Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko impamvu inzego za Leta zose zidakorerwa ubugenzuzi bw’imari, kuko hitabwa cyane ku zikorerwamo imishinga minini ishorwamo amafaranga menshi.
Ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu, Kamuhire yavuze ko ubu Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agenzura 96,1% by’Ingengo y’Imari y’Igihugu yose.
Ibyo bivuze ko amafaranga angana 3,9% by’Ingengo y’Imari y’Igihugu akoreshwa muri zimwe mu nzego n’ibigo bya Leta adakorerwa ubugenzuzi n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ayo mafaranga atagenzurwa ariko Kamuhire yavuze ko nta mpungenge z’imikoreshereze yayo kuko ibigo n’inzego ajyamo bidafite inshingano zisaba ubugenzuzi bw’imari cyane.
Ati “Ikigero tugenzura cya 96,1% ni ikigero cyo hejuru cyane nta handi nzi babashije kukigeraho. Aho handi na ho iyo dusuzumye dusanga nta kibazo hateje. Hari nk’ibigo usanga Ingengo y’Imari nini yabyo bayihemba abakozi hagasigara ayo bakoresha inshingano bakora.”
“Aho ntitwahata umwanya munini kuruta umushinga w’iterambere twashoyemo miliyari nko mu mazi, amashyanyarazi cyangwa ubuhinzi.”
Kamuhire yagaragaje ko igishimangira uburyo kugenzura imari ya Leta mu Rwanda bihagaze neza, ari abafatanyabikorwa n’abashoramari kuko bagirira icyizere igihugu mu mikoranire.
Yakomeje agaragaza ko abo bafatanyabikorwa basura na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bakareba uburyo amasoko ya Leta atangwa, uburyo bwo gucunga amafaranga n’ibindi bagasanga bihagaze neza bigatuma imikoranire ikomeza.
Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategako, Kamuhire agahamya ko nta mushoramari wagira impungenge zo kuhakorera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!