Mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba tariki 21-28 Nzeri uyu mwaka, Umujyi wa Kigali uri gukura dodani mu mihanda izakoreshwa mu masiganwa.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).
Ku nshuro ya mbere rigiye kubera ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda ni ryo ruzayakira aho rwemejwe muri Nzeri 2021 ruhigitse Maroc.
Mu myiteguro y’iri rushanwa, u Rwanda rukomeje kubaka ibikorwaremezo bitandukanye bizifashishwa muri iryo rushanwa birimo n’imihanda.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IGIHE ko bari kwitegura gukora imihanda hakurikizwa amategeko agenga iri rushanwa arimo no kuba itarimo dodani.
Ati “Amwe mu mabwiriza batanga ni uko mu mihanda hagomba kuba nta dodani zirimo. Muri urwo rwego inzira yateguwe bazanyuramo aho ziri zigomba kuba zivuyemo.”
Ku bijyanye no kuza zizasubiramo, Emma Claudine yagize ati “Haracyari amezi imbere, hashobora kugira icyaba cyahinduka ariko igihari ni uko aho zakuwemo zigomba gusubiramo rirangiye.”
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare izitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho byitezwe ko hari n’abazitabira mu gice cy’ubukerarugendo.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye bwa mbere mu 1921 i Copenhagen muri Danemark mu gihe iheruka kuba mu 2024 yabereye i Zürich mu Busuwisi.
Indi nkuru wasoma: UCI yasohoye Ingengabihe ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!