IGIHE

Kiliziya yamuritse hoteli yayo ya miliyari 6 Frw yubatse i Kigali (Amafoto na Video)

26 6-11-2019 - saa 08:16, Akayezu Jean de Dieu

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yahesheje umugisha anatangiza imirimo ya Hoteli y’Umuryango Mutagatifu [Sainte Famille Hotel], yubatswe biturutse ku gitekerezo cy’Abakirisitu ba Arikidiyosezi ya Kigali.

Iyi hoteli yubatswe mu buryo bugezweho kandi bunogeye ijisho iherereye mu gikari cya Paruwasi Sainte-Famille mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Ifite ibyumba 67, birimo ibinini bishobora kwakira abantu babiri cyangwa umuryango. Ifite kandi ibyumba bibiri byagenewe abanyacyubahiro.

Sainte Famille Hotel, iri ahantu hanini kandi hisanzuye, ifite ubusitani, n’icyumba cy’inama kinini. Ubuyobozi buvuga ko hazanarebwa uburyo hajya hashyirwa n’ibyumba by’ubucuruzi.

Ku bakirisitu bashobora kuhabonera serivisi zijyanye n’iyobokamana kuko harimo Chapelle yo gusengeramo ndetse biteganyijwe ko hari abapadiri bazajya bafasha abantu mu gutura igitambo cya misa ku baraye muri iyi hoteli babyifuza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo nibwo habaye umuhango wo kuyihesha umugisha no gutangiza imirimo yayo wayobowe na Musenyeri Kambanda Antoine ari kumwe na Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Witabiriwe kandi n’Abapadiri baturutse hirya no hino mu gihugu, abagize uruhare mu kuyubaka, Inama y’Ubutegetsi y’iyi hoteli, ubuyobozi bwayo n’abandi.

Musenyeri Ntihinyurwa yavuze ko iyi hoteli yatangiye kubakwa mu 2014, ariko hakagenda hazamo gucika intege no kubura ibyangombwa n’izindi mbogamizi zitandukanye.

Yayigereranyije n’imodoka izamuka mu mpinga ariko ikagenda inyerera ati “Iyo hoteli imaze imyaka itanu yubakwa, umuntu ayirebye mu gitekerezo yayigereranya n’imodoka izamuka mu muhanda unyerera, igera mu mpinga biruhanyije”.

“Uyu mugoroba ni uw’ibyishimo, ndabona ari icyizere Arikidiyosezi ifite ko ubu tuzatangira iyi hoteli tukajya tuyizamo atari abavuye hano ahubwo n’abaturutse hirya no hino. Niyo mpamvu ari hoteli y’umuryango mutagatifu.”

U Rwanda ruri mu bihugu byimakaje umuco wo kwakira neza abashyitsi n’abarugana bose ariko na none ni igihugu gifite umwihariko wo kugira ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana nk’i Kibeho habereye amabonekerwa, mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe n’ahandi.

Imibare itangazwa n’Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko nibura mu mwaka abasaga ibihumbi 500 barimo abanyamahanga n’abanyarwanda basura Kibeho.

Iyi hoteli yitezweho kuzajya icumbikira abanyamahanga baje gukorera ingendo nyobokamana mu Rwanda ariko ikanifashishwa mu gucumbikira abaza mu nama zitandukanye zibera mu gihugu.

Musenyeri Kambanda Antoine yabwiye IGIHE ko kwakira abagenzi cyangwa abashyitsi ari umuco wa Kiliziya Gatolika ari nayo mpamvu batekereje kubaka iyi hoteli.

Ati “Natwe nka Kiliziya twishimiye gutanga umusanzu wacu unahura n’umurage Kiliziya ifite wo kwakira cyangwa gucumbikira abantu kuva cyera. Nta rugo rw’Abihayimana rudafite izo nshingano zo kwakira abagenzi kuko kwakira abagenzi ari umugisha.”

Musenyeri yavuze ko n’ubwo imirimo yo kuyubaka itararangira neza ariko kuri ubu amafaranga amaze kuyitangwaho agera muri miliyari esheshatu.

Ati “Ntabwo turabara neza ariko iyo urebye ibimaze kuyigendaho bigera muri miliyari esheshatu. Twishimiye guha ikaze abaza batugana cyane cyane abari mu rugendo nyobokamana ariko n’abandi bifuza gusura u Rwanda, kumenya amateka yarwo n’uko rurimo kwiyubaka.”

Musenyeri Kambanda yavuze kandi ko mu gihe cya vuba iyi hoteli izafungurwa ku mugaragaro mu birori bizatumirwamo Abakirisitu Gatolika bose by’umwihariko abo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Sainte Famille Hotel ifite parikingi nini ku bafite imodoka
Iyi hoteli yijeje abayigana gutanga serivisi nziza kandi zinoze
Iyo uri kuri Sainte Famille Hotel uba witegeye ibice birimo Kimihurura
Umuhanda werekeza kuri Sainte Famille Hotel
Sainte Famille Hotel ifite ubwogero bugezweho
Ni uku Sainte Famille Hotel igaragara mu ijoro
Musenyeri Kambanda yanahaye umugisha ubwogero bw'iyi hotel
Aha ni aho bafatira amafungoro muri Sainte Famille Hotel
Amafunguro yo muri Sainte Famille Hotel aba ateguranye ubuhanga
Ubwiherero bwa Sainte Famille Hotel ni uko bumeze
Yazengurutse ibice bitandukanye bigize Sainte Famille Hotel ayiha umugisha
Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yahesheje umugisha anatangiza imirimo ya Hoteli y’Umuryango Mutagatifu
Musenyeri Kambanda asuhuzanya na Musenyeri Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy'izabukuru
Abashinzwe kwakira abantu muri Sainte Famille Hotel batangiye imirimo yabo
Abatetsi b'inzobere biteguye gufungurira abagana Sainte Famille Hotel
Amafunguro yo muri Sainte Famille Hotel aba ateguranye ubuhanga

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Salomo George

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Peter Muhawenayo 2019-11-13 10:45:59

Actually, it’s amazing Hotel no complain as I had already seenðŸ‘

2
Munyurwa 2019-11-09 04:35:40

Ni byiza. Ariko nagaye ko mwirengagije (gender balance in your kitchen) mu gikoni cyanyu mbonye aba Chefs (abatetsi) bose ari ab’igitsina gabo!🤔
Ese mwabuze Abanyarwandakazi bazi guteka ngo mubahe akazi baze bafatanye n’abo bagabo nabonye?!
Byarushaho kuba byiza, mu Rwanda rwacu ni ubwuzuzanye.

3
Callixte 2019-11-08 06:45:05

Imana iyihe umugisha Nkuko byifujwe n’abakozi Bayo. Kandi nisingizwe mu ijuru no munsi abayikunda bahorane amahoro ayiturukaho.

4
Jane 2019-11-07 14:13:14

Dushimiye Eglise Catholic iki gikorwa, nibyiza cyane,ndibutsa abandi bavandimwe Kandi batanga comment kujya birinda guca imanza no kwivanga mukwemera kwabandi,ibyo utemera ntibivuga ko Atari byo,abantu bajijutse barubahana.murakoze

5
Eva 2019-11-07 07:54:55

Ngo yahesheje umugisha Hotel? Hahhhhh! ariko imigenzo ya Gipagani izarangizwa nabande niba abayita abakozi b’Imana bakiyikora??? ubu wahesha inzu umugisha kugirango itazagwa se? kugirango itazakorerwamo amabi, kugirango bitazagenda bite?

Ntimukatuyobye kabisa kabisa bapadiri namwe basenyeri mwe.

6
dukuze 2019-11-07 03:14:17

BRAVO FAMILLE SAINTE FAMILLE,CONGLATULATION NAWE MUVANDIMWE FISTON .

7
Kadi 2019-11-07 02:32:02

Aba basenyeri barasobanutse cyane, bazi kuyobora rwose, Imana ibakomeze kandi ihe umugisha ibyo bakora. Ariko ibi ntibizabangamire gahunda yo gufasha abakene, kuko Imana izatubaza abo twagiriye impuhwe, abo twatabaye bari mu bihe bibi. Ntabwo izatubaza uko twirirwaga twishimisha mu bintu byo ku isi.

8
gashiha 2019-11-07 00:09:57

Ahasigaye rero ni bavugurure .nako basenye urusengero bubake urundi dore rugiye kubagwaho .

9
Mo 2019-11-06 15:30:02

Mwarangiza ngo ibyakayizari mubihe.........nibyImana........ababashaka cash nahwibindi ninzira yo kuzigeraho .nw nishimiye iyihoteri uwabayifite yabona aho acumbika ,ariko uzanye ikarita yabatisimu ntiyahakora keretse Wenda visacard

10
inararibonye 2019-11-06 13:46:12

Ibi ntabwo aribyo kwishimirwa kuzuza umuturirwa mugihe hari abakene bashonje ndetse barya 1 muminsi 3 koko?! Bigahabwa numugisha ?! Yezu abirebe rwose!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza