanure zaguzwe ahantu hizewe, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera, guterera igihe, kubahiriza intera yo guteraho, kuvomerera mu gihe imvura ari nkeya, gusura umurima kenshi ngo ibyonnyi bitazazamo utabizi n’ibindi.
Imibare igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A ubuhinzi bwakorewe ku mpuzandengo ya 58% by’ubuso bwose bw’igihugu.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, ushinzwe iterambere ry’Ubuhinzi, Uwamahoro Florence yabwiye IGIHE ko kugeza ubu 70% by’ubuso buhingwa bwose bukoreshwaho uburyo butandukanye bwo kurwanya ibyonnyi n’indwara mu bihingwa.
Ati ”Umuti ukoreshwa nk’igisubizo cya nyuma, ariko muri rusange mu guhangana n’indwara n’ibyonnyi tubona ko byibura ubuso bungana na 70% by’ahahinze burwanywaho indwara cyangwa ibyonnyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo n’ikoreshwa ry’iyo miti.”
Uwamahoro yanavuze ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by’imiti ikoreshwa mu buhinzi, bikoreshwa mu bw’ibirayi.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ibirayi byahinzwe kuri hegitari 54,048 bitanga umusaruro ungana na toni 8.5 kuri hegitari imwe y’umuhinzi uhinga ku buso buto, mu gihe abahinzi banini bo basaruye impuzandengo ya toni 12.9 kuri hegitari.
RAB igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 yatanze nkunganire y’imiti yo kurwanya ibyonnyi ingana na litiro 3000, igenda izamuka uko imyaka yigira imbere kuko mu 2022/2023 hatanzwe litiro 4000 z’imiti muri nkunganire. Muri iyo myaka ine hatanzwe nkunganire y’imiti yica ibyonnyi igera kuri litiro 14.200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!