IGIHE

Kigali: Abatuye mu manegeka bari kwimurwa kubera imvura nyinshi

0 15-04-2025 - saa 11:28, Twagirayezu Patrick

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri kwimura abaturage batuye mu manegeka, by’umwihariko haherewe ku bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nyuma y’uko Meteo Rwanda iburiye abaturage ku mvura nyinshi yitezwe.

Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba, bityo “ishishikariza abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi."

Mu guhangana n’izi ngaruka z’ibiza bikunze kugaragara muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi, Umujyi wa Kigali wagiye ufata ingamba zitandukanye mu kurinda abaturage, zirimo no kwimura abaturage bagatuzwa ahantu hadashyira ubuzima bwawo mu kaga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye RBA ko nyuma yo kubona amakuru yatangajwe na Meteo Rwanda avuga ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi bari gukora ibishoboka byose kugira ubuzima b’abaturage bari mu manegeka butabarwe.

Yagize ati “Meteo Rwanda yamaze gutangaza ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi kandi ishobora gukomeza kwiyongera muri iyi minsi, bityo rero abantu batuye mu manegeka kuri twebwe nicyo kintu cyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo dukize ubuzima bwabo.”

Kugeza ubu imirenge irimo uwa Kimisagara, Kigali n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge ni yo yibasiwe n’ibiza kurusha indi mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza.

Abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo, basabwe kwitwararika muri iyi minsi iteganyijwemo imvura nyinshi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza