IGIHE

Kiliziya Gatolika yabimburiye andi madini kwitegura kwakira abakirisitu yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

16 28-06-2020 - saa 21:39, Nkurunziza Ferdinand

Hatagize igihinduka, abayoboke b’amadini atandukanye mu Rwanda bazongera gusubira mu materaniro nk’uko byahoze mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19, ku wa 1 Nyakanga 2020, nyuma y’amezi asaga atatu badahurira mu nsengero, kiliziya n’imisigiti mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ni icyizere cyatanzwe n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 16 Kamena 2020, yemeje ko nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima, insengero zishobora kongera gufungura.

Mu myiteguro yo kongera kwakira abayoboke bayo, Kiliziya Gatolika yabimburiye andi madini kwitegura kwakira abakirisitu, ishyiraho ibimenyetso bigaragaza uburyo bashobora kuzajya bahana intera mu gihe baje mu misa.

Ibi bimenyetso bigaragara hanze ya za kiliziya ndetse n’imbere ku buryo abazajya gusenga bazajya bicara cyangwa bagahagarara bahanye intera ya metero hafi ebyiri.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis, Ntagungira Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bateguye uburyo buri mukirisitu uzajya mu misa azajya yambara agapfukamunwa, abanze gusuzumwa umuriro, akarabe intoki hakoreshejwe umuti wica udukoko (hand Sanitizer), yinjire mu kiliziya yicare ahateganye n’ikimenyetso kiri kuri buri ntebe.

Ati “Duteganya kuzakorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake babarizwa mu miryango itandukanye ishingiye kuri kiliziya, bazajya badufasha kuyobora no kwibutsa abaje mu misa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.”

Avuga ko abakirisitu bashishikarizwa kujya bizanira ‘hand sanitizer’ zabo ariko ngo n’abazaba batazifite bazajya basanga hari izateguwe ku kiliziya.

Nkuko biteganywa n’amabwiriza ya Leta, buri muntu wese uzajya ajya gusenga, imyirondoro na nimero za telefone bye bizajya byandikwa, bibikwe ku buryo igihe cyose byakenerwa bizajya byifashishwa.

Padiri Ntagungira avuga ko “Turasaba buri mukirisitu ko igihe nikigera azajya azana agapapuro kanditseho amazina ye na nimero ya telefone, abatazabishobora ku bw’impamvu zitandukanye […] tuzajya dufotora indangamuntu zabo dukoresheje telefoni, ubundi tubibike neza.”

Umubare w’abemerewe kwicara mu kiliziya uzagabanuka

Urugero rwa hafi ni nko muri Kiliziya ya Regina Pacis isanzwe yakira abakirisitu basaga 3 000 muri buri teraniro, buri ntebe yo muri iyi kiliziya ikicaraho abantu 10.

Abantu nibemererwa kongera gusenga, iyi kiliziya izajya yakira abantu hafi 900 muri misa imwe, ariko ngo umubare wa misa uziyongera zibe esheshatu cyangwa zirindwi ku munsi wo ku Cyumweru, mu gihe hari hasanzwe haba enye gusa.

Abakirisitu bazajya basanga umubare w’abemerewe kwinjira mu misa wuzuye, bazajya bategereza misa irangire bajye mu ikurikiyeho kuko ngo n’igihe misa yamaraga kizaganuka binyuze mu kudakoresha indirimbo ndende no kwirinda gusoma amatangazo menshi.

Gahunda yo guhaza

Mu minsi ishize Kiliziya Gatolika yagaragaje igitekerezo ko mu gihe cyo guhazwa hajya hifashishwa ikiyiko.

Padiri Ntagungira avuga ko icyo cyari igitekerezo ariko byagaragauye ko kugishyira mu bikorwa biruhanyije, ahubwo hari izindi ngamba zo kwirinda zakurikizwa mu gihe cyo guhazwa ku buryo byakorwa nk’ibisanzwe.

Ati “Abantu bajya babanza kwisukura ibiganza, padiri ugiye guhaza na we akabanza agakoresha ‘hand sanitizer’ ku ntoki ze, ndetse byaba na ngombwa wa mukirisitu uje guhazwa na we akongera agasukura intoki ze.”

Ibi ngo byajyana nuko yaba padiri cyangwa umukirisitu bagomba kurambura amaboko ku buryo uhaza n’uhazwa baba bahanye intera kandi bombi bambaye udupfukamunwa.

Uburyo bwo gutanga amaturo

Mu myiteguro iri gukorwa na Kiliziya Gatolika ijyanye n’uko batekereza ko byakongera ubwirinzi, harimo ko mu gihe cyo gutanga amaturo hajya hazanwa inkangara yagutse ku buryo ukeneye gutura azajya agenda akanagamo ituro rye nta handi akoze.

Biteganyijwe kandi ko hazanashyirwaho uburyo bwo kohereza amaturo hakoreshejwe imirongo y’itumanaho, kuko ngo hari n’abakirisitu babikoreshaga mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’ mu rwego rwo gukomeza gushyigikira kiliziya yabo.

Padiri Ntagungira avuga ko abazajya bahabwa inshingano zo kubara amaturo yashyizwe mu nkangara, bazajya bahabwa uburyo bwo kwirinda, bakambara uturindantoki n’udupfukamunwa nk’uko bikorwa muri banki.

Gutanga icyizere ko amadini ashobora kongera gufungura imiryango byatangajwe nyuma y’uko Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ryandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ryerekana zimwe mu ngamba ryiteguye kubahiriza hirindwa Coronavirus, mu gihe leta yaba ikomoreye ibikorwa byo gusenga.

Tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, RIC yandikiye Minisitiri w’Intebe isaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo nabyo bitangire gukora.

Tariki 5 Kamena uyu mwaka, habaye inama yahuje abahagariye guverinoma n’ubuyobozi bwa RIC, yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase. Yari igamije kungurana ibitekerezo ku byifuzo bya RIC bijyanye n’ibikorwa byo gusenga mu gihe cya Coronavirus.

RIC yasabwe gutegura no kwerekana ingamba zigaragaza uko biteguye kwirinda Coronavirus mu nsengero, kiliziya n’imisigiti, kugira ngo zisuzumwe n’inzego za leta.

Ubuyobozi bwa RIC bwandikiye RGB buyimenyesha ingamba bwatekereje zirimo gusukura inyubako zisengerwamo nka Kiliziya, urusengero cyangwa umusigiti mbere na nyuma yo guteraniramo, hakoreshejwe isabune n’amazi meza.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, kandagira ukarabe cyangwa hand sanitizer, kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nyubako basengeramo, kwicaza mu rusengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Hari kandi gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo no kumenyesha imiryango igize RIC amabwiriza ajyanye na COVD-19 agomba gukurikizwa n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Hari kandi ko iteraniro rimwe ritagomba kurenza amasaha abiri, ahasengerwa hakaba ari ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa. Harimo no guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Mu byo amadini yagaragaje, harimo ko “amateraniro ya nijoro, ibiterane binini by’ivugabutumwa ntibyemewe, gusengera mu byumba by’amasengesho rusange ntibyemewe, amateraniro y’abana ntiyemewe, amateraniro yo mu matorero-remezo ntiyemewe n’ibikorwa byo gusengera abantu barambikwaho ibiganza.”

RIC kandi yabwiye RGB ko byaba bibujijwe guhanahana ibikoresho, urugero gufata ibitabo by’indirimbo, Korowani na Bibiliya.

Mu gihe ibi bikorwa kandi byasubukurwa, abanyamadini bemeye ko umubatizo ku baporotestanti, abarokore n’abadivantisite b’umunsi wa karindwi kuko bo bashyirwa mu mazi menshi muri rusange, waba uhagaritswe.

RIC ivuga ko Abayisilamu basabwa buri muntu kujya gusari yitwaje umukeka we muto wo gusengeraho, kugenda yitwaje ibikoresho byo gutawaza, gukoresha korowani yo muri telefoni no kudakora muri korowani cyangwa ibindi bitabo biri mu musigiti.

Mu myiteguro yo kongera kwakira abayoboke bayo, Kiliziya Gatolika yabimburiye andi madini kwitegura kwakira abakirisitu, ishyiraho ibimenyetso bigaragaza uburyo bashobora kuzajya bahana intera mu gihe baje mu misa
Ikimenyetso padiri uzajya aba ari guhaza abakirisitu azajya ahagararaho
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis, Ntagungira Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bateguye uburyo buri mukirisitu uzaza mu misa azajya yubahiriza amabwiriza yo kwirinda
Hagati y'ibihande abakirisitu bicaramo hari ibimenyetso bizajya bibafasha guhana intera bagiye guhazwa cyangwa gutura
Imbere ya kiliziya hari ibimenyetso bizajya bifasha abakirisitu kwinjira bahanye intera
Muri Paruwasi ya Vincent Palloti y'i Gikondo, intebe yari isanzwe yicarwaho n'abantu batanu, izajya yicarwaho na babiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dominic munyejuru 2020-07-02 10:00:42

jyewe ntago nemera ibi bidini

2
NIYIGENA Jean Damascene 2020-06-29 20:00:00

Andika hanoKiliziya Gatolika yatanze urugero rwiza vraiment ahubwo nandi matorero ashyiremo agatege abantu benshi gusengera mu rugo ntawe ubafashije nibwirako byabagoye. gusengera hamwe baterana inkunga bakazamura kwizera rwose. naho ubundi ibyo ububari byo babigenze gake pe tudashira tugashirira rimwe.

3
Mizero Israël patience 2020-06-29 19:51:56

Gusa twishiliye ko tugiye gusubira guhimbaza Imana ndibaza nti mugihe cyo guhana amahoro ya Christine biwagendute murakoze

4
koko 2020-06-29 11:28:47

KIRIZIYA GATOLIKA BURI GIHE YUNVIRA IMANA N’UBUTEGETSI NKUKO YEZU YAVUZE NGO IBYA KAYIZARI MUBIHE KAYIZARI IBYI IMANA MUBIHE IMANA,UREKE AMADINI YINZADUKA YIRIRWA ATERA IMIJUGUJUGU KIRIZIYA ARIKO KUBERA KO YUBATSE KU RUTARE BYARABANANIYE NTA NUBWO BABISHOBORA,JYA NSEKA IYO BAHIMBIRA IBINYOMA KIRIZIYA NGO BASENGA IBISHUSHANYO NGO BASENGA MARIYA .....KANDI TWE TUYIBAMO DUSOBANUKIWE NEZA KO IBYO BIBUJIJWE NTA NUWABIKORA,ARIKO UGASANGA IDINI RISHINZWE NABANYAMERIKA RIKIYITA KO NGO RIGENDERA KURI BIBIRIYA BAKABAHUMA AMASO KUDASOMA IBIBAVUGWAHO NGO BAMENYE UKURI BAKABAHATIRA GUSOMA UDUTABO TWABO GUSA ,KANDI ABO BITA ABASAZA BAYO BARIVUYEMO BAKUBWIRA IBYABO UKUMIRWA,COVID 19 TUZAYITSINDA TWUBAHIRIZA AMABWIRIZA KANDI DUSENGA CYANE IMANA IYIDUKIZE.

5
Subiza Sezikeye 2020-06-29 11:02:59

@Sezikeye ku is Ubumwe bwarangiriye muri Eden,muri domains zose ibintu ni byinshi,kuki tugagira igihugu kimwe Kandi twese turi bamwe,kuki tutaba mu ishyaka rimwe c?,yewe ntiywambara kimwe,ntiturarya kimwe,ntitwiga bimwe ndetse ntitubayeho kimwe.

Ibyo birikora kumpamvu ebyiri: Diversity (Kutumva cg kutabona ibintu kimwe) and Interest(Inyungu).

Amadini azakomeza kuba menshi kuko na Yesu aza iryo hasanze ntibabyumvise kimwe abamwemeye bamoze ibindi Kandi no hagati yabo bagiye batabyumva kimwe havukamo ibice bimwe bishingiye kuri Doctrines ibindi ku nyungu. Ntabwo ibihari ubu ari bishya gusa uko iminsi ihita bigomba kuwgira nyine.

Amadini avuka kubera doctrines runaka yasobanukiwe ayo ntacyo atwantwaye kuko Imana ni ngari nawe ikwiyeretse watangira kwigisha ibintu bishya cg bidasanzwe ariko Kandi Amadini avuka kuko bashaka gukira no kurema business gusa ayo rwose no ikibazo.

MURI MAKE ABANTU BAZAKOMEZA KUTABONA IBINTU KIMWE NO GUKOMEZA KWIRUKA KU NDA.

KUTUMVA IBINTU KIMWE SI ICYAHA ICYAHA NUGUKORA IKIBI UBIZI UKAREKA ICYIZA BY’UMWIHARIKO KUBERA INDA.

6
Gakuru Jean 2020-06-29 06:10:17

Izo ngamba kiliziya gatolika yafashe turazishimye ariko bakomeze barusheho kuzinoza hanyuma dutegereze ibizava mu isesengurwa leta izakora

7
Cyacumi 2020-06-29 05:34:00

Hari abantu dutunzwe n’amaturo, icyacumi, ituro ry’uko umugabo ahagaze, n’andi menshi ava muntama. Turashimira leta kuba itwibutse.

8
sezikeye 2020-06-29 05:12:49

Gusa tuge twibaza impamvu hariho amadini menshi yigisha ibintu bidasa kandi bivuguruzanya,nyamara Imana isaba abakristu nyakuri "kuvuga rumwe kandi ntibacikemo ibice" nkuko 1 Abakorinto 1:10 havuga.Tuge twibaza tuti:"Ese koko Imana yemera amadini yose?".YESU aza ku isi,yahasanze AMADINI menshi cyane yasengaga Imana.Ntabwo yababwiye ngo "byose ni ugusenga" nkuko abantu b’iki gihe bavuga.Urugero,nubwo Abafarisayo basengaga cyane,yarababwiye ati:"Mukomoka kuli SATANI" (Yohana 8:44).Niyo mpamvu abantu bavuye mu madini yabo,bakajya mu idini ya YESU yitwaga "Abakristu".Niyo mpamvu no muli iki gihe,Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kujya mu idini yose.Bisaba kubanza kwiga neza bible,kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba n’ibyo yigisha.Urugero,nta hantu na hamwe bible havuga ko Imana ari Ubutatu.Ndetse n’ABIGISHWA ba Yesu nta na rimwe basengaga Ubutatu.Bafataga Yesu nk’Umugaragu w’Imana.Bisome muli Ibyakozwe 3:13.Urundi rugero,muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuri “gukorera Imana ku buntu†.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.

9
Nepo 2020-06-29 04:18:51

Ni byiza cyane ko abakristu n’abandi bafite indi myemerere twemererwa kongera gusengera hamwe kandi dukurikiza amabwiriza yo kwirinda.

10
Kamariza 2020-06-29 04:05:29

Nkawe Bicahaga koko!! Cyakora imvugo uba wakoresheje iragaragaza uburere ufite. Ngo batogose?????? Waragowe.

11
Enock 2020-06-29 03:10:27

Roho nzima mu mubiri muzima!Amadini n’amatorero niba akunda imikumbi yayo koko nta bwo yagasabye leta kuyakomorera muri iki gihe tukibona abandura coronavirus barenga 20 ku munsi!Aho gufasha mu kugabanya ubwandu ndabona bashaka kubwongera.None se ko ibicuruzwa dukeneye tubisanga mu isoko IMANA yo tuyibonera gusa mu kiliziya no mu nsengero?Ese bashaka ko abaganga bake dufite bazareka kukwita ku bandi barwayi ngo bite kuba corona gusa?Byanze bikunze umubare wabakwandura watubera umutwaro utoroshye!

12
Aime 2020-06-29 02:41:01

Aho ngaho bavuze ngo padiri azajya akaraba intoki akoresheje sanitiser ubwo arashaka kuyigaburira iteraniro ryose? Ikindi kuvuga ngo abakirisito bazajya basanga Misa yuzuye bazajya bategerereza hanze nabyo bishobora guteza akavuyo hanze ya social distancing ikabura ahubwo ntekereza ko kiriziya ifite locations z’abakirisitu bayo wenda itangaze iti Kimironko muzaze saa mbili, Remera ni saa yine, Kanombe ni saa sita, bityo bityo umuntu ugiye gusenga ntazahura n’ikibazo cyo gusanga yuzuye.

13
Bicahaga 2020-06-29 01:32:25

Ndumva abanyamadini batogose ye!ese murasiganwa niki?mwakwitonze covid 19.ikarangira?

14
Tony 2020-06-28 23:47:26

JYE NZAKOMEZA GUSENGERA IMUHIRA KUGEZA UMUTI WA COVID19 CYANGWA URUKINGO RWA CORONAVIRUS BIBONETSE

15
Nz'Abo 2020-06-28 21:16:41

Phenomene yo guhazwa umuntu yambaye agapfukamunwa na n’ubu iracyanshanga.

16
gasore 2020-06-28 19:46:53

Byiza cyane

Kwamamaza