IGIHE

Kigali: Umukobwa wamamazaga igitaramo cyo gusambaniramo yatawe muri yombi

28 9-11-2018 - saa 11:19, IGIHE

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko umukobwa witwa Teta (niryo zina ryabashije kumenyekana), umaze iminsi yamamaza igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kurangwa n’ibikorwa birimo ubusambanyi, yatawe muri yombi.

Guhera ku wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto yatunguye benshi y’igitaramo cyiswe ‘Pussy Party’ cyagombaga kubera muri Kigali, aho umugabo yagombaga kugura itike yo mu myanya y’icyubahiro akongezwa umukobwa wo gusambanya.

Ni igitaramo ariko cyahise cyamaganwa na benshi uhereye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, avuga ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Turacyagerageza kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo tumenye amakuru arambuye ku ifatwa rya Teta.

Igitaramo bikekwa ko cyatumye afatwa cyari cyateguwe mu bwiru, ndetse na Teta uri mu bagiteguraga byari bigoye ko yagira ikintu atangaza atishisha, ku buryo kugira ngo umuvaneho amakuru kuri telefoni byasabaga kwigira nk’umuntu ukeneye itike yo kujya mu gitaramo.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE ku wa Gatatu, yavuze ko kwinjira bizaba ari 30 000 Frw mu myanya isanzwe na 50 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ati “Kugura amatike biratangira uyu munsi […] ushaka itike wampamagara tukavugana. Uzajya umenya aho kizabera wishyuye kuko ni ibirori byihariye. Ibizakorerwamo byo ni byinshi uzishima birenze mu buryo bwose bushoboka.”

Yakomeje avuga ko umuntu uzitabira azanywa akarya ndetse uzaba yishyuye 50 000 Frw agahabwa n’umukobwa uzamushimisha mu buryo burenze.
Ati “Uzanywa, urye, ubyinirwe ndetse nuba wishyuye mu myanya y’icyubahiro uzaba ufite umukobwa wawe muzasambana. Abakobwa turabifitiye ariko unamufite wamusohokana.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari, we yabwiye IGIHE ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.

Ifoto yamamaza iki gitaramo kitavuzweho rumwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
muhire patrick 2018-11-12 11:41:50

hhhhhhhh! iyo business ye ishyigikira abasambanyi ndayanze! bamporineza yakabaye ariwe yaka ubutore

2
muhire patrick 2018-11-12 11:41:48

hhhhhhhh! iyo business ye ishyigikira abasambanyi ndayanze! bamporineza yakabaye ariwe yaka ubutore

3
muhire patrick 2018-11-12 11:41:46

hhhhhhhh! iyo business ye ishyigikira abasambanyi ndayanze! bamporineza yakabaye ariwe yaka ubutore

4
nkurikiye 2018-11-12 01:31:46

Ko mbona Bamporiki afite akazi? Ngaho rero niyambure uwo mukobwa ubutore, nk’uko yabwambuye Paccy. Ahite anyarukira no kuri youtube no ku maradiyo amwe, yambure ubutore abitwaza kwigisha uko bubaka ingo bakigishirizaho ibifitanye isano no n’ubusambanyi, kdi mu babakurikira harimo n’urubyiruko, kandi ubu babyigisha nibwo ingo zifite ibibazo kurusha mbere. Niba batabubatse na Paccy babumusubize kgo hatagaragara igisa no gusumbanya abantu.

5
yakoda 2018-11-10 11:01:27

jye ndumva yihangiye umurimo kdi nibyo mudusaba ntimumurenganye akazi karabuze ako niko afitiye igishore mumureke mwimutinza yikorere igitaramo cye none se yibe?

6
Theogen 2018-11-09 23:46:57

Ibyo binti nukubirwanya bihanukiriye bitabaye ibyo abana babakire nibo bazahashirira kukp ababakenebo ntakibazo kuko ntamafaranga babona yokwinjora

7
Murenzi john 2018-11-09 17:47:35

Arko nkuyumuntu ushaka gukinisha ibintu nkibi mugihugu cy,Urwanda buriya abamugiriye inama yokubikora ntibamushutse koko.bazashake ahandi babikorera mu Rwanda ntibyabahira pe.Urwanda sigihugu cyokuvogerwa uko wiboneye,aho kukivogera twagutanga tukakuvogera aritwebwe.Arko hatazagira nundi wongera gutecyereza ko yakora ibintu nkibi byurukozasoni murwagasabo.ahubwo uwomukobwa njyewe ndumva atarumunyarwanda wabikoze pe,reka twishyiremo ko ari nkumunyamahanga kuko sinibaza ukuntu umwari w,Urwanda yabitinyuka kubikora.

8
nokombibona 2018-11-09 11:19:55

nanjye ndunga mubyo HIRWA avuze niba se akazi karabuze murikigihe akaba yari yihangiye umurimo ubwo se koko murabona mutamuhombeje umushinga wiwe kdi wenda yari kuzabona Clienteurs akajya anasorera Leta .

9
Emmanuel 2018-11-09 09:01:44

Ngendumva ntacyobitwaye mugihe yaba yarafite abazakitabira kuko nubundi ibiberamutubari twikigli birenze ibyarigukorerwa muricyogitaramo rero arazira ubusa!

10
Pea 2018-11-09 08:44:46

Ayi ga datawe dahombye pe nari buzirire abana muricyo gitaramo none kweri biranze,uretse ko uwo mukobwa ari na fake yagiye mukibuga atazi gukina

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza