IGIHE

Kubika intanga n’umurambo, gutwitira undi: Impinduka zitezwe mu buvuzi nyuma y’itegeko rishya

0 7-05-2025 - saa 08:00, Ntabareshya Jean de Dieu

Umushinga w’Itegeko rigena serivisi z’ubuvuzi witezweho impinduka zigamije guteza imbere imitangire inoze ya serivisi no gusigasira ubuzima bw’abazikoresha.

Ni itegeko rikomeje gusuzumwa n’Inteko ishinga Amategeko ndetse kuri ubu riri kugibwaho impaka n’inzego zinyuranye binyuze muri Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ikomeje gukusanya ibitekerezo ngo rizatorwe ribereye Abaturarwanda bose.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mpinduka z’ingenzi zitezwe mu gihe iri tegeko ryaba ritowe, uko ryakabaye kuko harimo byinshi bishya nko kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, gutwitira undi n’ibindi byavuguruwe.

Umurambo uzajya umara iminsi 21 mu buruhukiro

Mu mpinduka zikomeye zishobora kubaho ni ku bijyanye no gucunga imirambo kuko hari ubwo hakunze kubonekamo amakosa ashingiye ku kuba abantu bashobora guhabwa umuntu utari uwabo.

Ibigo by’ubuvuzi byasabwe gushyira imbaraga mu micungire y’imirambo, uwapfuye agashyirwaho ikirango kidasanzwe kigaragaza amazina n’imyaka bya nyakwigendera n’itariki n’isaha y’urupfu, gihambiriye neza ku bujana bw’ukuboko, akaguru cyangwa ku ino mu gihe umubiri ari muto.

Igikomeje kwibazwa n’abayobozi b’ibitaro ni ku bijyanye n’umurambo wabuze bene wo ushobora gushyingurwa n’ikigo cy’ubuvuzi ariko hagategerezwa nibura iminsi 21 nyuma yo gutanga itangazo kuri radio nibura inshuro eshatu kandi byaranamenyeshejwe urwego rw’Ubugenzacyaha.

Kuvura umurwayi ni yo yaba yabyanze

Kimwe mu byakunze kugarukwaho ni aho usanga hari abarwayi banga ko bavurwa bishingiye ku myemerere yabo.

Iri tegeko ryemeza ko ukoresha serivisi z’ubuvuzi, afite uburenganzira bwo kwanga kuvurwa cyangwa gukorerwaho igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubuvuzi.

Nubwo bimeze bityo ariko ingingo ya 26 iteganya ko itsinda ry’abakora umwuga w’ubuvuzi nibura batatu rifata icyemezo cyo kuvura ukoresha serivisi z’ubuvuzi we ubwe cyangwa umuhagarariye adatanze ukwiyemerera bikandikwa muri ifishi y’ukoresha serivisi z’ubuvuzi, mu gihe bigaragaye ko uburwayi bushobora gushyira mu kaga ubuzima bwe cyangwa byagira ingaruka ku nyungu rusange cyangwa iz’isi yose hakurikijwe amahame agenga umwuga w’ubuvuzi.

Iryo tsinda rigomba kuba rifite ubumenyi n’ubuhanga mu buvuzi bugiye gutangwa, nyuma yo gusesengura impamvu zabwo.

Ibitaro bishobora kohereza umurwayi ku bitaro byo hasi

Bimenyerewe ko umurwayi akunze guhera ku bitaro byo hasi, akaba yakoherezwa ku bitaro byisumbuyeho, agabwa ubuvuzi atari kubona.

Iri tegeko riteganya ko uhabwa serivisi z’ubuvuzi afite uburenganzira bwo guhabwa agaciro no kubaha imibereho ye bwite haba mbere, mu gihe na nyuma yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi kandi akagira n’ubwo kuvurwa ku gihe hifashishijwe imiti yizewe, ubuhanga buzwi neza n’ikoranabuhanga riboneka mu kigo cy’ubuvuzi.

Umurwayi kandi afite uburenganzira bwo guhitamo ubwoko bwa serivisi z’ubuvuzi n’ukora umwuga wo kuvura uzimuha, uretse igihe byihutirwa kandi hakurikijwe amategeko agenga umwuga w’ubuvuzi.

Hari n’uburenganzira kuri serivisi zihutirwa zirimo kubungabunga ubuzima no koherezwa ku kigo cy’ubuvuzi cyisumbuyeho.

Nubwo bimeze bityo ariko ingingo ya 46 iteganya ko Ikigo cy’ubuvuzi gishobora kohereza umurwayi ku rwego ruri munsi y’urwo yavurirwagaho kugira ngo ahakomereze ubuvuzi.

Ururimi rw’amarenga rwatekerejweho

Itegeko riteganya ko ukora umwuga wo kuvura aha ukoresha serivisi z’ubuvuzi amakuru ajyanye n’imiterere y’ubuzima bwe akoresheje ururimi umurwayi yumva mu zemewe mu butegetsi mu Rwanda.

Iyo ukoresha serivisi z’ubuvuzi afite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga cyangwa bwombi, ukora umwuga wo kuvura amusobanurira akoresheje ururimi rw’amarenga cyangwa akifashisha undi ufite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga.

Kubika intanga

Kubera iri tegeko ryitezweho kwemeza uburyo bwo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, biteganyijwe ko hazabaho gutanga intanga, haba ku bagabo cyangwa abagore no kuzibika.

Izo ntanga zitangwa zizajya zibikwa gusa n’ibigo by’ubuvuzi bibifitiye ububasha kuko nta muntu wemerewe kuzibika.

Intanga cyangwa urusoro bibikwa ku kigo cy’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka icumi.

Icyakora, iyo hashize imyaka itanu bibitswe kandi hakaba nta mpamvu ifatika yo kubigumisha mu bubiko, ikigo cy’ubuvuzi gifite uburenganzira bwo bijugunya iyo ubwishyu bwumvikanyweho butatanzwe.

Ikindi kibujijwe kuri ibyo ni ibijyanye no kuba hari abatumiza cyangwa bakohereza intanga cyangwa insoro mu mahanga uretse gusa mu bihe bidasanzwe.

Nubwo kubika intanga byemewe ariko ntabwo umuntu yemerewe gukoresha intanga cyangwa urusoro nyuma y’urupfu rw’umwe mu bashakanye hagamijwe kororoka uretse gusa uwapfuye yarasize yemeye mu nyandiko ko bizakomeza kubikwa na nyuma y’urupfu rwe.

Gutwitira undi

Ikindi cyitezwe ni ibijyanye no kwemererwa gutwirira undi muntu cyangwa kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga nubwo umushinga w’itegeko ubyemera gusa abashyingiranywe bigaragaye ko badashobora gutwita cyangwa kubyara.

Urupfu rw’umugore utwite

Mu gihe umugore apfuye atwite inda irengeje ibyumweru 22, ukora umwuga wo kuvura wemeje urupfu rwe yihutira kugira icyo akora kugira ngo uwo mugore aterurwemo umwana byihuse cyangwa hakoreshwe ubundi buryo bushoboka bwo gutandukanya umugore upfuye n’umwana kugira ngo arokore ubuzima bw’umwana mu gihe kitageze ku masaha atandatu uhereye igihe hemerejwe ko uwo mugore yapfuye.

Icyakora iyo uwari utwite yari atarageza kuri ibyo byumweru, umurambo we uhita ujyanwa mu buruhukiro.

Itegeko rishya rizemeza uburyo bwo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, biteganyijwe ko hazabaho gutanga intanga, haba ku bagabo cyangwa abagore no kuzibika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza