IGIHE

Kigali: Inka 300 zatanzwe kuri Eid al-Adha, Abayisilamu basangiye n’abakirisitu (Amafoto)

0 20-07-2021 - saa 23:48, Nkurunziza Jean Baptiste

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo inka 300 mu Mujyi wa Kigali zatanzwe, Abayisilamu basangira n’abakirisitu Ilaidi ya Eid al-Adha yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho buri wese yasangishijwe ifunguro iwe.

Umunsi mukuru w’Igitambo muri uyu mwaka wa 2021 wizihijwe kuri uyu wa 20 Nyakanga, wasanze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwaga hakorwa amasengesho ndetse hakabaho n’igikorwa cyo gusangira n’inshuti n’abavandimwe. Bitewe no kuba hari ibice bimwe na bimwe biri muri gahunda ya Guma mu rugo, imihango yari isanzwe yubahirizwa, yahinduye isura.

Mu gikorwa kizamara iminsi itatu, ku mugaragaro cyatangirijwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, bamwe mu bakiristu basangijwe ku Ilaidi na bagenzi babo b’Abayisilamu.

Bitandukanye n’uko byagendaga mbere aho amafunguro yatangirwaga hamwe, uyu munsi abatoranyijwe bayagerezwaga mu ngo zabo mu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo.

Abaturage bagezweho bashimye umutima w’urukundo no kutavangura beretswe na bagenzi babo b’Abayisilamu.

Mujawamariya Immaculée usengera muri Kiliziya Gatolika yavuze ko guhabwa ku ifunguro ari urugero rwiza rw’urukundo bikwiye kubera abandi bakirisitu urugero.

Ati “Ibi bintu tubyakiriye neza kuko umunsi wasangiwe kuri bose. Iki ni ikimenyetso cyiza cy’urukundo kuko Imana yaravuze ngo dukundane, bikwiye no kuba urugero ku bandi banyamadini, bagafashanya cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 turi muri Guma mu rugo”.

Shumbusho Samuel usengera mu baporotesitanti, avuga ko abantu badakwiye kurangwa n’ivangura rishingiye ku madini ahubwo ari ingenzi kurangwa n’umutima w’urukundo.

Ati “Ibi byerekana ko Imana itagira urubibi, dore bansanze mu rugo banzaniye amafunguro. Twese twagakwiye gufata uru rugero rwo kutavangura bishingiye ku madini. Twese turi umwe, dukwiye gukorera hamwe nk’abakirisitu buri wese akubahira mugenzi we ukwemera kwe turangwa n’urukundo.”

Uretse abakiristu basangijwe kuri uyu munsi w’igitambo, Abayisilamu na bo bafashijwe, aho harebwaga abakeneye gufashwa kurusha abandi.

Kiberinka Hazida utuye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Biryogo yavuze ko ari iby’agaciro kuba yasangijwe ku gitambo kuko we atabonye ubushobozi bwo gusangira n’abandi.

Ati “Ni ibyishimo kuba dusangijwe ku gitambo, biratuma natwe turushaho kwizihiza uyu munsi neza, ibi bihe ntibyoroshye kubera iki cyorezo. Njye sinari nabashije kubona uko ntanga igitambo ngo nsangize abandi. Ni ingenzi kwizihiza uyu munsi, tunarushaho gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman, yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo gusangira ifunguro ryabonetse nta kurobanura ahubwo hitabwa ku bafite ubushobozi buke.

Ati “Ifunguro riba ryabonetse tugomba kurisangira hatitawe ku Bayisilamu gusa, turi mu bihe bidasanzwe abantu bakwiye gusangira bari mu ngo zabo birinda iki cyorezo cya Covid-19. I Kigali turi muri gahunda ya Guma mu rugo, abifite bakwiye gusangiza abafite amikoro make kugira ngo buri wese abashe kwishimira uyu munsi, kuko ibyo dutanga ntibyagera kuri buri wese.”

Yasabye Abayisilamu n’abandi Banyarwanda kwitwararika bakirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakirinda gusurana, buri wese akagerageza kwishimira uyu munsi mukuru w’Igitambo w’Ilaidi ya Aid al-Adha ari mu rugo rwe.

Gusangizanya kuri uyu munsi mukuru w’Ilaidi ya Eid al-Adha byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, buri wese akaba ifunguro yarisangishijwe mu rugo iwe bikozwe n’abakorerabushake ku bufatanye n’abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda n’inzego z’ibanze.

Mu Mujyi wa Kigali, inka 300 zatanzweho igitambo, aho imiryango ibihumbi bine izahabwa ifunguro mu minsi itatu, buri rugo rukagenerwa ibilo bitanu by’inyama.

Mu gihugu hose harateganywa gutangwa inka ziri hagati ya 600 na 700, n’ihene n’intama zibarirwa mu 1000 zatanzwe n’Abayisilamu ngo zitangweho igitambo ku Munsi w’Ilaidi ya Aid Al-Adha.

Umunsi mukuru w’Igitambo wizihizwa ku Bayisilamu bose ku Isi, aho baba bazirikana umunsi Aburahamu yubahaga Imana akajya gutangaho igitambo umwana we w’ikinege.

Muri Kigali habazwe inka 300
Gutanga igitambo si inka gusa zifashishwa kuko ihene n'intama 1000 zatanzwe n Abayisilamu zizatangwaho igitambo mu gihugu hose
Inka ziri hagati ya 600 na 700 zigomba gutangwaho igitambo mu gihugu hose
Inyama zatunganyagwa zikagabanywa aho buri rugo rwahawe ibilo bitanu
Inka 300 mu Mujyi wa Kigali zatanzweho igitambo ku munsi mukuru wa Eid al-Adha
Inka 300 zigomba kubagwa mu minsi itatu
Ku munsi wa mbere mu Mujyi wa Kigali habazwe inka 100
Abasangijwe ku gitambo basangagwa mu ngo zabo
Abayisilamu basabwe kwizihiriza uyu munsi mu rugo bakirinda gusurana
Abayisilamu basangiye n'abakirisitu ifunguro ry'Umunsi Mukuru w'Igitambo aho buri rugo rwahawe ibiro bitanu by'inyama
Abayisilamu basangiye nabo hagati yabo ku batabashije gutanga igitambo
Batamuriza Hidaya yavuze ko igitambo bisobanuye gusangira n'abandi, ashimira Imana yemeye ko Umunsi w'Igitambo uba nubwo Covid-19 ikomeje gutera inkeke
Byari ibyishimo ku basangijwe ku mafunguro y'Umunsi mukuru w'Igitambo
Iri funguro ryatanzwe n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda
Kiberinka Hazida yishimiye ko yabonye ku Gitambo kuko we yari yabuze uko yitanga kubera ubushobozi buke
Minani Hamza asobanura ko umunsi w'igitambo ari ukuzirikana umunsi Abrahamu yatangagaho igitambo umwana we Imana ikamushumbusha intamba
Shumbusho Emmanuel yavuze ko bikwiye kubera abandi urugero ko Imana ari imwe kandi itagira umupaka kuko ifunguro ryamusanze iwe
Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman, yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo gusangira ifunguro ryabonetse
Mujawamariya yashimye urukundo Abayisilamu bamugaragarije kuri uyu munsi w'igitambo

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza